Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 5)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE

Ibikwiriye kuzabaho vuba

Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugirango yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba (Ibyah 1:1)

Uriya murongo uravuga ko ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe bizabaho vuba. Ni hehe umuhishuzi Yohana yakuye biriya? Ese hari umuntu muzima ufite mu mutwe hakora neza ushobora kuvuga ko mu myaka 1900 ari vuba? Ese ni iki yashakaga kuvuga?

Abasobanuzi bamwe bavuga ko ririya jambo “vuba” dukwiriye kuryumva muburyo bw’Imana aho kuryumva muburyo bwacu. Kuko n’ubundi, umunsi umwe ku Mwami Imana ari nk’imyaka igihumbi (2 Petero 3:8). Muri ubwo buryo rero kuza kwa Yesu kwagiye buri gihe gushyirwa vuba. Ku Mana guhita kw’imyaka 1000 ni nk’akabuye kamwe k’umucanga mu micanga myinshi itagira ingano y’igihe.

Iki gisubizo gishobora kuba gikwiye, ariko ntabwo gihagije kuri benshi muri twe. Kuko n’ubundi, ntabwo Yohana yigeze yandika igitabo cy’Ibyahishuwe kubw’inyungu z’Imana, ahubwo kwari ukugira ngo “yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba.” Ubwo marayika yasangaga Petero mu nzu y’imbohe (Ibyak 12:7) yaramubwiye ngo “Byuka ningoga.” Ijambo ry’ Ikigereki yakoresheje ni rimwe na “vuba” rivugwa mu Ibyahishuwe 1:1), ntabwo rwose marayika yari arimo avuga ko Petero agomba gukomeza gufata agatotsi indi myaka 1900! Ese ni iki abasomyi bambere b’Ibyahishuwe bumvise muri buriya busobanuro? Ese Yesu (cyangwa Yohana) yaribeshye hariya? Ni gute twahasobanura?

Ikintu kimwe dukwiriye kumenya, ni uko amagambo nk’ariya ari uburyo bwimivugire bw’Imana. Ndetse no mu bihe by’Isezerano rya Kera umuntu yashoboraga kwibwira ko igikorwa giheruka cy’Imana cyabaga kigiye kuba. Iyo ugeze mu bitabo by’ ubutumwa bwiza, imvugo za Yesu zirimo ntabwo zigaragaza ko azarenza imyaka micye cyangwa se imyaka mirongo kitaraba. Ibyanditswe Byera byose byerekana igihe kizacaho kugira ngo imperuka ize nk’igihe kigufi.

Bisa naho Imana izi ko hari ikintu kitagenda neza mumitekerereze ya kimuntu igihe cyose iyo ahazaza hakomeje kwigizwayo. Dukwiriye kumenya mu mitwe yacu ko buri mwanya wose ushobora kuba uwanyuma kuri twe, ariko kugeza ubu tubaho nkaho amateka yacu azakomeza kubaho indi myaka mirongo byibura. Gufata igihe nkaho ari kigufi birangiza ibyo umuntu akeneye. Bidufasha kwibanda ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi. Bitubashisha guhitamo ibikwiriye kugirwa nyambere mu buzima bwacu bwose busigaye.

Umunyeshuri umwe yigeze kwegera umwigisha w’ Umuyuda( Rabi) maze aramubaza ati, “Ni ryari nzatunganira Imana?” Rabi aramusubiza ati, “Ku munsi ubanziriza urupfu rwawe.” Umunyeshuri ati, “Ariko se nzapfa ryari?” Rabi aramusubiza ati, “Ntawe ubizi, ni yo mpamvu ibyanditswe bivuga ngo, ‘Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, Ntimwinangire imitima.'” Muburyo bumwe cyangwa ubundi, hari ibintu bizabaho vuba. Igifite agaciro ni uburyo twakira uko kuri.

Mwami, mfasha kubaho uyumunsi mfite mu biterezo ahazaza h’iteka ryose. Reka mfate buri mwanya kandi mfate buri muntu nkaho ngiye gutanga raporo iheruka y’ubuzima bwanjye.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel ( 250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment