Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (Igice cya 4)

Ese hari ubwo Imana yigeze itanga uburenganzi bwo gutandukana ku bashakanye?

7Baramubaza bati ‘Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana? 8Arabasubiza ati ‘Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. ( Matayo 19:7-9)

Nyuma yuko Yesu amenyesheje Abafarisayo ko bitemewe gutandukanya icyo Imana yateranyije. Ko bitemewe gutandukana kw’abashakanye cyangwa ko bitemewe gutandukanya abashakanye, Abafarisayo bumvise batanyuzwe. Nuko bamubaza impamvu Mose kera yari yaratanze uburenganzira ku bagabo bwo gusenda abagore ariko bakabaha urwandiko.

Ese kuki Mose yatanze ririya tegeko?

Igisubizo tugisanga mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri 24:1-4. Ntabwo buriya burenganzira bwo gusenda umugore agahabwa n’urwandiko rumuherekeza bwabaga butewe n’icyaha cy’ubusambanyi, kuko ku gihe cya Mose kiriya cyaha cyahanishwaga igihano cyo kwicwa (Gutegeka 22:22). Ahubwo kereka iyo umugore yabaga yagize imyitwarire umugabo we akabona ko idakwiriye cyangwa se ikojeje isoni. Abayuda bo ku gihe cya Yesu bafataga ririya tegeko nkaho rivuze ko umugabo agomba gusenda umugore we amuhoye impamvu iyo ari yo yose. Urugero, yenda amuhoye gushiririza ibyo kurya cyangwa se guteka umunyu mwinshi. Nk’uko twabibonye mu bice twabonye, Kristo yasobanuye nyamara ko buriya butari ubushake bw’Imana ko gatanya (divorce) ibaho muburyo bworoshye kuriya (Mat 19:4-6). Yerekanye ko buriya burenganzira Mose yatanze bwari butewe no kwinangira kw’ imitima y’abagabo b’Abisirayeli.

Ruriya rwandiko rwa gatanya rwagombaga gutangwa kumugaragaro, imbere y’abahamya, kugira ngo rube rwemewe n’amategeko ndetse rudashidikanywaho. Nyuma rero yo guha umugore urwandiko icyakurikiraga ni ukumwirukana. Iyo umugabo yirukanaga umugore we yagombaga no kumuha impamba azitwaza izamugeza iwabo amahoro, nk’uko Aburahamu yabigenje ubwo yasezereraga inshoreke ye Hagari (Itang 21:14). Kuriya gusezerera umugore ku mugaragaro byabaga ari nko gutangaza ku mugaragaro ko atakiri umugore w’umugabo bityo ko afite uburenganzira bwo kuba yakongera gushaka. Ruriya rwandiko rwabaga rusheshe umubano w’abashyingiranywe.

Iyo umugabo yabaga yarasenze umugore we ku mugaragaro ntabwo yabaga yemerewe kuba yakongera kuryamana na we. Iyo yabirengagaho akongera kuryamana na we yabaga akoze icyaha cy’ubusambanyi. Ntabwo yabaga amwemerewe imbere y’amategeko. Byumvikane rero ko ririya tegeko rya Mose ryagiyeho rigamije kurengera abagore benshi b’Abaheburayokazi basendwaga bahowe ubusa. Dukurikije Kristo, ririya tegeko ryatanzwe ku mpamvu zo gukemura ikibazo gitandukanye n’igikwiriye. Ryatanzwe kubera “imitima inangiye” (Mat 19:8). Abagabo babaga barananiranye batabasha kwihangana, cyangwa se babaga bafite irari ryo gushaka abandi bagore. Ariko rero, iriya nyigisho Kristo yahaye Abafarisayo igaragaza neza ko ibyateganyagwa muri ririya tegeko rya Mose rijyanye na gatanya bidakwiriye rwose gukorwa ku bakristo muri iki gihe (Mat 19:9).

Kristo yavuze ko nubwo Mose yatanze ririya tegeko ryemereraga abagabo gusenda abagore, ariko ko “uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.” Impamvu ni uko itegeko ryo kurema umugabo n’umugore bakabana akaramata ari umubiri umwe ryo mu gitabo cy’Itangiriro 1:27; 2:24 ryabayeho mbere ya ririya rya Mose ryo mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri 24:1-4, kandi riranarisumba. Kuko mu gihe cya Edeni, ni bwo Imana yashyizeho gahunda ikwiye abana bayo bagombaga kugenderaho. Ntabwo Imana yigeze na rimwe ikuraho itegeko ryo gushyingirwa yatangaje kuva mu Itangiriro. Ntabwo Imana yigeze iteganya muri gahunda yayo ko gatanya izagera aho ikaba ngombwa. Kubw’ibyo rero, Abakristo uyumunsi bifuza kandi bagambirira mu mitima yabo gukurikiza gahunda y’Imana, ntibazigera na rimwe, batekereza kwifashisha gatanya (divorce) nk’igisubizo cy’ingorane ziri mu mubano wabo n’uwo bashakanye, kuko n’ubusanzwe gatanya itajya iba igisubizo. Yesu yihanganira gatanya y’abashakanye kubw’impamvu imwe gusa ivugwa mu byanditswe byera. Tuzayibona ubutaha.

Biracyaza…..

Eric Ruhangara
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment