Ni gute wakwakira ibigeragezo nk’ubutunzi?

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (43)

Ni gute wakwakira ibigeragezo nk’ubutunzi?

“Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.” (Ibyah 2:9)

Mu mateka, igihe cy’itorero ry’i Simuruna gifatwa ko cyatangiye ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere (mu mwaka wa 100 Nyuma ya Kristo) kigakomeza kugeza ahagana mu mwaka wa 313 Nyuma ya Kristo, ubwo Umwami w’abami Constantine yatangira kwemera kwakira icyo itorero ryaharaniraga. Bamwe bavuga ko mu mwaka wa 323 cyangwa 325 ari ho ikiswe guhinduka umukristo kwe cyaba cyarabayeho. Ubundi, ubuhanuzi bwo mu gice cya 2 na 3 cy’Ibyahishuwe ntabwo butsimbarara cyane kuby’ibihe by’ubuhanuzi, amatariki arimo agamije gusa korohereza abantu guhuza ubuhanuzi n’amateka.

Ariya makuba ya Simuruna avugwa hariya se yari bwoko ki? Akarenfane kagendaga kagaruka kakorwaga n’abami b’Abaroma ni ko karanze ibihe itorero ryanyuzemo muri kiriya gihe. Ku gihe cyUmwami wabami Trajana (98-117), no ku gihe cy’uwitwaga Hadriana (117-138), hamwe na Marcus Aurelius (161-180), akarengane kagiye kaba rimwe na rimwe kandi kakagira agace kihariya kaberamo. Akarengane rusange, kagamije kateguriwe kwibasira abakristo ni akateguwe n’Umwami w’abami Decius (249- 251) hamwe n’uwitwaga Valerian ( 253- 259). Gutoteza kwa Politiki kwageze ku rwego rwo hejuru cyane mukuvusha amaraso kungoma y’Umwami w’abami Diocletian (284-305) hamwe no kungoma zahise zimuzungura (305-313). Mu mateka, igihe gishushanywa n’itorero rya Simuruna gishobora kwitwa igihe cyo guhorwa Imana.

Hanyuma se Ubukene bwa Simuruna bwo bwari ubuhe? Ntagushidikanya itorero ry’i Simuruna ntabwo ryari rinini ndetse nta nubwo ryari riteye imbere nk’itorero bari baturanye ryari muri Efeso. Abakristo bo muri Efeso bari bararetse “urukundo rwabo rwa mbere,” ariko ntabwo kugawa nk’ uko kwaba kwarigeze kubugwa kw’itorero ry’i Simuruna. Ahubwo, Kristo yabibukije ko muby’umwuka ari “abakire.”

Ni gute se Abakristo bashobora kuba abakene kandi bakaba n’abatunzi icyarimwe? Ni gute dushobora kwakira imibabaro n’amakuba nk’ubutunzi? Bibiliya iravuga ngo: “Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe.” (Yakobo 1:2). Igihe ibigeragezo n’ibirushya byo muri ubu buzima bije ni bwo Umukristo nyawe amurika. Imana ntabwo ijya yemera ko abantu bayo banyura mubigeragezo murwego rwo gusuzuma uko bahagaze. Kuko ibyo iba isanzwe ibizi. Ahubwo impamvu imwe ituma Imana yemera ko ibigeragezo bibaho ni ukugira ngo tubashe gutahura icyo yagiye iduhindura ngo tuzabe cyo.

Mwami, uzi uburyo ushobora kudutunganyiriza kuzaba mubuzima wifuzaga ko tuzabamo kuva ukiturema. Mfasha kwihanganira kubihirwa n’amasomo y’ibigeragezo ariko mbashe kubona ubutunzi buzahoraho mungorane zo muri ubu buzima.

Byateguwe na

Eric RUHANGARA
TEL 0788487183

 

Related posts

Leave a Comment