Ese abapasiteri baracyakenewe muri iki gihe?

“N’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha. Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze kurugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Abefeso 4:11-13.

Mu cyigisho cyacu cy’ubushize, twavuze ku mpano z’umwuka zivugwa mu gice cya 4 cy’urwandiko Pawulo yandikiye itorero rya Efeso muri Turukiya.  Twavuze gusa ku mpano y’intumwa n’abahanuzi. Ariko muri ririya somo Pawulo yavuze no ku mpano y’ababwirizabutumwa bwiza, abungeri (Abapasiteri) n’abigisha. Uko ibihe bijyenda bihita, bigenda bigaragara ko bitakiri ngombwa kuba uri Pasiteri kugira ngo Ubwirize ubutumwa, kuko hasigaye hariho ababwirizabutumwa benshi bakora uriya murimo kandi batari abapasiteri, ndetse bataranize n’amashuri ategurira abantu gukora uriya murimo. Hari kandi n’abantu bavuga ko muri iki gihe cy’iterambere basigaye basobanukiwe, kuburyo bashobora kwiyobora muby’iyobokamana cyangwa mu itorero bitabaye ngombwa kuyoborwa na Pasiteri. Ese abantu nk’aba baba bari m’ ukuri? Ese ubundi Bibiliya ivuga iki ku nshingano y’ababwirizabutumwa n’abapasiteri? Ese hari igihe kizagera Pasiteri ntazabe agikenewe?

Mbese ririya jambo rivuga ngo n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, rishatse kuvuga iki?

Ku gihe cy’intumwa, ababwirizabutumwa bwiza ntabwo babarizwaga ahantu runaka hihariye, ahubwo bajyaga hirya no hino bagiye gutanga ubuhamya bwabo. Bisa n’aho batabaga bafite ububasha nk’ubw’intumwa. Ibi bigaragarira nko mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 21:8 aho Pawulo yavuze ati: “Bukeye bwaho tuvayo tugera i Kayisariya, twinjira munzu ya Filipo Umubwiriza w’ubutumwa bwiza n’umwe muri ba bandi barindwi ducumbika iwe.”  Ahandi tubibonera ni muri 2Timoteyo 4:5, aho Pawulo yamubwiye ati “Ariko wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwiriza, usohoze umurimo wawe wo kugabura ibyera.” Umurimo w’ababwirizabutumwa usa n’aho warebaga ahanini abapagani, mugihe abungeri n’abigisha (abapasitoro) bo bakoreraga umurimo mu itorero ry’ahantu runaka.

Bite se n’abakuru b’itorero (Abepisikopi) n’Abadiyakoni?

Ikibazo umuntu yakwibaza ni impamvu ki Pawulo hariya ntacyo avuga k’umurimo w’Abepisikopi (Abakuru b’itorero) n’Abadiyakoni, hamwe n’abandi. Uko bigaragara hariya yari arimo avuga ahanini kubantu bagaragaza ko bahawe impano z’umwuka zigamije kwigisha, aho kuvuga ku bantu bari bafite inshingano ahanini z’ubuyobozi (nk’uko byari bimeze ku bakuru b’itorero n’Abadiyakoni). Ariko nyamara ntabwo yashatse kuvuga ko hari inshingano isumba indi. Inshingano zo mu itorero zose zinganya agaciro imbere y’Imana. Ziriya nshingano kandi ntabwo byari bibujijwe kuba zafatanywa. Zashoboraga kubangikanywa. Umuntu ashobora kuba umubwirizabutumwa kandi akaba n’umukuru w’itorero.

Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga hariya ngo “n’abandi kuba abungeri n’abigisha?”

Ukurikije uko iriya nteruro imeze mururimi rw’umwimerere yanditswemo (Ikigereki), iragaragaza ko Pawulo yashakaga kuvuga kubyiciro bibiri bifite inshingano imwe. Buri murimo wose w’ itorero (cyangwa buri cyiciro) uba ari umurimo ugamije kwigisha. Umurimo w’umwungeri (umupasitoro) uvugwa ahantu henshi hatandukanye mu Isezerano Rishya. Umwami Yesu na we ubwe yari Umwungeri (Pasiteri) mukuru akaba n’umwigisha, waragiraga umukumbi akanawigisha. Ibi bikaba bivuze ko ntamuntu ushobora kuvuga ko ari Pasiteri kandi atajya yigisha na rimwe. Umwungeri agomba kugaburira umukumbi.

None se kuvuga ngo “kugira ngo abera batunganirizwe umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umuburi, wa Kristo” byo bishatse kuvuga iki?

Inshingano abantu bahabwa mu itorero ntabwo ari izo gutegeka umukumbi no kuwigarurira. Abafite inshingano munzego zitandukanye z’itorero ntabwo bakwiriye kwifata  nk’abatware b’abizera cyangwa ba shebuja, ahubwo bakwiriye kwiyumvamo ko ari abagaragu. Uyu ni wo mugambi w’ibanze w’impano zatangiwe gukomeza umubiri wa Kristo. Zatangiwe kubaka itorero mumico no kuzamura umubare w’abarigize.

Nshuti musomyi, ziriya mpano z’itorero zavuzwe hariya zizahora zikenewe, zizahora ari ngombwa kandi zizahoraho kugeza ubwo ubwami bw’Imana buzahangirwa. Ibi bivuze ko igihe cyose intumwa n’abahanuzi, n’ababwirizabutumwa bwiza, n’abungeri (abapasiteri) n’abigisha bazahora bakenewe mu itorero kugeza imperuka. Niba rero hari uwibwira ko inshingano runaka yaba yarataye agaciro cyangwa se ko izagezaho ikavaho mu itorero, uwo yaba yihenda. Abapasiteri na bo bazahora bakenewe kugeza imperuka, kuko na Yesu na we ni Pasiteri, ndetse mukuru. Ariko kandi abizera twese hamwe (harimo n’abayobozi) nk’uko Pawulo abivuga, intego yacu ikwiriye kuba iyo guharanira kugera ku rugero rw’ igihagararo cya Kristo. Ntabwo bikwiriye ko abizera bamaranira imyanya y’ubuyobizi bw’itorero, ahubwo twese dukwiriye guharanira gusa na Kristo.

Byateguwe na

Eric Ruhangara

Tel: +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment