Amategeko n’amasezerano (Umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 32): AMATEGEKO N’AMASEZERANO (Umugabane wa 2) Gahunda y’ibitambo yahawe Adamu na yo yahindanyijwe n’abamukomotseho. Ubupfumu, gusenga ibigirwamana, ubugome n’ubusambanyi bw’indengakamere byangije umurimo woroheje kandi w’ingenzi Imana yari yarashyizeho. Kubera kubana igihe kirekire n’abasengaga ibigirwamana, Abisiraheli bari yaravanze imigenzo myinshi ya gipagani no gusenga kwabo. Kubw’ibyo, kuri Sinayi Uwiteka yabahaye amabwiriza anonosoye yerekeranye n’umurimo wo gutamba ibitambo. Ihema ry’ibonaniro rimaze kuzura, Imana yavuganiye na Mose mu gicu cy’ubwiza cyari kiri hejuru y’intebe y’ubuntu maze imuha amabwiriza yuzuye yerekeye gahunda y’ibitambo ndetse n’uburyo bwo kuramya bugomba gukoreshwa mu…

Read More

Ubuturo bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 3)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 3) Mu cyumba cya mbere, cyangwa ahera, hari ameza y’imitsima yo kumurikwa, igitereko cy’amatabaza, n’igicaniro cyo koserezwaho imibavu. Ameza y’imitsima yo kumurikwa yari mu ruhande rwerekeye amajyaruguru. Yari arimbishijwe ayagirijweho izahabu nziza. Abatambyi bagombaga gushyiraho imitsima cumi n’ibiri kuri aya meza buri Sabato, igerekeranye mu birundo bibiri kandi ikaminjagirwaho umubavu. Kubera ko imitsima yakurwagaho yabaga ari iyera, yagombaga kuribwa n’abatambyi. Mu ruhande rwerekeye amajyepfo hari igitereko cy’amatabaza gifite amashami arindwi, kiriho n’amatara yacyo arindwi. Amashami yacyo yari arimbishijwe n’uburabyo…

Read More

Ubuturo Bwera n’imirimo yabukorerwagamo (umugabane wa 2)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 2) Igihe ubuturo bwera bwubakwaga, abantu bose, abakuze n’abato. Abagabo, abagore n’abana bakomeje kuzana amaturo yabo, kugeza ubwo abari bashinzwe uwo murimo basanze bafite ibirenze ibyo bagomba gukoresha. Maze Mose ategeka ko batangaza mu nkambi yose bati: “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore, urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura. Ukwivovota kw’Abisiraheli ndetse n’uko Imana yagiye ibahana kubera ibyaha byabo byandikiwe kubera umuburo ab’ibisekuru byakurikiyeho. Kandi kwitanga kwabo, umurava wabo ndetse no gutangana ubuntu kwabo…

Read More

Ese kubyina mu rusengero biremewe muri Bibiliya?

“Haleluya! 1Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, muririmbire ishimwe rye mu iteraniro ry’abakunzi be. 2Ubwoko bw’Abisirayeli bunezererwe umuremyi wabwo, Abana b’i Siyoni bishimire Umwami wabo. 3Bashimishe izina rye imbyino, Bamuririmbishirize ishimwe, Batambira ishako, batengerera inanga.” Zaburi 149:1-3. Ikibazo cyo kubyina mu rusengero cyangwa muri gahunda yo guhimbaza Imana ntabwo kivugwaho rumwe mu bakristo. Bamwe bavuga ko bidakwiriye kubyinira mu nzu y’Imana, kuko atari ahantu ho kwinezereza ahubwo ko ari ahantu ho kubahwa cyane. Abandi bavuga ko ntacyo bitwaye, ndetse ahubwo ko ari byiza kubyinira Imana. Ahangaha hari bakunze gufatira urugero ku Mwami…

Read More

Ese abapasiteri baracyakenewe muri iki gihe?

“N’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha. Kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze kurugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” Abefeso 4:11-13. Mu cyigisho cyacu cy’ubushize, twavuze ku mpano z’umwuka zivugwa mu gice cya 4 cy’urwandiko Pawulo yandikiye itorero rya Efeso muri Turukiya.  Twavuze gusa ku mpano y’intumwa n’abahanuzi. Ariko muri ririya somo Pawulo yavuze no ku mpano y’ababwirizabutumwa bwiza, abungeri (Abapasiteri)…

Read More

Ese haracyariho Abahanuzi muri iki gihe?

“Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi.” Abefeso 4:11″. Aha bamwe kuba intumwa Hariya ntabwo Pawulo ahanini ashaka kuvuga ko impano zimwe zahawe abantu kugira ngo babashe kuba Intumwa nk’uko ari kuvuga ko ababaga bahawe impano babaga beguriwe Itorero ngo babe abaryo. Itorero ryarimo ryakira mu mirimo yaryo abantu babaga bafite ubushobozi buhagije bwo gukora inshingano zabo. N’abandi kuba abahanuzi Abahanuzi babaga ari abasobanuzi b’ubushake bw’Imana babaga bamenyeshejwe binyuze muburyo budasanzwe. Bavugwa hamwe n’intumwa no mu Abefeso 2:20; 3:5. Hose hagenda havugira “intumwa n’abahanuzi” icyarimwe. Impano ya gihanuzi…

Read More