Uvuge we guceceka

“Maze umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati ‘ntutinye, ahubwo uvuge weguceceka.” Ibyak 18:9.

Ese ririya bonekerwa ryabereye he?

Ibivugwa muri iriya nkuru byabereye i Korinto mu Bugereki, umurwa mukuru w’intara ya Akaya, imwe muzari zigize ubwami bw’Abaroma. Korinto wari umujyi wahoragamo urujya n’uruza, umujyi urimo ibikirwa binyuranye. Wari umwe mu mijyi minini y’ubwami bw’Abaroma.

Korinto kandi yari iherereye muntera ya kilometero 7 y’umushoro w’ubutaka wahuzaga Ubugereki bwo hagati na Pelopneziya, umwigimba kirwa wari uherereye mu majyepfo y’Ubugereki. Uyu mujyi rero ukaba uhuzwa n’ikindi gice cy’igihugu n’agashoro k’ubutaka ka Korinto. Kimwe n’indi mijyi yo kucyambu ya kiriya gihe, Korinto yari izwi kubw’ingeso z’urukozasoni zagabaga. Pawulo rero akaba yarandikiye Abakristo baho inzandiko  ebyiri.

Uko iyerekwa rya Pawulo i Korinto ryaje

Ntabwo ririya ariryo yerekwa rya mbere Pawulo yari ahawe. Umurongo wa 9 uravuga ngo “Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro aramubwira.”

Uko bigaragara, dushingiye kumagambo y’Umwami, kumpamvu zimwe Pawulo yari arimo acika intege kandi yari mukaga kashoboraga kugirira nabi ubuzima bwe. Bisa naho Pawulo yari atangiye gucika intege kugeza aho yashakaga kwicecekera, agahagarika ubuhamya yatangaga kuri Yesu. Nuko Umwami abibonye amubonekera mu nzozi amutera umwete.

Pawulo yari yarabonye Yesu bwa mbere ubwo yari munzira igana i Damasiko (muri Siriya) aho yari agiye kurenganya Abakristo (Ibyak 9;4-6). Nyuma yaho yongeye kumva ijwi nka ririya yumvise ajya i Damasiko, ndetse abona ishusho nk’iyo yabonye bwa mbere mu iyereka ubwo yari murusengero rw’i Yerusalemu (Ibyak 22: 17-21). Ubu noneho muri ririya yerekwa ry’i Korinto  yabonye ndetse yumva umwami we nanone. Nuko Umwami aramubwira ati “Ntutinye” cyangwa se, “rekera aho kugira ubwoba. Ahubwo uvuge we guceceka.”

Ese Pawulo yatinyaga iki kiriya gihe?

Ariya magambo arumvikanisha ko Pawulo yari mubihe by’ubwoba no gucika intege. Yari afite agahinda gakabije (depression). Yumvaga aremerewe n’umutwaro w’umurimo yari arimo agerageza gukorera Umwami we. Umugabane munini wabo yari yarabwirije ubutumwa bwiza bagahinduka Abakristo wari ugizwe n’abo mucyiciro cy’imbata (abacakara) cyangwa se abahoze muri kiriya cyiciro bakaza  kubatūrwa. Abari bahuje umuco na we, abari bajijutse (baba Abayuda cyangwa Abagereki) ntabwo bitabiraga cyane ibibwirizwa bye.

Ahantu henshi ivugabutumwa rikunze kugira umusaruro mwinshi mubantu bo mucyiciro cyo hasi cy’ubuzima, kurusha mu bantu bafite imibereho yo hejuru, bitwa ko bameze neza. Muri iki gihe bamwe bajya banenga Abanyafurika ngo impamvu bitabira amatorero cyane ni uko bakennye. Bamwe bavuga ko imwe mu mpamvu abanyaburayi batakitabira Ubukristo cyane ari ukubera ko bafite imibereho myiza muby’ ibifatika (umutungo,..). Mu gihe muri Afurika insengero zigenda zivuka ubutitsa, abandi bo barakinga n’izo bari bafite cyangwa bakazigurisha zigakoreshwa ibindi. Biriya si iby’ubu gusa. No ku gihe cya Pawulo byahozeho. Injijuke n’abakire ntabwo bayobokaga cyane ubutumwa yabwirizaga.

Nubwo byari bimeze kuriya, Yesu yamukanguriye kubwirizanya umwete ndetse kurusha uko yari asanzwe abwiriza. Nta kintu cyagombaga guhagarika ubuhamya bwa Pawulo.

Ibyabaye kuri Pawulo byagiye biba no kubahanuzi ba kera bamubanjirije. Umuhanuzi Eliya na we yigeze kunyura mubihe bibi byo gucika intege nka biriya ubwo yari arimo ahigwa n’Umwamikazi Yezeberi. Uriya muhanuzi yagenze urugendo rw’ umunsi wose arimo ahunga mu ishyamba maze ageze aho yicara munsi y’igiti cy’umurotemu yisabira gupfa ati, “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba Sogokuruza.” (1 Abami 19:4-14). Umuhanuzi Yeremiya na we yanyuze mubihe bibi byo gucika intege no gutinya inshuro zirenze imwe. Bwa mbere Imana imuhamagarira guhanura  yaratinye maze arayisubiza ati, “Nyamuneka Nyagasani Yegova, dore sinzi kuvuga ndi Umwana.” (Yeremiya 1:6-8).

Nshuti wowe musomyi, mbese ujya wumva hari ibintu bikurambiye mu buzima? Ntabwo ukwiriye gucika intege na rimwe. Komeza utwarane. Mbese ujya ubabazwa ni uko nta musaruro ubona mu murimo w’ivugabutumwa ukora? Ntabwo ukwiriye guceceka. Intumwa n’abahanuzi na bo bagiye bahura n’ingorane mumurimo w’Imana kandi bagiye bakomezwa nyuma yo gucika intege. Nyuma yuko Pawulo acitse intege agahumurizwa na Yesu i Korinto, yazirikanye isezerano ry’Umwami we mu mutima maze agumayo ikindi gihe kigera kumezi 18 yose ahamya Kristo. Nawe rero Yesu akubashishe kuguma mu isezerano rye, ureke gutinya ahubwo ukomeze uhamye we guceceka.

Byateguwe na

Eric Ruhangara.

Tel: +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment