Igisubizo cya Yesu kuri gatanya (Igice cya 5)

Impamvu rukumbi ishobora gutuma habaho gatanya “Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.” ( Matayo 19:9) Nyuma yo gusobanura impamvu yatumye Mose yemerera Abisiraheli gusenda abagore ariko bakabaha urwandiko kubera imitima y’abagabo yinangiye, Yesu yagaragaje n’impamvu rukumbi ishobora kuba yatuma habaho gutandukana kw’abashakanye. Mu kuvuga ngo “Ndababwira ukuri” Yesu yashakaga kumvikanisha ko abigisha b’Abayuda (ba Rabi) bakundaga gusubiramo amagambo yo munyigisho, imigenzo n’amateka yabo berekana ko ari ho bakura ububasha bwo gusobanura amategeko, ariko Kristo we yavuze…

Read More