Ese wigeze ushinjwa ibinyoma?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (44) Ese wigeze ushinjwa ibinyoma? “Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.” (Ibyah 2:9). Biragaragarira muri uriya murongo wa Bibiliya w’uyu munsi ko umubano w’itorero n’Abayuda b’i Simuruna wari urimo ibibazo. Itorero ryari rihanganye n’ibihe by’akaga. Ubwo byari bigeze mu kinyejana cya kabiri Ubwami bwa Roma bwashakaga ko buri wese usibye Abayuda azajya aramya umwami w’abami. Ubutegetsi bwasoneye Abayuda kuri kuriya kuramya bitewe no kubaha idini ryabo kuko ryari irya ya cyera cyane.…

Read More

Ni gute wakwakira ibigeragezo nk’ubutunzi?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (43) Ni gute wakwakira ibigeragezo nk’ubutunzi? “Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.” (Ibyah 2:9) Mu mateka, igihe cy’itorero ry’i Simuruna gifatwa ko cyatangiye ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere (mu mwaka wa 100 Nyuma ya Kristo) kigakomeza kugeza ahagana mu mwaka wa 313 Nyuma ya Kristo, ubwo Umwami w’abami Constantine yatangira kwemera kwakira icyo itorero ryaharaniraga. Bamwe bavuga ko mu mwaka wa 323 cyangwa 325 ari ho ikiswe guhinduka umukristo kwe cyaba cyarabayeho.…

Read More

Urashaka kuba Umukire?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (42) Urashaka kuba Umukire? “Wandikire marayi ka w’Itorero ry’i Simuruna uti: ‘Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati ‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi). ‘’” (Ibyah 2:8,9). Abasobanuzi ba Bibiliya benshi bemeranya ko buriya bukene buvugwa muri uriya murongo ari ubukene ubu busanzwe, na ho ubutunzi buhavugwa akaba ari ubwo mu bya mwuka. Abanyasimuruna bari abakene muby’isi, ariko bari abatunzi muby’ubutumwa bwiza, ubukire muby’Umwuka. Umwanditsi witwa Jon Paulien yaragize ati “Mu magambo yumvikana neza, hari…

Read More

Dore igiti gitangaje

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (41) Dore igiti gitangaje “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana.” (Ibyah 2:7). Imana yasezeranyije abaneshi bo mu Efeso ingororano yihariye. Bazarya ku giti cy’ubugingo, giherereye ubu ngubu muri Paradiso y’Imana. Niba bisaba kwihana bivuye ku ndiba y umutima kugira ngo umuntu yemererwe kurya kuri kiriya giti, bizaba bijyanye. Ingororano izaba iruta cyane kwitanga kwabayeho. Benshi bazi inkuru ya Gidiyoni, ukuntu yanesheje Abamidiyani ari kumwe n’abarwanyi 300 bari bitwaje imuri (amasitimu) n’amakondera. Ariko benshi bagarukira hariya,…

Read More

Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (40) Itara ryawe rishobora kuzimurirwa ahandi “Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.” (Ibyah 2:5). Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo cyitwa “The Gospel From Patmos” atubwira inkuru y’ukuntu mu 1995 yayoboye itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Andrews yo muri Amerika, abajyanye gukora urugendo shuri muri Turukiya, igihugu giherereyemo ahahoze ariya matorero arindwi yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Umuherekeza wa ruriya rugendo rwabo akaba yari uwitwa Murat, akaba ari umuntu wari ufite inkomoko muri Islamu ariko…

Read More

Icyo wakora ngo ubyutse urukundo rwazimye

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (39) Icyo wakora ngo ubyutse urukundo rwazimye “Nuko ibuka aho wavuye  ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere.” (Ibyah 2:5) Ushingiye ku busesenguzi bwa Yesu ku itorero rya Efeso, ni iyihe nama yari kubaha? Ijambo rya mbere yavuze ni “ibuka.” Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigereki ririya jambo riri munshinga y’integeko. Ibi bivuze ko batari baribagiwe urwego umubano wabo n’Imana wahoze uriho. Ariko itorero ryari rikeneye kwiyumvisha uburyo ryarimo rukomeza gutakaza kuburyo bukomeye, rigaterwa umwete no kuba ryari ririmo gusubira inyuma. Ikintu cya kabiri yababwiye ni ukwihana. Iri jambo rikoze…

Read More

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38)

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (38) “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4) Itorero rya Efeso ryayobokaga Yesu cyane, ariko ryari rifite ikibazo. “Ryari ryararetse urukundo rwaryo rwa mbere” kandi ryari ryarateye intambwe ibanza igana mu kaga. Ntawundi muntu wari ubizi uretse Yesu. Efeso ubwayo ishobora kuba itarabonaga ibyo yari irimo ikora, kugeza byibura igihe Igitabo cy’Ibyahishuwe cyaziye. Intambwe za mbere mu gusubira inyuma mubya Mwuka igihe cyose zigenda ziterwa bucece. Kimwe n’inyenyeri irabagirana mukirere kijimye, inkuru y’itorero rya gikristo ryabayeho bwa mbere (ku gihe…

Read More

Kugaragaza urukundo mu bikorwa

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (37) Kugaragaza urukundo mu bikorwa “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4) Uru rukundo ruvugwa hariya rukubiye hamwe gukunda Uwiteka Imana n’umutima wose no gukunda ukuri, ndetse no gukundana hagati yacu nka benedata, hamwe no gukunda ikiremwa muntu muri rusange. Intambara ishingiye ku nyigisho zazanywe n’abigisha b’ibinyoma yari yaratumye habaho kutumvikana mu itorero rya Efeso. Ibi byagize ingaruka ku bantu benshi mubagumye mu itorero. Ubuyobe bwabashije guhabwa icyicaro kugeza kurwego rwo gukumira ibikorwa bya Mwuka Wera nk’intumwa y’ukuri, ifite inshingano…

Read More

Urukundo rukemura neza ikibazo cy’abanyamakosa

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (36) Urukundo rukemura neza ikibazo cy’abanyamakosa “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.” (Ibyah 2:4) Itorero rya Efeso risa n’aho ryarimo risubiramo amateka ya Isiraheli ya mbere yo kujya mubunyage i Babuloni. Mu magambo Yeremiya yandikiye abaturage b’i Yerusalemu Uwiteka yaravuze ati: “Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n’urukundo rw’ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu.” (Yeremiya 2:2). Imyaka ya mbere ya Isiraheli y’ubuzima bwa Isiraheli mu butayu yaranzwe n’igihe cyo kubana neza no gukiranukira Imana. Ariko noneho ibintu byari byarahindutse: “Ariko nari…

Read More

Kudacogora mu kwihangana

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (35) Kudacogora mukwihangana “Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.” (Ibyah 2:2,3). Ahangaha Yesu akoresha amagambo abiri atandukanye y’Ikigereki agira ngo yumvikanishe igitekerezo cyo “kudacogora mu kwihangana” no kudacogora mubihe biruhije no mu ngorane. Mu buryo bumwe ariya magambo agaragaza uburyo bubiri bushobora gukoreshwa mukuvuga ikintu kimwe. Ariko duhurije hamwe buriya buryo bubiri, tubona ubusobanuro bumwe. Ayo magambo abiri avugwa hariya…

Read More