Eleda Sanze yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Akagezi”

Eleda Sanze umuririmbyi w’indirimbo ubarizwa mu itorero ry’abadiventisti b’umunsi wa karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Akagezi”.

Muri iyi ndirimbo Eleda agaruka cyane ku kugira neza kw’Imana, ibinyujije mu kagezi kayo k’imigisha kadakama, agira ati: “akagezi k’Uwiteka ntigakama na rimwe, nanjye nzamuye amaboko dashima”. Mu kiganiro yagiranye na ibyiringirobyumugisha.rw yavuzegize ati: “iyi ndirimbo nayanditse bitewe n’ibihe naciyemo mbona binkomereye, imbaraga zanjye zirashira, nitabaje inshuti n’abavandimwe biranga ariko mbona Imana yo ubwayo yifukuriye akagezi mbona ibyari byananiranye birakoretse.”

Imwe mu mashusho ari muri ndirimbo “Akagezi”

Tubibutse ko Eleda Sanze ari umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana ubarizwa mu itorero ry’abadiventisti b’umunsi wa karindwi. Mu mikurire ye yaririmbye mu makorari atandukanye arimo “God’s Family” ku itorero rya Gisozi. Mu kwezi kwa 8/2021 yagize igitekerezo cyo gukora ibihangano bye ndetse binamuha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Rise and Shine World (RSW) aho yageze kuri final y’iryo rushanwa. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zigera kuri eshanu (audio ebyiri (2) na video eshatu (3). Izi ndirimbo ze ziboneka kuri kuri channel ye ya Youtube yitwa “Sanze Eleda Show”.

 

Related posts

Leave a Comment