Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 5)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE Ibikwiriye kuzabaho vuba Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugirango yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba (Ibyah 1:1) Uriya murongo uravuga ko ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe bizabaho vuba. Ni hehe umuhishuzi Yohana yakuye biriya? Ese hari umuntu muzima ufite mu mutwe hakora neza ushobora kuvuga ko mu myaka 1900 ari vuba? Ese ni iki yashakaga kuvuga? Abasobanuzi bamwe bavuga ko ririya jambo “vuba” dukwiriye kuryumva muburyo bw’Imana aho kuryumva muburyo bwacu. Kuko n’ubundi, umunsi umwe ku Mwami Imana ari nk’imyaka igihumbi (2 Petero…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 4)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 4) “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo. (Ibyah 1:1,2) John Paulien, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Patmos” atubwira inkuru y’ukuntu ubwo umukobwa wabo w’imfura yari afite imyaka itanu y’ubukuru, ubuzima bwo murugo bwabagoye cyane. Umugore we yari atwite umwana wabo wa gatatu. Kuki ubuzima bwabo bwo murugo…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 3)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 3) “Ibyahishuwe na Yesu Kristo…” (Ibyah 1:1) Ingo nyinshi akenshi zigira akamenyero zihuriyeho. Iyo abana bashonje, bakunze gutera hejuru bati, “Mama, ni iki gihari cyo kurya?” Ariko iyo Mama ahuze kuburyo adashobora guhita asubiza icyo kibazo cyangwa se akaba anyarukiye hanze, igikurikiraho ni uko abana bahita bagana mu gikoni maze bakareba niba hari inkono iri kuziko. Iyo basanze ihari, bahita bapfundura kugira ngo barebe icyo batetse. Impumuro y’ibyo kurya biri kuziko ni ikintu cyiza cyane, ariko akenshi izamura…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 2)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 2) “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana.” (Ibyah 1:1) Turiho mu gihe cy’impinduka nyinshi cyane. Birasa naho bidashoboka ubungubu, by’umwihariko ku bakiri bato, kwiyumvisha ko mu myaka micye ishize nta mudasobwa ngendanwa zabagaho, nta telefone ngendanwa zabagaho, nta CD cyangwa DVD, nta interineti n’irindi koranabuhanga rigezweho muri iki gihe byabagaho. Ibi bintu bicye tumaze kurondora ubwabyo byagiye bihindura ubuzima bwacu…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Igice cya 1)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Igice cya 1) “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana, uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.” (Ibyah 1:1,2) Tuvuge ko wagiye kuruhukira ku kirwa cyiza. Nuko umunsi umwe urimo gutembera ku nkengero ihanamye kuburyo hari umukingo muremure hejuru y’amazi, nuko ukanyuzamo ugahagarara ngo witegereze ukuntu umuhengeri usunika amazi maze akaza akikubita ku mabuye ari hepfo. Uruvange rw’umuyaga,…

Read More

Igisubizo cya Yesu kuri gatanya (Igice cya 5)

Impamvu rukumbi ishobora gutuma habaho gatanya “Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.” ( Matayo 19:9) Nyuma yo gusobanura impamvu yatumye Mose yemerera Abisiraheli gusenda abagore ariko bakabaha urwandiko kubera imitima y’abagabo yinangiye, Yesu yagaragaje n’impamvu rukumbi ishobora kuba yatuma habaho gutandukana kw’abashakanye. Mu kuvuga ngo “Ndababwira ukuri” Yesu yashakaga kumvikanisha ko abigisha b’Abayuda (ba Rabi) bakundaga gusubiramo amagambo yo munyigisho, imigenzo n’amateka yabo berekana ko ari ho bakura ububasha bwo gusobanura amategeko, ariko Kristo we yavuze…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (Igice cya 4)

Ese hari ubwo Imana yigeze itanga uburenganzi bwo gutandukana ku bashakanye? “7Baramubaza bati ‘Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana? 8Arabasubiza ati ‘Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. ( Matayo 19:7-9) Nyuma yuko Yesu amenyesheje Abafarisayo ko bitemewe gutandukanya icyo Imana yateranyije. Ko bitemewe gutandukana kw’abashakanye cyangwa ko bitemewe gutandukanya abashakanye, Abafarisayo bumvise batanyuzwe. Nuko bamubaza impamvu Mose kera yari yaratanze uburenganzira ku bagabo bwo gusenda abagore ariko bakabaha…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 3)

“Bitumwa batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.” (Matayo 19:6) Mu kuvuga ngo “Bituma batakiri babiri,” ahangaha Yesu yakomeje yerekana umwanzuro ukwiye gukurwa mu ihame shingiro ry’umubano w’abashakanye ryavuzwe mu gitabo cy’Itangiriro 2:24 rivuga ngo, “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Imbere y’Imana, umugabo n’umugore we bagize umuntu umwe, kubw’ibyo rero ntibagomba kongera gutandukanywa kuko bagize umubiri umwe. Mbese iyo umubiri w’umuntu udatandukanyijwe ugacibwamo ibice bigenda bite? Icyo gihe umuntu arapfa. Kandi ubigizemo uruhare aba yishe…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 2)

Mbese umubano w’abashakanye ugomba kumara igihe kingana iki? “4Na we arabasubiza ati ‘Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, 5ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na nyina akabana n’umugore we akaramata bombi bakaba umubiri umwe?’” (Matayo 19:4,5) Mugusubiza Abafarisayo bari bamubajije niba amategeko yemera ko umugabo asenda umugore we amuhoye ikintu cyose, ni bwo Yesu yavuze ariya magambo akurikiraho ku murongo wa 4 n’uwa 5 ati “Ntimwari mwasoma yuko, Iyabaremye mbere…” Nk’uko yari asanzwe abigenza, Yesu yaganishije abari bamuteze amatwi kubyanditswe (ku mategeko). Ahereye ku mugabo wa…

Read More

Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 1)

Muri iki gihe uko iterambere rigenda rikataza, ni ko n’ibintu hafi ya byose bigenda bihinduka ntibikomeze kuba nk’uko byahoze. Mubyibasiwe n’impinduka harimo n’umubano w’abashakanye. Muri iki gihe abantu basigaye basenya ingo zabo umusubirizo, ihame ryo kubana akaramata ntabwo rigifite agaciro ryahoranye. Kandi riragenda rirushaho kugatakaza. Ese gatanya ziriho ku bwinshi muri iki gihe ziri guterwa n’iki? Ese Bibiliya irazemera? Ese ni ryari umuntu yemerewe kuba yakwaka gatanya kandi bikaba byemewe na Bibiliya? Yesu yavuze iki ku kibazo cyo gushyingirwa no gutandukana kw’abashakanye? “3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati ‘Mbese…

Read More