Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 2)

Mbese umubano w’abashakanye ugomba kumara igihe kingana iki?

4Na we arabasubiza ati ‘Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, 5ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na nyina akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe?'” (Matayo 19:4,5)

Mugusubiza Abafarisayo bari bamubajije niba amategeko yemera ko umugabo asenda umugore we amuhoye ikintu cyose, ni bwo Yesu yavuze ariya magambo akurikiraho ku murongo wa 4 n’uwa 5 ati “Ntimwari mwasoma yuko, Iyabaremye mbere…”
Nk’uko yari asanzwe abigenza, Yesu yaganishije abari bamuteze amatwi kubyanditswe (ku mategeko). Ahereye ku mugabo wa mbere n’umugore wa mbere (Adamu na Eva) babayeho bwa mbere mu mateka y’isi, ni ukuvuga mu itangiriro ku gihe cy’irema, Yesu yaganishije bariya bashakaga kumugerageza hirya kure y’amategeko ya Mose yari mu bitekerezo byabo uriya mwanya, maze abasubiza inyuma mu mahame shingiro nk’uko yashyizweho bwa mbere mugihe cy’iremwa.

Inshingano y’ibanze y’abashakanye

Ku murongo wa 5 yarakomeje ati “Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na nyina.” Iyi nteruro yayikuye mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 maze ayisubiramo. Mu gitabo cy’Itangiriro iriya nteruro isa n’aho yavuzwe na Adamu ubwo Eva yari amaze kuba umugore we. Ariko Yesu we yayisubiyemo agaragaza ko ari Imana yayivuze. Kuki se yavuze kuriya? Impamvu ni uko mu gihe cy’ubwana no mu myaka y’ubusore inshingano y’ibanze y’umuntu iba ishingiye kuri Se na nyina. Iriya nshingano irakomeza no mu buzima bwe bwose (Matayo 7:11). Nyamara, hatirengagijwe agaciro kayo, iriya nshingano iri munsi (iza nyuma) y’itegeko ryo gushyingirwa, aho ziriya nshingano zombi zishobora kuba zagongana bitewe n’intege nke za kimuntu cyangwa se bitewe n’amakosa. Iyo umuntu yamaze gushyingirwa ntabwo inshingano ye y’ibanze iba ikiri ku babyeyi be, ahubwo iba iri ku mugore we cyangwa umugabo we.

Uzasanga mu miryango myinshi habaho amakimbirane hagati y’umukazana na Nyirabukwe cyangwa se na baramukazi be, aho baba bashaka ko umuhungu wabo cyangwa se musaza wabo abitaho nk’uko yabitagaho mbere akiri ingaragu, cyangwa se ko abitaho nk’uko yita ku mugore we. Ugasanga ababyeyi barashaka kugenzura urugo rw’umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo kandi baramaze kumushyingira. Ibi rwose ntabwo bikwiye. Binyuranyije na Bibiliya yavuze yavuze ko “umuntu azasiga Se na Nyina abane n’umugore we akaramata.” Inshingano y’ibanze y’umugabo ntabwo iri kuri Se na nyina cyangwa ku bavandimwe be, ahubwo igomba kuba ku mugore we. Ni ukuvuga ku rugo rwe?

Ni iki gikurikiraho nyuma yuko abantu bashyingiranywe?

Yesu yaravuze ngo “bombi bakaba umubiri umwe.” Umugabo n’umugore mbere yuko bashyingirwa ntabwo baba biyimvisha neza uko kubana kwabo kuzagenda kubahindura umubiri umwe kandi guhuzwa kwabo kukazaba ikintu gituma bamererwa neza kuburyo bwuzuye. Hari igihe abantu bashyingiranwa hari itandukaniro rinini mu buzima umwe yabayemo kera, amashuri yize n’amahugurwa yakoze, imyumvire ye, amahame asanzwe agenderaho, ibyo akunda n’ibyo yanga. Iki gihe rero biragorana cyane kuba abashyingiranywe baba umwe mu bitekerezo no mu mwuka, bityo rero bikaba byatuma n’urugo rwabo rutaba rwiza. Urugero, ingo nyinshi zijya zinanirwa guhuza bitewe n’uko abantu baba barashyingiranywe badahuje imyumvire, imyizerere cyangwa se badahuje umuco.

Hari n’abashyingiranwa ntibahuze neza bitewe n’uko umwe yaba yarize amashuri menshi undi atarize, cyangwa se umwe yarabayeho ubuzima bwo hejuru akomoka mu muryango ufite amikoro menshi, mu gihe undi aba yarabayeho ubuzima bwa gikene, maze bamara kubana ugasanga umwe arashaka kubaho ubuzima yamenyereye. Ibi rero biragorana kugira ngo abantu babe umwe. Mbere yo gushyingirwa ni byiza ko abantu babanza gutekereza kuri buri ku bintu byose bahuje n’ibyo badahuje maze bakabiganiraho kugira ngo bitazava aho bibavutsa umunezero wo kuba umwe, cyangwa se bikazavaho bibatera gutandukana.

Biracyaza….

Eric Ruhangara
Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment