Igisubizo cya Yesu kuri gatanya (Igice cya 5)

Impamvu rukumbi ishobora gutuma habaho gatanya

“Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.” ( Matayo 19:9)

Nyuma yo gusobanura impamvu yatumye Mose yemerera Abisiraheli gusenda abagore ariko bakabaha urwandiko kubera imitima y’abagabo yinangiye, Yesu yagaragaje n’impamvu rukumbi ishobora kuba yatuma habaho gutandukana kw’abashakanye. Mu kuvuga ngo “Ndababwira ukuri” Yesu yashakaga kumvikanisha ko abigisha b’Abayuda (ba Rabi) bakundaga gusubiramo amagambo yo munyigisho, imigenzo n’amateka yabo berekana ko ari ho bakura ububasha bwo gusobanura amategeko, ariko Kristo we yavuze mu bubasha bwe bwite, kandi ibihamya bye byatandukanyaga inyigisho ze n’iza ba rabi. Abantu batangazwaga no kwigisha kwe, “kuko yabigishaga nk’ufite ubutware.” (Mat 7:29). Impinduka rukumbi zakozwe kugira ngo itegeko ryatanzwe bwa mbere rirebana no gushyingirwa rikunde rijyane n’imiterere y’iyi si yaguye ni uko kwica isezerano ry’abashakanye binyuze mukuryamana n’undi mugore/mugabo bishobora kuba impamvu yemewe n’amategeko yo gusesa amasezerano gushyingiranwa. Na ho ubundi, ntayindi mpamvu yemewe n’amategeko y’Imana ishobora gutuma amasezerano y’abashyingiranywe aseswa.

Hariya yavuze ngo “umuntu wese”, harerekana ko ihame Kristo yari agiye gutanga ryagombaga gukurikizwa ku isi yose. Nta muntu numwe uvuga ko ari Umukristo ugomba kumva ko we ritamureba. Nta muntu numwe wo ku isi ugomba kumva ko yemerewe kuba yatandukana n’uwo bashakanye igihe abishakiye no ku mpamvu iyo ari yo yose yumva ko ikomeye. Kabone nubwo amategeko ya Leta yabimwemerera, amahame ya Yesu yo afite impamvu imwe gusa yemera.

Yesu yaravuze ngo “uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye.” Ijambo ry’umwimerere (Ikigereki) Yesu yakoresheje hariya avuga “ubusambanyi” ni porneia. Dukwiye kumenya ko mu Isezerano Rishya ijambo “Ubusambanyi” rikubiye hamwe umubano wose ubujijwe n’amategeko, haba mbere na nyuma yo gushyingirwa. Ni ukuvuga ko kuryamana n’undi muntu mutashyingiranywe bibujijwe, haba ku ngaragu kimwe no kubafite abo bashyingiranywe. Ku gihe cy’amategeko ya Mose igihano cyatangwaga ku muntu wabaga atabaye indahemuka ku masezerano yo gushyingirwa cyari urupfu, ntabwo cyari gatanya (Abalewi 20:10). Ikirenze kuri ibyo, ku gihe cy’amategeko ya Mose igihano cy’urupfu ku muntu wabaga yasambanye cyangwa yaciye inyuma uwo bashakanye cyari itegeko ndakuka, mu gihe ku gihe cy’itegeko rya gikristo ryatangajwe hariya na Kristo, gatanya ntabwo ari itegeko ndakuka, ahubwo iremewe. Dukurikije ziriya nyigisho za Yesu hariya dushobora kwanzura ko uruhande rwahemukiwe (uwaciwe inyuma) afite uburenganzira bwo guhitamo niba umubano wabo nk’abashyingiranywe ukomeza cyangwa se niba bakwiye gutandukana. Ubwiyunge ni cyo kintu gikwiriye gushyirwa imbere igihe cyose, by’umwihariko igihe bafitanye abana bashobora kuba bagirwaho ingaruka mbi no gutandukana kw’ababyeyi babo.

Byumvikane rero neza ko dukurikije inyigisho ya Yesu ntayindi mpamvu nimwe ibaho, kabone nubwo yaba ikomeye cyane ishobora gutuma habaho gatanya (divorce) itari “UBUSAMBANYI”. Izindi mpamvu zose nko gukubitwa, gukorerwa iyicarubozo, guhozwa kukenke n’uwo mwashakanye,…. iyo zibayeho hashobora kubaho gutandukana by’igihe gito (separation). Umwe akaba ahunze mugenzi we kugira ngo agahenge kabanze kagaruke, cyangwa umwe atava aho ahatakariza ubuzima. Ariko ntabwo izi mpamvu zemewe kuba zatandukanya burundu. Ndetse no ku mpamvu y’ubasambanyi nubwo gatanya (divorce) yemewe ntabwo igomba kuba ikintu cyo kwihutira. Kabone nubwo umuntu yaba yarababajwe cyane yarahemukiwe n’uwo yakunze akamuha umutima we bagashyingiranwa, yarangiza akawangiza, akawumenagura, akamuca inyuma. Igikwiriye gushyirwa imbere ni ukubabarirana no kwiyunga. Nta cyaha na kimwe tutagomba kubabarirana. Ntabwo umuntu akwiriye kubona mugenzi we yaguye mucyaha cy’ubusambanyi rimwe ngo ahite abyuka ajya kwaka gatanya. Bisaba kumwihanganira inshuro zose azaba agisaba imbabazi kandi agaragaza ko ababajwe n’icyaha cye. Kubabarira ntibyoroshye ariko Yesu arabishoboza.

Ariko igihe bigaragara ko uwahemutse atababajwe n’icyaha cye ngo asabe imbabazi, cyangwa se izo mbabazi zatanzwe nta gaciro zahawe, icyo gihe uwahemukiwe (wabaye indahemuka ku masezerano yo gushyingirwa) afite uburenganzira bwo kuba yakwaka gatanya. Igihe habayeho gatanya kandi, uwahemukiwe ashobora kuba yakongera gushyingiranwa n’ undi mugabo/gore. Na ho uwahemutse (uwabaye inkomoko yo gutandukana) we ntabwo yemerewe gushyingirwa undi mugabo/mugore mu gihe mugenzi we yahemukiye atari yongera gushyingiranwa n’undi. Iyo abirenzeho, icyo gihe we n’uwo bashyingiranywe baba bagiye bombi kubaho ubuzima bw’icyaha cy’ubusambanyi. Kuko Yesu yaravuze ngo “ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”

Ev. Eric Ruhangara
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment