Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (40)

Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi

“Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.” (Ibyah 2:5).

Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo cyitwa “The Gospel From Patmos” atubwira inkuru y’ukuntu mu 1995 yayoboye itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Andrews yo muri Amerika, abajyanye gukora urugendo shuri muri Turukiya, igihugu giherereyemo ahahoze ariya matorero arindwi yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Umuherekeza wa ruriya rugendo rwabo akaba yari uwitwa Murat, akaba ari umuntu wari ufite inkomoko muri Islamu ariko akaba yarashishikazwaga cyane n’umurage wa Gikristo w’igihugu cye.

Munkuru ye Paulien yaranditse ati: “Umunsi umwe ibyapa byo ku muhanda byatweretse ko tugiye kugera mu mujyi wa Konya, mu gace ko hagati muri Turukiya aho Pawulo yakoreye umurimo mugihe cy’urugendo rwe rwa mbere n’urwa kabiri rw’ivugabutumwa. Murat yatubwiye ko Konya ari umujyi utuwe n’abantu barenga ibihumbi magana atanu, ariko ko abaturage batatu cyangwa bane bonyine ari bo bakristo bahari, kandi Murat yari aziranye na bo. Ubwo yatubwiraga ko Konya ari izina ry’Igituruki ry’umujyi wa kera witwaga Ikoniyo, nahise nibuka ko uriya mujyi wahoze ari ahantu habariwaga abakristo benshi, hakaba haragejejwe ubutumwa na Pawulo (mu nkuru tubona mu Ibyakozwe 13:51-14:6). Nyuma  twanabwiwe kandi ko kariya karere kose k’amatorero arindwi yo mu Byahushuwe kari gafite ikintu gahuriyeho. Umujyi wa Efeso uyu munsi usigaye witwa Kusadasi, Filadelifiya isigaye yitwa Alashehir, kandi nta bakristo barangwa yo.”

Ubwo Yohana yandikaga kiroya gitabo cye, Ubukristo bwari bwarashinze imizi cyane hagati no mu burengerazuba bwa Aziya nto (Asia Minor, Asie Mineure) ni ukuvuga Turukiya. Muby’ukuri, abashakashatsi benshi bemera ko Abakristo bari benshi muri Aziya ntoya yo mu kinyejana cya mbere kurusha ahandi hantu aho ari hose ku isi. Ariko uko ibinyejana byagiye bisimburana ariya matorero yagiye asubira inyuma gahoro gahoro, kugeza ubwo Isilamu yazaga ikenda kuyahanaguraho burundu. Uturere itorero rya mbere (ryo kugihe cy’intumwa) ryahoze rikomeyemo cyane (ubariyemo Siriya n’amajyaruguru ya Afurika) uyu munsi twiganjemo Abayisilamu ku bwinshi. Nk’uko Yesu yabitanzemo umuburo muri uriya murongo twasomye hejuru, ibitereko by’amatabaza bishobora gukurwa munmwanya wabyo.

Nyamara ntabwo ari Isilamu yasenye itorero. Mu majyaruguru ya Africa amakimbirane ashingiye ku nyigisho no kumoko ni yo yaciye intege Ubukristo. Abakristo bo mu burasirazuba bwo hagati bananiwe gukorera mumuco waho, maze bituma basigira urubuga Isilamu kuko yo yaje yisanisha n’umuco waho. Nyuma y’ihirima ry’ubwami bw’Abaroma muri 476 Nyuma ya Kristo kugeza mu kinyejana cya 14 ubuyobozi bw’itorero rya gikristo ry’iburayi bwashatse kongera kubyutsa Ubukristo mu Burasirazuba bwo hagati. Ariko bari barumvise nabi ubutumwa bwiza maze bakoresha uburyo bw’intambara z’Abanyamusaraba (Crusades, Croisades) ubu buryo bukaba bwaratumye ibintu birushaho kuba bibi. Itorero ubwaryo ni ryo ryasenye Ubukristo muburasizuba bw’inyanja ya Mediterane.

Amateka nk’aya akwiye kuba umuburo kuri twe. Aho ubutumwa bwiza bwahoze bwakirwa cyane (ubariyemo Uburayi, Amerika y’amajyaruguru, na Ositarariya), ubungubu buri gusubira inyuma. Nyamara uturere tutari twakamenya neza ubutumwa bwiza mu binyejana bibiri bishize (Afurika na Aziya) turimo guhinduka kuburyo bwihuse ihuriro ryo kwizera kwa Gikristo. Wowe nanjye ntabwo dukwiriye gukerensa inshingano yacu mu mugambi w’Imana. Nituramuka turetse gukora inshingano yacu murimo w’itorero, Imana izahagurutsa abandi bawukore. Inshingano tuzayambura ihabwe abandi. Ibitereko by’amatabaza bishobora gukurwa mu mwanya wabyo byahozemo.

Mwami, ongera ucane umucyo mbone inshingano yanjye uyu munsi. Gumisha itara ryanjye mu mwanya waryo kandi ryake.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel From Patmos” cyanditswe na Jon Paulien, wo muri Kaminuza ya Loma Linda.

Related posts

One Thought to “Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi”

  1. Joseph Nsengimana

    Ubusobanuru bushingiye ku mateka agaragara. Uhagaze yirinde atagwa.

Leave a Comment