Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 3)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 3)

“Ibyahishuwe na Yesu Kristo…” (Ibyah 1:1)

Ingo nyinshi akenshi zigira akamenyero zihuriyeho. Iyo abana bashonje, bakunze gutera hejuru bati, “Mama, ni iki gihari cyo kurya?” Ariko iyo Mama ahuze kuburyo adashobora guhita asubiza icyo kibazo cyangwa se akaba anyarukiye hanze, igikurikiraho ni uko abana bahita bagana mu gikoni maze bakareba niba hari inkono iri kuziko. Iyo basanze ihari, bahita bapfundura kugira ngo barebe icyo batetse. Impumuro y’ibyo kurya biri kuziko ni ikintu cyiza cyane, ariko akenshi izamura amatsiko menshi. Ese ni iki batetse ko bihumura neza cyane? Ese ni iki turi buze kurya mu mwanya uza kuza?

Ijambo ry’umwimerere ryakoreshejwe mukuvuga “ibyahishuwe” ni apokalupsis, iri jambo ry’Ikigereki ni ryo ijambo ry’Igifarasa ndetse n’icyongereza ryitwa “Apocalypse” rikomokaho. Ijambo apokalupsis rigizwe n’amagambo abiri y’Ikigereki ari yo, apo, bisobanura “gukuraho” na kalupto,” gutwikīra.” Kubw’ibyo rero ijambo apokalupsis risobanura “gukuraho umupfundikizo” cyangwa “gupfundura” ikintu. Iyo icyo kintu kiramutse kibaye inkono, gukuraho umufuniko bituma umuntu abasha kureba icyo batetse. Aba “atwikuruye” ibiri mu nkono. Mu gitabo cy’Ibyahishuwe umuntu aba “atwikuruye” Yesu, akagira icyo yiga kimwerekeye, cyashoboraga kuba gihishwe iyo umuntu ataza kubasha kubona uburyo yiga kiriya gitabo cyo muri Bibiliya.

Ni mubuhe buryo Yesu akwiriye gutwikururwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe? Fata akanya wibaze ibintu twari kuba duhombye iyo iyo kiriya gitabo kitaza gushyirwa muri Bibiliya zacu. Ubwo Kristo yari ari ku isi, yari ikiremwa muntu, mu mubiri. Yagendaga nk’undi muntu wese, yavugaga mu rurimi rw’abantu, ndetse akambara nk’abantu bari bamukikije. Yesu yabaye mu muco w’ahantu hazwi, abaho mu gihe kizwi, kandi aba ahantu hazwi. Nk’uko byagendaga ku bandi, yarananirwaga, akandura, ndetse akabira icyuya. Byaba byoroshye rero guhera kuri ibi byose maze umuntu akavuga ati, “Ubwo bimeze bityo ni umwarimu ukomeye, ni umuntu ukomeye, ndetse ni umuhanuzi ukomeye. Ariko rwose ntabwo ari umwami w’isanzure, ese yaba we? Ni gute umwami w’isanzure yabira icyuya kandi akananirwa?”

Iyo ibyo tuzi byose kuri Yesu biza kuba gusa ibyo dufite mu bitabo bine by’Ubutumwa bwiza (Matayo, Mariko, Luka na Yohana), twari kuba duhombyei ikintu kinini cyane. Igitabo cy’Ibyahishuwe “gikura umupfundikizo kuri Yesu w’i Nazareti.” Kitwereka ko atakiri ikiremwamuntu gusa cyaje giturutse i Nazareti, ahubwo ko ari uwicara ku ntebe y’ubwami mu ijuru kandi ufite ubutware kw’isanzure ryose.

Iyo tutaza kugira igitabo cy’Ibyahishuwe, ntabwo twari kugira ishusho yuzuye y’uwo Yesu ari we. Ni Umwami w’isanzure wemeye kuba ikiremwamuntu, yemera gukorera abantu no kubaha umugisha, yemera gukorwa n’isoni no gutukwa, yemera kubabazwa no gupfa kubwacu. Gukomera kwa Yesu ni ko gutuma igitambo cye kiba icy’agaciro cyane. Igitabo cy’Ibyahishuwe rero, gipfundura (gitwikurura) kuriya gukomera kugira ngo buri wese abashe kukubona.

Mwami Imana, mpa kugira “inzara” yo kumenya Yesu kurusha uko nigeze mumenya mbere. Reka ishusho yo gukomera kwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe ifungure amaso yanjye menye amahirwe ari mukugirana umubano na we.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokama muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel (250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment