Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Igice cya 1)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Igice cya 1)

“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana, uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.” (Ibyah 1:1,2)

Tuvuge ko wagiye kuruhukira ku kirwa cyiza. Nuko umunsi umwe urimo gutembera ku nkengero ihanamye kuburyo hari umukingo muremure hejuru y’amazi, nuko ukanyuzamo ugahagarara ngo witegereze ukuntu umuhengeri usunika amazi maze akaza akikubita ku mabuye ari hepfo. Uruvange rw’umuyaga, umuhengeri, n’urusaku rw’amazi binyura amatwi. Nuko ukagira utya ukabona umusaza ukuze cyane yicaye ahantu haringaniye higiye hejuru ku nkengero hitegeye amazi y’ikiyaga cyangwa inyanja. Ahanze amaso hirya kure cyane mu mazi, kuburyo atanabashije kukubona.
Nuko ukamubaza uti “Ni iki uri kureba Muzē? Ese utegereje ko ubwato butunguka?” Maze ntagire icyo agusubiza.

Nuko ukamwegera, ariko agakomeza kumera nk’aho atazi ko uhari. Nubwo amaso ye afunguye, ukagira ngo ntari kumwe nawe, ukagira ngo amaso ye ntabwo ayahanze ikintu ushobora kubona.
Nuko ukongera ukamubaza uti “Muzē, ni iki uri kureba?” Nanone, ntubone igisubizo. Ukamwegera cyane kurushaho, ukazunguza ikiganza cyawe imbera y’ amaso y’ umusaza. Ariko agakomeza gusa n’ aho atakubona. Ugatangira kwibaza niba ugiye kumunyeganyeza ngo urebe ko ari muzima, guhamagara abashinzwe umutekano se, cyangwa se niba ugiye kwicara hafi ye maze uze kureba ikiza gukurikiraho, nuko ugafata umwanzuro wo kuba wicaye ugategereza akanya.

Nyuma y’iminota micye wa musaza akiruhutsa maze akamera nk’ukangutse. Nuko agakebuka iruhande rwe maze akakubona. Maze nawe ugasa n’uwikanga ugahita witegura kwiruka ngo uhunge, maze wajya kubona ukabona aramwenyuye nk’inshuti yawe maze akavuga ati “Ndibwira ko urimo kwibaza ibirimo kuba.” Ugahita wikiriza n’umutwe. Umusaza akongera akamwenyura, maze akavuga ati, “Ntabwo ushobora kubyemera, ariko maze kwibonanira na Yesu ubwe! Kandi ntabwo ushobora kumva ukuntu asigaye afite ubwiza bwinshi n’icyubahiro cyinshi kuva yazamuka mu ijuru. Ntabwo ari ibyo gusa, ahubwo yanambwiye iby’ ahazaza ndetse n’iherezo ry’isi. Mbese urifuza ko mbikunyuriramo?”

Mbese byagushishikaza kumwumva? Cyangwa wahita umubwira ko wihuta, ko azabikubwira ubutaha nimwongera guhura? Ntabwo nzi icyo nasubiza ndamutse mpuye muburyo butunguranye n’umuntu nka Yohana. Ariko icyo nzi ni iki: igitabo cy’Ibyahishuwe cyarokotse abantu benshi bagiye bashaka kugitesha agaciro. Uyu munsi gifite agaciro kenshi cyane. Gishobora kukugeza kurwego rwo kugenda na Yesu mwegeranye cyane. Ndakurarikira kuzakorana nanjye urugendo muri iki gitabo.

Dusabe Imana ngo, mu gihe dutangira kwiga iki gitabo cyagiye kizamura ibibazo byinshi kurusha ibusubizo mugihe cyashize, izadufashe kubona urufunguzo rw’umubano wimbitse na yo.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos.” Cyanditswe na John Paulien

Byateguwe na
Ev. Eric Ruhangara

Related posts

Leave a Comment