Igisubizo cya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye (igice cya 1)

Muri iki gihe uko iterambere rigenda rikataza, ni ko n’ibintu hafi ya byose bigenda bihinduka ntibikomeze kuba nk’uko byahoze. Mubyibasiwe n’impinduka harimo n’umubano w’abashakanye. Muri iki gihe abantu basigaye basenya ingo zabo umusubirizo, ihame ryo kubana akaramata ntabwo rigifite agaciro ryahoranye. Kandi riragenda rirushaho kugatakaza. Ese gatanya ziriho ku bwinshi muri iki gihe ziri guterwa n’iki? Ese Bibiliya irazemera? Ese ni ryari umuntu yemerewe kuba yakwaka gatanya kandi bikaba byemewe na Bibiliya? Yesu yavuze iki ku kibazo cyo gushyingirwa no gutandukana kw’abashakanye?

3Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati ‘Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?’ 4Na we arabasubiza ati ‘Ntimwari mwasoma yuko Iyabarenye mbere yaremye umugabo n’umugore, 5ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga Se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe? 6Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.’ 7Baramubaza bati ‘Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?’ 8Arabasubiza ati Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. 9Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.'” (Matayo 19:3-9)

 Impamvu yatumye Yesu avuga ariya magambo.

Nk’uko tubibona ku murongo wa mbere, ariya magambo Yesu yayavugiye hakurya ya Yorodani. Iyi yari imvugo yakoreshwaga bashaka kuvuga akarere k’iburasirazuba bwa Yorodani, nubwo yashoboraga no kuganisha ku karere k’uburengerazuba (bitewe n’aho umuntu yabaga aherereye). Muri uriya murongo wa 1 rero iriya mvugo iraganisha ku karere ka Pereya, aho Yesu yageze yambutse avuye i Yudeya. Muri kiriya gihe Pereya na Galileya byombi byari mubwato bwa Gerode Antipa (umwe wishe Yohana Umubatiza).

Nuko ubwo Yesu yari arimo akorera umurimo hariya, Abafarisayo baramwegereye bashaka kumugerageza. Hari hashize igihe cyenda kugera ku myaka ibiri abatasi batumwe n’urukiko rukuru rwa kiyuda (Sanhedrin) rw’i Yerusalemu bahora bakurikira Yesu, bafite intego ebyiri ari zo: kumushakaho ibirego bimushinja ngo bazabizanire urukiko, no kugerageza kumutesha agaciro mu maso ya rubanda (Uwifuzwa ibihe byose, 213). Kunshuro ebyiri zabanje uhereye ku munsi mukuru w’ingando, hari harabayeho igerageza ryo kumutera amabuye. Byari bisanzwe bizwi ko ubuzima bwe buzajya mukaga aramutse yongeye guhinguka i Yudeya, kuko abakuru b’Abayuda barimo bashakisha uburyo bamufata.

Inshuro nyinshi kuva yakiza umuntu wari ufite ubumuga bw’ingingo yari amaranye imyaka 38, wahoraga ku kidendezi cy’i Betesida, abanditsi n’Abafarisayo bagiye bashakisha uko batega Yesu bamubaza ibibazo byabaga bifite icyo bihishe. Kwari ukugira ngo barebe ko bamukuramo amagambo azashingirwaho nk’ibirego bizamushinja mu rubanza. Nuko ni ko kumubaza ku murongo wa 3 wa kiriya gice ngo: “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?

Biracyaza…….

Eric Ruhangara
Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment