Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (Igice cya 4)

Ese hari ubwo Imana yigeze itanga uburenganzi bwo gutandukana ku bashakanye? “7Baramubaza bati ‘Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana? 8Arabasubiza ati ‘Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. ( Matayo 19:7-9) Nyuma yuko Yesu amenyesheje Abafarisayo ko bitemewe gutandukanya icyo Imana yateranyije. Ko bitemewe gutandukana kw’abashakanye cyangwa ko bitemewe gutandukanya abashakanye, Abafarisayo bumvise batanyuzwe. Nuko bamubaza impamvu Mose kera yari yaratanze uburenganzira ku bagabo bwo gusenda abagore ariko bakabaha…

Read More