Dore igiti gitangaje

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (41) Dore igiti gitangaje “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.” (Ibyah 2:7). Imana yasezeranyije abaneshi bo mu Efeso ingororano yihariye. Bazarya ku giti cy’ubugingo, giherereye ubu ngubu muri Paradiso y’Imana. Niba bisaba kwihana bivuye ku ndiba y umutima kugira ngo umuntu yemererwe kurya kuri kiriya giti, bizaba bijyanye. Ingororano izaba iruta cyane kwitanga kwabayeho. Benshi bazi inkuru ya Gidiyoni, ukuntu yanesheje Abamidiyani ari kumwe n’abarwanyi 300 bari bitwaje imuri (amasitimu) n’amakondera. Ariko benshi bagarukira hariya,…

Read More

Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (40) Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi “Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.” (Ibyah 2:5). Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo cyitwa “The Gospel From Patmos” atubwira inkuru y’ukuntu mu 1995 yayoboye itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Andrews yo muri Amerika, abajyanye gukora urugendo shuri muri Turukiya, igihugu giherereyemo ahahoze ariya matorero arindwi yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Umuherekeza wa ruriya rugendo rwabo akaba yari uwitwa Murat, akaba ari umuntu wari ufite inkomoko muri Islamu ariko…

Read More

Icyo wakora ngo ubyutse urukundo rwazimye

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (39) Icyo wakora ngo ubyutse urukundo rwazimye “Nuko ibuka aho wavuye  ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere.” (Ibyah 2:5) Ushingiye ku busesenguzi bwa Yesu ku itorero rya Efeso, ni iyihe nama yari kubaha? Ijambo rya mbere yavuze ni “ibuka.” Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigereki ririya jambo riri munshinga y’integeko. Ibi bivuze ko batari baribagiwe urwego umubano wabo n’Imana wahoze uriho. Ariko itorero ryari rikeneye kwiyumvisha uburyo ryarimo rukomeza gutakaza kuburyo bukomeye, rigaterwa umwete no kuba ryari ririmo gusubira inyuma. Ikintu cya kabiri yababwiye ni ukwihana. Iri jambo rikoze…

Read More

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38)

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38) “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4) Itorero rya Efeso ryayobokaga Yesu cyane, ariko ryari rifite ikibazo. “Ryari ryararetse urukundo rwaryo rwa mbere” kandi ryari ryarateye intambwe ibanza igana mu kaga. Ntawundi muntu wari ubizi uretse Yesu. Efeso ubwayo ishobora kuba itarabonaga ibyo yari irimo ikora, kugeza byibura igihe Igitabo cy’Ibyahishuwe cyaziye. Intambwe za mbere mu gusubira inyuma mubya Mwuka igihe cyose zigenda ziterwa bucece. Kimwe n’inyenyeri irabagirana mukirere kijimye, inkuru y’itorero rya gikristo ryabayeho bwa mbere (ku gihe…

Read More

Kugaragaza urukundo mu bikorwa

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (37) Kugaragaza urukundo mu bikorwa “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4) Uru rukundo ruvugwa hariya rukubiye hamwe gukunda Uwiteka Imana n’umutima wose no gukunda ukuri, ndetse no gukundana hagati yacu nka benedata, hamwe no gukunda ikiremwa muntu muri rusange. Intambara ishingiye ku nyigisho zazanywe n’abigisha b’ibinyoma yari yaratumye habaho kutumvikana mu itorero rya Efeso. Ibi byagize ingaruka ku bantu benshi mubagumye mu itorero. Ubuyobe bwabashije guhabwa icyicaro kugeza kurwego rwo gukumira ibikorwa bya Mwuka Wera nk’intumwa y’ukuri, ifite inshingano…

Read More

Urukundo rukemura neza ikibazo cy’abanyamakosa

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (36) Urukundo rukemura neza ikibazo cy’abanyamakosa “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4) Itorero rya Efeso risa n’aho ryarimo risubiramo amateka ya Isiraheli ya mbere yo kujya mubunyage i Babuloni. Mu magambo Yeremiya yandikiye abaturage b’i Yerusalemu Uwiteka yaravuze ati: “Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu.” (Yeremiya 2:2). Imyaka ya mbere ya Isiraheli y’ubuzima bwa Isiraheli mu butayu yaranzwe n’igihe cyo kubana neza no gukiranukira Imana. Ariko noneho ibintu byari byarahindutse: “Ariko nari…

Read More

Kudacogora mu kwihangana

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (35) Kudacogora mukwihangana “Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.” (Ibyah 2:2,3). Ahangaha Yesu akoresha amagambo abiri atandukanye y’Ikigereki agira ngo yumvikanishe igitekerezo cyo “kudacogora mu kwihangana” no kudacogora mubihe biruhije no mu ngorane. Mu buryo bumwe ariya magambo agaragaza uburyo bubiri bushobora gukoreshwa mukuvuga ikintu kimwe. Ariko duhurije hamwe buriya buryo bubiri, tubona ubusobanuro bumwe. Ayo magambo abiri avugwa hariya…

Read More

Kuringaniza umunzani w’urukundo

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (34) Kuringaniza umunzani w’urukundo “Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. Muri aya magambo turabona Yesu arimo asesengura itorero rya Efeso. Afite umubare runaka w’ibintu byiza avuga kuri iri torero. Ni itorero ry’umuhati rizi gukora (umurongo wa 2), ni itorero kandi rifite kwihangana ryarenganyijwe ntiricogore (umurongo wa 2,3). Rizi…

Read More

Urugero rw’urukundo ruhambaye

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (33) Urugero rw’urukundo ruhambaye “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti ‘Ufashe Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’ iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu.’” ( Ibyah 2:1). Kuba Efeso ari ryo torero rya mbere marayika yandikiye bifite ubusobanuro. Iyo umugenzi yabaga yavaga i Patimo agana muri Aziya ntoya (Turukiya), Efeso ni wo mujyi wa mbere muri irindwi yo muri kariya karere yahingukiragaho. Ikindi kandi ni na wo wari uzwi cyane muri yose, wari ukomeye mubya politiki kurusha Perugamo kandi ukaba warahabwaga agaciro kurusha Simuruna kubijyanye na…

Read More

Ni gute wamenya umugambi w’Imana kuri wowe?

IBYAHISHUWE (32) Ni gute wamenya umugambi w’Imana kuri wowe? NZI imirimo yawe. (Ibyah 2:2). NZI amakuba yawe n’ubukene bwawe. (Ibyah 2:9). NZI aho uba. (Ibyah 2:13). NZI imirimo yawe. (Ibyah 2:19). NZI imirimo yawe. (Ibyah 3:1). NZI imirimo yawe. (Ibyah 3:8). NZI imirimo yawe. (Ibyah 3:15). Ubushize twabonye ukuntu Imana yari yitaye by’umwihariko k’ubuzima bwa Yohana ndetse na buri torero muri ariya arindwi avugwa mu Byahishuwe igice cya 2 na 3. Uwiteka yagaragaje ku buryo busesuye uriya mugambi we mu rurimi rw’Ikigereki rwakoreshwaga mu buzima bwa buri munsi. Ariko benshi…

Read More