Urashaka kuba Umukire?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (42)

Urashaka kuba Umukire?

“Wandikire marayi ka w’Itorero ry’i Simuruna uti: ‘Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati ‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi). ‘’” (Ibyah 2:8,9).

Abasobanuzi ba Bibiliya benshi bemeranya ko buriya bukene buvugwa muri uriya murongo ari ubukene ubu busanzwe, na ho ubutunzi buhavugwa akaba ari ubwo mu bya mwuka. Abanyasimuruna bari abakene muby’isi, ariko bari abatunzi muby’ubutumwa bwiza, ubukire muby’Umwuka.

Umwanditsi witwa Jon Paulien yaragize ati “Mu magambo yumvikana neza, hari itandukaniro rinini hagati y’ubukene n’ubukire. Abantu bavutse ari abakire bafite imitekerereze ihabanye cyane n’iy’umuntu usanzwe. Kuko kuri benshi muri twe, ubushobozi bucye muby’amafaranga bugira ingaruka kuri hafi ya buri cyemezo cyose dufata. Duhitamo kujya gufatira amafunguro muri za resitora zihendutse ndetse tukagurira imyambaro mumasoko aho kujya kugurira mu maduka akomeye y’imyenda azwi kurwego mpuzamahanga nka Gucci. Iyo tugiye gutembera duhitamo kujya kuruhukira ahantu ha rusange ku umucanga w’inkengero z’inyanja aho kujya mu mahoteli yubatse kumazi. Kubura amafaranga menshi kwacu kugena buri mahitamo yose dukora.”

Gereranya iyi mibereho n’iy’abantu b’abaherwe. Niba ushatse kujya gukina imikino yo kunyerera k’urubura, cyangwa se kujya guhahira aho ushatse hose ku isi, ugahita ufata imodoka ukajya kukibuga cy’indege ugatega iyihuse ubonyemo umwanya w’icyubahiro. Ikirere cy’aho utuye cyaba gikonje cyane, ugahita wigira mubundi bice by’isi aho ikirere kimeze neza. Waba wumva ushatse kumeshesha imyenda, ugahita uhindira imyenda yose ufite mukabati ukagura imishya uzajya uhinduranya buri munsi. Waba ushaka kugura ubwato bushya bwihuta cyangwa se imidoka yihuta cyane? Nuko ugahita uha akazi umuntu ujya kuyikugurira kandi akayikugereza aho ushaka. Mu gihe benshi muri twe dukunze guhura n’inzitizi mubyemezo byacu bya buri munsi, abagashize bo babona icyo bashaka cyose ku isi. Bashobora gukora icyo bashatse cyose bakaba icyo bashatse kuba cyose igihe babishakiye cyose. Na ho twebwe abasigaye tujya tubirebera kure tukabirarikira, dutekereza ibyo tutabasha kubona.”

Ariko itorero ry’i Simuruna ryo ryatahuye ubundi bukire butandukanye na buriya, ubwo abakire b’iyi si bageraho gacye cyane (Yesu yaravuze ngo: “icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mubwami bwo mu ijuru.” Mat 19: 24). Abantu bazi Yesu baba barabohowe k ububata bw’ amafaranga.  Baba bazi ko tubona ubutunzi nyabwo bw’ ubuzima binyuze mugukunda kugirana umubano. Kugira umutima utishinja ikibi, kubasha kubabarira ndetse no kubabarirwa, ni ukuba umutunzi muby’ukuri. Kumenya ijambo ry’ Imana ni byiza cyane kuruta cyane guhora umuntu ahinduranya ava mubinezeza n’ibirangaza by’isi ajya mubindi.

Ukuri ni uko abaherwe bakunda kugorwa muby’umubano. Bajya bagorwa no kumenya uwo bakwiriye kwiringira. Buri wese aba ashaka kuba inshuti na bo, bidatewe nuko abakundiye imico yabo myiza, ahubwo bitewe nuko kuba inshuti y’umukire ari inzira yo kugera k’ubutunzi n’ububasha umuntu afite. Umukire akunze kugorwa no kugirana umubano na Kristo kurusha uko abakene bibagora, rimwe na rimwe bitewe nuko ahora afite ibimurangaje n’ibimuhugije ndetse rimwe na rimwe atinya ko ashobora guhamagarirwa kugurisha ibyo atunze byose ngo abigabane n’abandi cyangwa se abikoreshe m’umurimo w’Imana. Ubukire nyabwo buruta ubundi bwose buboneka muri Kristo, ntabwo buboneka mubutunzi bw’ibintu.

 Mwami, erekeza umutima wanjye k’ubutunzi nyabwo utanga muri Kristo.

Byateguwe na

Eric RUHANGARA

TEL: 0788487183

Igitabo cyifashishijwe:

The Gospel from Patmos, cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda

Related posts

One Thought to “Urashaka kuba Umukire?”

  1. Joseph Nsengimana

    Gukira nta ko bisa, gukirira muri Yesu byo ni ibyo kwifuzwa ibihe byose.

Leave a Comment