Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 3)

“Bitumwa batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” (Matayo 19:6) Mu kuvuga ngo “Bituma batakiri babiri,” ahangaha Yesu yakomeje yerekana umwanzuro ukwiye gukurwa mu ihame shingiro ry’umubano w’abashakanye ryavuzwe mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 rivuga ngo, “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Imbere y’Imana, umugabo n’umugore we bagize umuntu umwe, kubw’ibyo rero ntibagomba kongera gutandukanywa kuko bagize umubiri umwe. Mbese iyo umubiri w’umuntu udatandukanyijwe ugacibwamo ibice bigenda bite? Icyo gihe umuntu arapfa. Kandi ubigizemo uruhare aba yishe…

Read More