Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 4)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 4)

“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo. (Ibyah 1:1,2)

John Paulien, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Patmos” atubwira inkuru y’ukuntu ubwo umukobwa wabo w’imfura yari afite imyaka itanu y’ubukuru, ubuzima bwo murugo bwabagoye cyane. Umugore we yari atwite umwana wabo wa gatatu. Kuki ubuzima bwabo bwo murugo bwari bugoranye? Aravuga ati, “ngaho nawe kora imibare. Kuva igihe Kimberly (uriya mwana wa gatatu) yari kuba amaze kuvuka gukomeza, umuryango wacu wari kuba ugizwe n’ababyeyi babiri hamwe n’abana batatu. Ubwo ni ukuvuga abana, umugore hamwe nanjye.”

Ntabwo nzi niba mutekereza ko ibi byari bikwiye cyangwa se niba bitari bikwiye, ariko mbere gato y’ivuka ry’uriya mwana wa gatatu twashyize ku ruhande Tammy (Umwana wacu w’imfura) maze turamubwira tuti, “Urabizi, Tammy, abantu bakuru babiri hamwe n’abana batatu ntabwo rwose ibi bizashoboka! Guhera ubu gukomeza, turifuza ko uzajya udufasha bariya batoya maze ube umubyeyi muto kuri bo. Ese urumva washobora kuba umufasha wacu muto?”

Ese yarabyemeye? Ese yaba yarigeze abikora na rimwe? Ese muhise mutekereza ko twamukoreshejeho igitugu? Nubwo twagezaho tukajya twicuza impamvu twamuganirije biriya bintu, Tammy yaje kugaragaza ko ari umutetsi mwiza, aba umuntu uzi gusigara ku rugo, ndetse aba n’umujyanama w’umuryango! Igihe kimwe twigeze kujya mu biruhuko ahantu nk’umuryango. Tammy( wari ufite imyaka 21 icyo gihe) yasukuye uruganiriro n’igikoni, afasha musaza we gupakira ibyagombaga kwifashishwa murugendo, ategura ibizatekwa byose, yuzuza imodoka. Mu gihe jyewe nka Papa nari ndimo ngenzura ibirimo gukorwa, buri kintu cyose cyari cyakozwe neza cyane mu bwitonzi n’ubuhanga bwinshi!

Ariko nubwo rimwe na rimwe inshingano zo murugo zajyaga zivanga gatoya mu muryango wacu, nta numwe wajyaga abaza ufite ijambo rya nyuma uwo ari we iyo byabaga ari ibirebana n’abana bato. Ababyeyi ni bo baba barifite. Igihe cyose iyo twabaga twasigiye Tammy inshingano yo kwita kuri barumuna be, yagombaga gukora neza neza nk’ uko ababyeyi bamubwiye.

Imirongo y’ububasha yo mugitabo cy’Ibyahishuwe na yo rero ni ko imeze. Umwanditsi wacyo ni Yohana, ariko ibikubiye muri kiriya gitabo byavuye kuri Yesu, aho kuva ku muhanuzi w’umuntu. Mu gihe ibimenyetso. (imvugo shusho) bikivugwamo bigaragaza uko isi iriya ntumwa yabagamo yari imeze, Yesu yabihisemo. Igitabo cy’Ibyahishuwe ntabwo ari igitekerezo bwite cya Yohana. Yahawe biriya bintu mu iyerekwa ryari rivuye kuri Yesu Kristo. Ububasha bwe, kubw’ibyo, ni nk’ubw’Abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera ndetse n’intumwa zo mu Isezerano Rishya. Nk’uko tubisoma ku murongo wa 3, amagambo y’ubu buhanuzi” agomba kubahwa. Ububasha bwayo ntabwo bushidikanywaho kuburyo nta jambo rigomba kongerwaho cyangwa se ngo rikurweho (Ibyah 22:18,19).

Ubwenge bw’Imana n’ubumenyi bwayo biragutse cyane rwose kurusha ikintu cyose cyanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Imana ikomeye yarunamye, ica bugufi, maze ikoresha Yohana kugira ngo ivugane natwe, nk’uko umubyeyi avugana n’umwana w’imyaka 2, akamanuka akagera ku rwego rw’abo muri icyo kigero maze agakoresha ururimi rwabo babasha kumva. Ibyanditswe ni umuhamya wacu ugaragara neza w’Imana, ivugana natwe ikurikije ubushobozi bwacu bwo gusobanukirwa.

Mwami, urakoze kuba warashatse kungeraho mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Nzagukurikira n’umutima wanjye wose uhereye none.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokama muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel (250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment