Dore igiti gitangaje

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (41)

Dore igiti gitangaje

“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.” (Ibyah 2:7).

Imana yasezeranyije abaneshi bo mu Efeso ingororano yihariye. Bazarya ku giti cy’ubugingo, giherereye ubu ngubu muri Paradiso y’Imana. Niba bisaba kwihana bivuye ku ndiba y umutima kugira ngo umuntu yemererwe kurya kuri kiriya giti, bizaba bijyanye. Ingororano izaba iruta cyane kwitanga kwabayeho.

Benshi bazi inkuru ya Gidiyoni, ukuntu yanesheje Abamidiyani ari kumwe n’abarwanyi 300 bari bitwaje imuri (amasitimu) n’amakondera. Ariko benshi bagarukira hariya, ntabwo bazi ibyakurikiyeho muri iriya nkuru. Nyuma ya ruriya rugamba abaturage (Abisiraheli) bamusabye kubabera Umwami. Ariko aravuga ati: “Sinemeye kubategeka, n’umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.” (Abac 8:23).

Gudiyoni yari afite abahungu 70 yabyaranye n’abagore batandukanye yashatse. Yari afite undi umwe ariko, witwaga Abimeleki, yari yarabyaye hanze( k’umugore batasezeranye). Nyuma y’ urupfu rwa Gidiyoni, Abimeleki yagambanye na bene wabo wa nyina ngo bazice bariya bahungu bose ba Gidiyoni maze azabone uko yiyimika nk’umwami (iyi nkuru ushobora kuyisoma mu gitabo cy’Abacamanza 9). Umuhungu umwe rukumbi wa Gidiyoni wabashije kurokoka, witwaga Yotamu yaje kurogoya umuhango w’iyimikwa rya Abimeleki ubwo yahagararaga mu mpinga y’umusozi, ahitaruye, maze akamukomēra we n’abari bagiye kumwimika, amucira umugani ukurikira:

“Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy’umwelayo biti ‘Ujye udutegeka.’ Ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kūbaha Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti?’ Maze ibiti byinginga umutini biti ‘Ngwino udutegeke.’ Ariko umutini urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti?’ Maze ibiti byinginga umuzabibu biti ‘Ngwino udutegeke.’ Umuzabibu urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’ Ibiti byose biherako byinginga umufatangwe biti ‘Ngwino udutegeke.’ Umufatangwe usubiza ibiti uti ‘Ubwo mushaka kunyimika ngo mbe umwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye.'” (Abacamanza 9:8-15).

Urubori ruri muri uyu mugani ruri muri kamere “y’umufatangwe.” Ibiti byinshi bifitiye umumaro ibidukikije. Inyamaswa zirisha amababi n’imbuto zabyo kandi zikabyagira mu gicucu cyabyo. Inyoni zarika ibyari byazo mumashami y’ibiti. Ifumbire iva ku mababi y’ibiti ahunguka hamwe n’ ibindi bice byabyo byitura hasi igaburira ibindi bimera. Ni muri ubwo buryo mu isi ya Kera igiti cyabaga kimeze neza cyashushanyaga kuzuza inshingano yo kwita kubantu kw’ubutegetsi bwabaga buriho. Umwanditsi witwa Jon Paulien, atubwira ko ubwo yageraga aho Abimeleki yavugiye ririya jambo akabona biriya biti byera amahwa gusa( umufatangwe), yasanze nta kintu na kimwe kijya kimera munsi y’iki giti, habe n’urwiri ye! Yotamu yari arimo anenga murwenya ubugome no kurenganya byari kuzaranga ingoma ya Abimeleki.

Ingoma y’Imana ntabwo izaba imeze nk’iriya ya Abimeleki. Mu mwanya w’“umufatangwe,” igitabo cy’Ibyahishuwe kiyishushanya nk’“igiti cy’ ubugingo,” gikomeza kandi kigakuza ubuzima bwose buhuye na cyo. Hariya rero umuneshi azahabonera ubuzima busesuye butazagera burangira. Kandi ntabwo tuzigera twicuza kuba twareguriye ubuzima bwacu Yesu ngo bugengwe na we.

Mwami, nkweguriye ubugingo bwanjye nanone uyu munsi. Mfasha ngo njye niringira ubuyobozi bwawe.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel 0788487183

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda.

Related posts

One Thought to “Dore igiti gitangaje”

  1. Joseph Nsengimana

    Imfashanyigisho y’ibiti n’uburyo biganira iratangaje. Kwigishiriza mu migani nk’iya Bakame na Bihehe bigira akamaro kanini. Umufatangwe urakenerwa mu kurinda abajura, ariko kubana nawo ni ukwigengesera cyane. Murakoze.

Leave a Comment