Ni gute wamenya umugambi w’Imana kuri wowe?

IBYAHISHUWE (32)

Ni gute wamenya umugambi w’Imana kuri wowe?

NZI imirimo yawe. (Ibyah 2:2). NZI amakuba yawe n’ubukene bwawe. (Ibyah 2:9). NZI aho uba. (Ibyah 2:13). NZI imirimo yawe. (Ibyah 2:19). NZI imirimo yawe. (Ibyah 3:1). NZI imirimo yawe. (Ibyah 3:8). NZI imirimo yawe. (Ibyah 3:15).

Ubushize twabonye ukuntu Imana yari yitaye by’umwihariko k’ubuzima bwa Yohana ndetse na buri torero muri ariya arindwi avugwa mu Byahishuwe igice cya 2 na 3. Uwiteka yagaragaje ku buryo busesuye uriya mugambi we mu rurimi rw’Ikigereki rwakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi. Ariko benshi muri twe ntabwo tujya tugerwaho n’amagambo nk’ariya amuturutseho ubwe. Mu gihe bamwe bajya biyumvamo umuhamagaro mubuzima bwabo, abandi benshi ntawo bajya bumva. Ese ni gute twatahura umugambi w’Imana kuri twe? Pamela, umugore wa Jon Paulien (Umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Parmos) araduha aratubwira ibintu bifatika dushobora gukurikiza kugira ngo tubashe kubigeraho.

1. Iyegurire umugambi w’Imana ku buzima bwawe. Ese ni ukubera iki igomba kuguhishurira umugambi wayo niba nta bushake ufite bwo kuwugenderamo? Yesu yaravuze ati: “Umuntu nashaga gukora ibyo Ikunda, azamenya” (Yohana 7:17). Shakisha umugambi wayo binyuze mu isengesho no kwiga ijambo ryayo, ibyo uzagenda usobanukirwa ujye uhita ubishyira mu bikorwa.

2. Ujye ugerageza kwiyibutsa byinshi bishoboka byo mugihe cy’ubwana bwawe. Burya akenshi abana bayoboka umugambi w’Imana cyane kurusha abantu bakuru. Yesu yabivuzeho ubwo yagiraga ati: “Mureke abana bato bansange, ntimubabuze kuko abameze batyo ubwami bw’Imana ari ubwabo. Ndababwira ukuri yuko utemera ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo na hato. (Mariko 10:14,15).” Kubw’ibyo rero ushobora kuganira n’abantu bakuru bo mumuryango wawe ndetse n’inshuti zawe, ukababaza ibintu byagushishikazaga cyane ndetse n’uko wari uteye ukiri umwana. Ushobora kandi gusoma ibyo ababyeyi bawe baba baranditse kubyo wigeze kuvuga cyangwa gukora.

3. Ushobora kandi gukora ikizami kigaragaza imiterere cg imico y’umuntu. Muri iki gihe cy’iterambere hariho ibintu byinshi dushobora kwifashisha kugira ngo dusobanukirwe neza imiterere yacu, impano zacu z’iby’umwuka, ibyo ubwonko bwacu bukunda gutekereza, ndetse na kamere yacu.

4. Baza abandi bakubwire uko bakubona. bakubwire imiterere yawe. Burya akenshi abandi batwigereza neza kurusha uko twebwe twireba.

5. Shyira mubikorwa. Gerageza gushyira mubikorwa ibitekerezo biturutse muri ziriya ntambwe zose zo hejuru. Mu gushyira mu bikorwa ukwiriye kwibaza ibibazo bitatu bikurikira: (a) ese aka kazi (umurimo) nkora karanejeje (ese Imana yagutegurira umugambi wo gukora ibintu wanga)? (b) ese ubundi ngakora (mbikora) neza? Hanyuma (c) ese abandi bantu (by’umwihariko Abakristo bagenzi banjye) babona ko aka kazi (cyangwa uyu murimo) ngashoboye? Niba igisubizo kuri biriya bibazo byose uko ari bitatu ari Yego iranguruye, uzaba byanze bikunze washyikiriye ikindi gice cy’umugambi w’Imana kubuzima bwawe.

Mwami, ndashaka ko ubuzima bwanjye bushingira ku mugambi na gahunda byawe kuri jye. Nyigisha ibyo nkeneye kumenya byose bigishoboka ko mbishyira mu bikorwa (Yohana 16:12)

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel From Patmos”, cyanditswe na JON PAULIEN

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment