Igisubizo cya Yesu kuri gatanya (Igice cya 5)

Impamvu rukumbi ishobora gutuma habaho gatanya “Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.” ( Matayo 19:9) Nyuma yo gusobanura impamvu yatumye Mose yemerera Abisiraheli gusenda abagore ariko bakabaha urwandiko kubera imitima y’abagabo yinangiye, Yesu yagaragaje n’impamvu rukumbi ishobora kuba yatuma habaho gutandukana kw’abashakanye. Mu kuvuga ngo “Ndababwira ukuri” Yesu yashakaga kumvikanisha ko abigisha b’Abayuda (ba Rabi) bakundaga gusubiramo amagambo yo munyigisho, imigenzo n’amateka yabo berekana ko ari ho bakura ububasha bwo gusobanura amategeko, ariko Kristo we yavuze…

Read More

Ese abapasiteri baracyakenewe muri iki gihe?

“N’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha. Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze kurugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Abefeso 4:11-13. Mu cyigisho cyacu cy’ubushize, twavuze ku mpano z’umwuka zivugwa mu gice cya 4 cy’urwandiko Pawulo yandikiye itorero rya Efeso muri Turukiya.  Twavuze gusa ku mpano y’intumwa n’abahanuzi. Ariko muri ririya somo Pawulo yavuze no ku mpano y’ababwirizabutumwa bwiza, abungeri (Abapasiteri)…

Read More

Uvuge we guceceka

“Maze umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati ‘ntutinye, ahubwo uvuge weguceceka.” Ibyak 18:9. Ese ririya bonekerwa ryabereye he? Ibivugwa muri iriya nkuru byabereye i Korinto mu Bugereki, umurwa mukuru w’intara ya Akaya, imwe muzari zigize ubwami bw’Abaroma. Korinto wari umujyi wahoragamo urujya n’uruza, umujyi urimo ibikirwa binyuranye. Wari umwe mu mijyi minini y’ubwami bw’Abaroma. Korinto kandi yari iherereye muntera ya kilometero 7 y’umushoro w’ubutaka wahuzaga Ubugereki bwo hagati na Pelopneziya, umwigimba kirwa wari uherereye mu majyepfo y’Ubugereki. Uyu mujyi rero ukaba uhuzwa n’ikindi gice cy’igihugu n’agashoro k’ubutaka…

Read More