Eleda Sanze yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Akagezi”

Eleda Sanze umuririmbyi w’indirimbo ubarizwa mu itorero ry’abadiventisti b’umunsi wa karindwi yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Akagezi”. Muri iyi ndirimbo Eleda agaruka cyane ku kugira neza kw’Imana, ibinyujije mu kagezi kayo k’imigisha kadakama, agira ati: “akagezi k’Uwiteka ntigakama na rimwe, nanjye nzamuye amaboko dashima”. Mu kiganiro yagiranye na ibyiringirobyumugisha.rw yavuzegize ati: “iyi ndirimbo nayanditse bitewe n’ibihe naciyemo mbona binkomereye, imbaraga zanjye zirashira, nitabaje inshuti n’abavandimwe biranga ariko mbona Imana yo ubwayo yifukuriye akagezi mbona ibyari byananiranye birakoretse.” Tubibutse ko Eleda Sanze ari umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana ubarizwa mu itorero…

Read More

Korali Yesu Araje yashyize hanze indirimbo “Naramukunze”

Korari Yesu Araje yo mu itorero rya LMS Kamukina yashyize hanze amashusho y’indirimbo Naramukunze. Iyi ndirimbo nshya ya korari Yesu Araje ivuga ko mu ntambara zose turwana z’ubuzima aho duhanganye n’isi, umubiri na Satani, Satani ahora aturega ibirego byinshi ariko uburyo Imana ituburanira ngo “Yaradukunze ni ubuhamya bukomeye…”. Reba indirimbo “Naramukunze” ya Yesu Araje

Read More