Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 20)
UBUTUMWA BWIZA BWO MUGITABO CY’IBYAHISHUWE (20) Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yamvaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu muguruza. Ibyah 1:13,13. Ubushize twabonye ko iriya shusho y’“Umwana w’umuntu” uri hagati y’ibitereko by’amatabaza...