Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 3)

“Bitumwa batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” (Matayo 19:6)

Mu kuvuga ngo “Bituma batakiri babiri,” ahangaha Yesu yakomeje yerekana umwanzuro ukwiye gukurwa mu ihame shingiro ry’umubano w’abashakanye ryavuzwe mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 rivuga ngo, “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Imbere y’Imana, umugabo n’umugore we bagize umuntu umwe, kubw’ibyo rero ntibagomba kongera gutandukanywa kuko bagize umubiri umwe. Mbese iyo umubiri w’umuntu udatandukanyijwe ugacibwamo ibice bigenda bite? Icyo gihe umuntu arapfa. Kandi ubigizemo uruhare aba yishe umuntu. Dukurikije ririya hame rero, umuntu ugira uruhare mugutandukana kw’abashakanye imbere y’Imana afatwa nk’uwishe umuntu.

Yesu yarakomeje ati “Nuko Icyo Imana yateranyije hamwe.” Ni ukuvuga guhuzwa kw’umugore n’umugabo mu gushyingiranwa. Ibi bikaba bivuze ko umubano wo gushyingiranwa washyizweho n’Imana, kandi wezwa n’Imana. Umuremyi ufite ubwenge bwose ni we washyizeho umubano wo gushyingiranwa; ni we watumye ushoboka kandi ni we watumye uba ikintu cyo kwifuzwa. Kubw’ibyo rero abantu bose binjira mumubano wo gushyingiranwa baba “bahujwe” by’iteka ryose, hakurikijwe gahunda ya mbere yo mu Itangiriro y’Imana.

Yesu rero ati “Umuntu ntakagitandukanye.” Usibye ikintu kimwe gusa cy’umwihariko Yesu yavuze ku murongo wa 9 gishobora gutuma habaho gutandukana kw’abashakanye (tuzabona icyo ari cyo), na ho ubundi gatanya (divorce) ntabwo ishobora kubahwa cyangwa kwemerwa mu ijuru. Imbere y’Imana irindi sezerano ryose umwe mubashakanye (cyangwa bombi) yagirana n’undi mugabo cyangwa undi mugore, uko byaba bimeze kose, Kristo abyita ubusambanyi. Ni ukuvuga ko nubwo abashakanye babyumvikanaho bombi bati “reka dutundukane maze buri wese yishakire undi babana bakomezanya ubuzima,” uwo mubano wo gushyingiranwa n’abandi bombi baba bagiye kujyamo witwa “UBUSAMBANYI.” Kristo ntabwo awemera.

Biracyaza…….

Eric Ruhangara

Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment