Ni gute wakwakira ibigeragezo nk’ubutunzi?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (43) Ni gute wakwakira ibigeragezo nk’ubutunzi? “Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.” (Ibyah 2:9) Mu mateka, igihe cy’itorero ry’i Simuruna gifatwa ko cyatangiye ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere (mu mwaka wa 100 Nyuma ya Kristo) kigakomeza kugeza ahagana mu mwaka wa 313 Nyuma ya Kristo, ubwo Umwami w’abami Constantine yatangira kwemera kwakira icyo itorero ryaharaniraga. Bamwe bavuga ko mu mwaka wa 323 cyangwa 325 ari ho ikiswe guhinduka umukristo kwe cyaba cyarabayeho.…

Read More