Ubuturo bwera n’imirimo yabukorerwagamo (Umugabane wa 8)

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 30): UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO (Umugabane wa 8)

Ukuri kw’ingenzi kwerekeye guhongerera kwigishwaga abantu binyuze muri uwo murimo wakorwaga rimwe mu mwaka. Mu bitambo by’ibyaha byatambwaga mu mwaka wose, igitambo cy’icyaha gisimbura umunyabyaha cyajyaga cyemerwa, ariko amaraso y’icyo gitambo ntiyabaga yahongereye icyo cyaha mu buryo bwuzuye. Ayo maraso yabaga yatanze gusa uburyo bwo gukura icyaha ku wagikoze kigashyirwa ku buturo bwera. Kubwo kumeneka kw’amaraso, umunyabyaha yazirikanaga ubutware bw’amategeko, akatura ibyaha bye maze akerekana uko yizera wa wundi wajyaga kuzakuraho ibyaha by’abari mu isi. Nyamara ntiyabaga akuweho burundu gucirwaho iteka n’amategeko. Ku munsi w’impongano, umutambyi mukuru yafataga igitambo cy’imbaga y’Abisiraheli, akinjira ahera cyane afite amaraso y’icyo gitambo maze akayaminjagira ku ntebe y’ubuntu, hejuru y’ibisate byanditsweho amategeko. Uko ni ko ibyo amategeko asaba byanyurwaga, kuko yasabaga ko ubugingo bw’umunyabyaha bwakurwaho. Bityo umutambyi nk’umuhuza, yishyiragaho ibyaha, maze yava mu buturo bwera akaba afite umutwaro w’ibyaha by’Abisiraheli. Ubwo yabaga ageze ku muryango w’ihema ry’ibonaniro yarambikaga ibiganza ku mutwe w’ihene yo koherwa maze akayaturiraho “gukiranirwa kw’Abisiraheli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose; abishyira mu ruhanga rw’iyo hene.” Bityo, ubwo iyo hene yabaga yashyizweho ibyaha yoherwaga, ibyo byaha byabaga bijyanye nayo bikuwe ku bantu iteka ryose. Uko ni ko uwo umurimo wakorwaga ari “igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” Abaheburayo 8:5.

Nk’uko byavuzwe, ubuturo bwera bwo ku isi bwubatswe na Mose akurikije icyitegererezo yerekewe ku musozi. “Bwashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo.” Ibyumba bibiri by’ubwo buturo byari “ibishushanyo by’ibyo mu ijuru;” Kristo, umutambyi wacu mukuru ukomeye, ni we “ukorera, ahera ho mu ihema ry’ukuri iryo abantu batabambye, ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.” Abaheburayo 9:9; 23; 8:2.

Intumwa Yohana yeretswe ingoro y’Imana mu ijuru. Yahabonye “amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe.” Yabonye umumalayika “afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi, ngo ayongere ku masengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.” (Ibyahishuwe 4:5; 8:3). Muri iri yerekwa, umuhanuzi Yohana yemerewe kureba icyumba cya mbere cy’ubuturo bwera bwo mu ijuru; kandi yahabonye “amatabaza arindwi yaka” n'”igicaniro cy’izahabu” byahagarariwe n’igitereko cy’amatabaza gikozwe mu izahabu ndetse n’igicaniro cy’imibavu byabaga mu buturo bwera bwo ku isi. Na none “urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rwarakinguwe,” (Ibyahishuwe 11:19), maze areba hirya y’umwenda w’imbere abona ahera cyane. Aho ni ho yabonye “isanduku y’isezerano ryayo” (Ibyahishuwe 11:19), yari ihagarariwe n’isanduku yera yabajwe na Mose kugira ngo ibikwemo amategeko y’Imana.

Mose yubatse ubuturo bwera bwo ku isi akurikije “urugero rw’ibyo yari yeretswe.” Pawulo avuga ko “ihema n’ibintu byose barikoreshagamo,” ubwo byari byuzuye, byari “byari ibishushanyo by’ibyo mu ijuru.” (Ibyakozwe n’intumwa 7:44; Abaheburayo 9:21,23). Kandi Yohana avuga ko yabonye ubuturo bwera bwo mu ijuru. Ubwo buturo bwera, aho Yesu akorera ku bwacu, ni bwo mwimerere Mose yafatiyeho icyitegererezo akubaka ubuturo bwera bwo ku isi.

Biracyaza…

Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783 648 181

Related posts

Leave a Comment