Ellen White atinya kuvuga ibyo Imana yamweretse

Maze umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “ntutinye, ahubwo uvuge weguceceka.” (Ibyak 18:9).

Iminsi ikabakaba icyumweru nyuma yo guhabwa iyerekwa rye rya mbere Ellen G White yahise ahabwa irindi yerekwa. Muri ririya yerekwa rya mbere yari yabonye Abadiventiste bari mu rugendo rugana mu murwa, bagenda munzira ifunganye kandi igororotse, bamurikiwe n’umucyo mwinshi inyuma yabo ku ntangiriro y’inzira. Nuko Marayika amubwira ko uriya mucyo ari urusaku rwa mugicuku. Ni ukuvuga ubutumwa Abadiventiste b’Abamilerite bahoze babwiriza bwavugaga ko Yesu yagombaga kugaruka ku munsi wo kwezwa kw’ubuturo bwera kuvugwa mu gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli 8:14. Uriya munsi ukaba warabaye ku itariki 22 Ukwakira 1844. Ariko bakamutegereje Yesu ntiyaza. Nyuma y’iminsi igera kucyumweru nyuma ya ririya yerekwa rero Ellen G White yahawe irindi yerekwa. Muri iri yerekwa rya kabiri noneho yasabwe gutekerereza abandi ibyo Imana yari yamuhishuriye muri ririya yerekwa rya mbere. Iri yerekwa akaba yari yarihawe mu kwezi kw’Ukuboza 1844. Mu iyerekwa rya kabiri kandi yamenyeshejwe ko namara kuvuga biriya yari yahishuriwe bwa mbere hari abantu bazamurwanya cyane.

Ese uriya mukobwa Ellen yabyitwayemo ate?

Ellen Harmon yashidikanyije cyane kuri iriya nshingano ikomeye yari ahawe. Kuko yaribwiraga ati “Mfite ubuzima burangwa n’umuze. Mfite imyaka 17 gusa kandi n’ubusanzwe ndi umuntu utinya abantu udakunda kuvuga.” Ntabwo yumvaga uburyo yatinyuka guhagarara imbere y’abantu bakuze bamaze imyaka myinshi mu itorero, maze akababwira ngo “Imana yabantumyeho.” Nyuma y’igihe yaje kwandika ibyamubayeho kiriya gihe  ati: “Namaze igihe nsenga ngo uriya mutwaro (inshingano) unkurweho maze ushyirwe kuwundi muntu ushoboye kuwikorera kundusha. Ariko uriya mucyo w’inshingano ntabwo wigeze uhinduka. Amagambo ya Marayika yakomeje kumvikana mumatwi yanjye ubudatuza ngomenyesha abandi ibyo naguhishuriye.'” (LS 69). Yakomeje avuga ko yumvaga yahitamo gupfa aho gukora iriya nshingano yari imutegereje. Yari yinjiye mubihe byo kwiheba.

Ese ubundi abantu bari kwakira buriya butumwa bwe?

Ntabwo bitangaje kuba Ellen Harmon yarumvaga atewe impagarara no kuba yajya mu ruhame agatangaza ibyo yeretswe. Kuko n’ubundi abaturage bari bamaze iminsi bakwena abayoboke ba William Miller (Mileri) ku mugaragaro, ndetse hari haradutse n’inyigisho nyinshi z’ubuyobe mubahoze ari abayoboke ba Miller, nyuma yo gucika intege ubwo bategerezaga Yesu  kuri iriya tariki ya 22 Ukwakira 1844 ariko ntaze. By’umwihariko kurushaho, muri uriya mwaka impano ya gihanuzi yari irimo ikemangwa n’abantu benshi batandukanye, ndetse n’Abadiventiste b’Abamilerite ubwabo barayikemangaga.

Mu mpeshyi y’1844 uwitwaga Joseph Smith, umuhanuzi wo mu itorero ry’Abamorumo (Mormon), yabuze ubuzima bwe, yishwe n’abaturage bo muri Illinois muri Leta zinze Ubumwe za Amerika, akaba yarishwe tariki 27 Kamena 1844. Mugihe impera za 1844 n’intangiriro za 1845 zaranzwe n’ubwiyongere bw’abiyitaga abahanuzi bo mu badiventiste bari bafite imico ikemangwa. Umubare munini wa bariya bahanuzi ukaba warabonekaga muri Leta ya Maine. Ndetse no m’urugaryi rwa 1845 Abadiventiste bo muri Albany, New York, baje gutora umwanzuro wavugaga ko ntacyizere bafite mu bundi butumwa bushya ubwo ari bwo bwose bwakwaduka, cyangwa amayerekwa, cyangwa inzozi, cyangwa impano zidasanzwe, cyangwa ihishurirwa n’ibindi.

Amaherezo se byaje kumugendekera gute?

Muri uwo mwuka wahariho kiriya gihe rero ntabwo byari bitangaje kuba Ellen Harmon yarashatse guhunga umuhamagaro we wo kuba umuhanuzi. Ariko nubwo yari afite ubwoba bwe bwihariye, yageze aho atinyuka gutangira kugeza inama zihumuriza z’Imana ku Badiventiste bari mu gihirahiro kiriya gihe. Ndetse iyo umuntu anyujije ijisho mu nyandiko ze za mbere, abona ko zigaragaza ko yagiye ahura n’ingorane yagiye aterwa n’abantu babaga bafite ubwaka, ndetse ko yahuye n’abamurwanya cyane. Amwe mu mayerekwa ye ya mbere Imana yagiye imuha yari agendereye  abari bafite ubwaka n’abamurwanyaga, agamije kubaha inama no kubacyaha, akenshi akaba yarabaga agendereye umuntu umwe runaka ku giti cye.

Ese wowe bite?

Mbese aho nawe ntujya ugira ubwabo bwo kuvuga ukuri? Mbese ujya ugira ubwoba bwo guhamya Yesu aho utuye, aho ukora cyangwa ahakuzengurutse? Mbese ujya ugira ubwoba  bwo kubwira abandi ibyo weretswe mu nzozi, ngo batavaho baguseka? Mbese ujya ugira ubwoba bwo kuba wabwiriza ijambo ry’Imana? Itegeko Yesu yahaye Pawulo i Korinto ndetse akariha na Ellen G White, ni ryo nawe aguha uyumunsi: “ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka.” Isengesho ryacu uyumunsi rikwiye kuba ngo “Mwami Yesu, dufashe kuba abakiranutsi ahantu hose   wadushyize ngo turangurure ubutumwa waduhaye.”

Ariya mateka ya Ellen Harmon yakuwe mugitabo kitwa “LEST WE FORGET”, cyanditswe na George R. Knight.

Byateguwe na
Eric Ruhangara

Related posts

Leave a Comment