Ese wigeze ushinjwa ibinyoma?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (44)

Ese wigeze ushinjwa ibinyoma?

“Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.” (Ibyah 2:9).

Biragaragarira muri uriya murongo wa Bibiliya w’uyu munsi ko umubano w’itorero n’Abayuda b’i Simuruna wari urimo ibibazo. Itorero ryari rihanganye n’ibihe by’akaga. Ubwo byari bigeze mu kinyejana cya kabiri Ubwami bwa Roma bwashakaga ko buri wese usibye Abayuda azajya aramya umwami w’abami. Ubutegetsi bwasoneye Abayuda kuri kuriya kuramya bitewe no kubaha idini ryabo kuko ryari irya ya cyera cyane. Kubera ko rero ubusanzwe Abaroma bafataga Abakristo ba mbere nk’Abayuda, byatumye kenshi na kenshi barokoka itoteza akarengane ka hato na hato.

Abayuda ubwabo, murundi ruhande, bari bafite impamvu yo kwirinda ko havuka ibibazo bishingiye kuri kuriya gushyirwa mu itsinda rimwe n’Abakristo. Imyaka makumyabiri n’itanu mbere yaho gukabya kwa kiyuda muby’imyizerere y’iby’imperuka kwatumye Abaroma barimbura Yerusalemu ndetse n’ urusengero rwaho, hicwa abantu barenga miliyoni. Byari ibintu byigaragaza neza ko uruhare Abayuda bari bafite mu bwami bw’Abaroma rwashoboraga gukurwaho igihe icyo ari cyo cyose iyo kuvuga Mesiya kw’Abakristo kuza gutuma Abaroma batangira kudashira amakenga Abayuda.

Ku gihe Yohana yandikiyeho Ibyahishuwe Abayuda bari bafitanye ibibazo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze b’i Simuruna. Ubwo Abakristo b’Abayuda rero bavugaga ibya Yesu Mesiya ndetse n’imperuka y’isi, byatumye ibintu birushaho kuba bibi. Kubw’ibyo rero dushobora gusobanukirwa ririya jambo rivuga ngo “n’uko utukwa” riboneka muri uriya murongo wa Bibiliya wacu w’uyu munsi nk’iriganisha kukuvugwa nabi. Inyandiko z’amateka zivuga ko urugero rw’ikintu tugiye kureba hasi cyaba cyarabayeho inshuro zitandukanye mu kinyejana cya mbere i Simuruna.

Tuvuge ko Yasoni yari Umukristo akaba n’umwe mubari bagize i Sinagogi. Teyudasi, umuturanyi we w’umuyuda utari umukristo, ntiyamukundaga. Ibitekerezo bye byafatwaga nk’ubusazi byateraga isoni Abayuda mubaturanyi babo b’abapagani. Umunsi umwe Tewudas aza gusanga ihene za Yasoni zongeye kumena uruzitiro maze zimurira kandi zimuribatira imyaka. Nuko n’uburakari bwinshi ahita ajya kubwira abayobozi b’inzego z’ibanze yuko Yasoni ari umwanzi w’umwami w’abami ndetse akaba umwanzi wa Leta ariko ko atigeze amenyekana kubera ko agenda yiyita umuyuda kandi atari we. Nuko agahita abaha ibihamya by’ibitekerezo bya Yasoni bitari ibya kiyuda.

Abategetsi b’Abaroma kiriya gihe ntibakundaga kujya guhiga Abakristo, ariko iyo babaga bahuye n’ ibirego nka biriya, bagombaga guhita bakora iperereza. Nuko ubwo babazaga abaturanyi ba Yasoni baza gutahura ko atajya aboneka muri gahunda no mu birori bya leta. Iyo Abayuda batuye ahongaho babaga batamushaka ndetse bakaba bashyigikiye ikirego cya Teyudasi ko Yasoni atari Umuyuda nyawe, icyo gihe igihano cyo kwicwa ni cyo cyabaga kiri bukurikireho.

Nyuma yo kunyura mu bihe nka biriya rero, birumvikana ko Abakristo na bo bagombaga gutangira gutekereza ko Abayuda nka Teyudasi batari abayuda nyabo, ahubwo ko ari ibikoresho bya Satani.

Mwami, igaragarize Abakristo bose bahanganye no gushinjwa ibinyoma ndetse no gutotezwa muri iyi si ya none. Nyereka inzira nkwiriye kunyuramo mbakomeza kandi mbashyigikira.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL 0788487183

Ibitabo byifashishijwe:

The Gospel From Patmos, cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda

Related posts

Leave a Comment