Igisubizo cya Yesu kuri gatanya (Igice cya 5)

Impamvu rukumbi ishobora gutuma habaho gatanya “Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.” ( Matayo 19:9) Nyuma yo gusobanura impamvu yatumye Mose yemerera Abisiraheli gusenda abagore ariko bakabaha urwandiko kubera imitima y’abagabo yinangiye, Yesu yagaragaje n’impamvu rukumbi ishobora kuba yatuma habaho gutandukana kw’abashakanye. Mu kuvuga ngo “Ndababwira ukuri” Yesu yashakaga kumvikanisha ko abigisha b’Abayuda (ba Rabi) bakundaga gusubiramo amagambo yo munyigisho, imigenzo n’amateka yabo berekana ko ari ho bakura ububasha bwo gusobanura amategeko, ariko Kristo we yavuze…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (Igice cya 4)

Ese hari ubwo Imana yigeze itanga uburenganzi bwo gutandukana ku bashakanye? “7Baramubaza bati ‘Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana? 8Arabasubiza ati ‘Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. ( Matayo 19:7-9) Nyuma yuko Yesu amenyesheje Abafarisayo ko bitemewe gutandukanya icyo Imana yateranyije. Ko bitemewe gutandukana kw’abashakanye cyangwa ko bitemewe gutandukanya abashakanye, Abafarisayo bumvise batanyuzwe. Nuko bamubaza impamvu Mose kera yari yaratanze uburenganzira ku bagabo bwo gusenda abagore ariko bakabaha…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 3)

“Bitumwa batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” (Matayo 19:6) Mu kuvuga ngo “Bituma batakiri babiri,” ahangaha Yesu yakomeje yerekana umwanzuro ukwiye gukurwa mu ihame shingiro ry’umubano w’abashakanye ryavuzwe mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 rivuga ngo, “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Imbere y’Imana, umugabo n’umugore we bagize umuntu umwe, kubw’ibyo rero ntibagomba kongera gutandukanywa kuko bagize umubiri umwe. Mbese iyo umubiri w’umuntu udatandukanyijwe ugacibwamo ibice bigenda bite? Icyo gihe umuntu arapfa. Kandi ubigizemo uruhare aba yishe…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 2)

Mbese umubano w’abashakanye ugomba kumara igihe kingana iki? “4Na we arabasubiza ati ‘Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, 5ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na nyina akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe?’” (Matayo 19:4,5) Mugusubiza Abafarisayo bari bamubajije niba amategeko yemera ko umugabo asenda umugore we amuhoye ikintu cyose, ni bwo Yesu yavuze ariya magambo akurikiraho ku murongo wa 4 n’uwa 5 ati “Ntimwari mwasoma yuko, Iyabaremye mbere…” Nk’uko yari asanzwe abigenza, Yesu yaganishije abari bamuteze amatwi kubyanditswe (ku mategeko). Ahereye ku mugabo wa…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 1)

Muri iki gihe uko iterambere rigenda rikataza, ni ko n’ibintu hafi ya byose bigenda bihinduka ntibikomeze kuba nk’uko byahoze. Mubyibasiwe n’impinduka harimo n’umubano w’abashakanye. Muri iki gihe abantu basigaye basenya ingo zabo umusubirizo, ihame ryo kubana akaramata ntabwo rigifite agaciro ryahoranye. Kandi riragenda rirushaho kugatakaza. Ese gatanya ziriho ku bwinshi muri iki gihe ziri guterwa n’iki? Ese Bibiliya irazemera? Ese ni ryari umuntu yemerewe kuba yakwaka gatanya kandi bikaba byemewe na Bibiliya? Yesu yavuze iki ku kibazo cyo gushyingirwa no gutandukana kw’abashakanye? “3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati ‘Mbese…

Read More

AUCA Medical School

The Adventist School of Medicine of East-Central Africa is founded on the Seventh-day Adventist church’s philosophy which is applicable in both fields of health and education. The school is committed to preparing medical professionals, who excel in knowledge, skills, and attitudes to provide and promote Christ-like wholistic medical care. Our Mission To prepare highly qualified medical professionals that excel in service providing wholistic Christ-like care. Our Vision To be a model institution improving lives in the communities we serve through excellence in education, research and wholistic Christian care with evidence-based…

Read More