Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 2)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (umugabane wa 2)

“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana.” (Ibyah 1:1)

Turiho mu gihe cy’impinduka nyinshi cyane. Birasa naho bidashoboka ubungubu, by’umwihariko ku bakiri bato, kwiyumvisha ko mu myaka micye ishize nta mudasobwa ngendanwa zabagaho, nta telefone ngendanwa zabagaho, nta CD cyangwa DVD, nta interineti n’irindi koranabuhanga rigezweho muri iki gihe byabagaho. Ibi bintu bicye tumaze kurondora ubwabyo byagiye bihindura ubuzima bwacu kimwe n’ibindi byose byagiye bivumburwa kuva igihe cyabaho kugeza mu 1980.

Igihe umwanditsi wa Bibiliya yandikiyemo igitabo cy’Ibyahishuwe na cyo cyabayemo impinduka ikomeye mu ikoranabuhanga. Impinduka zabaye mu kinyejana cya mbere cy’ ubukrisito zagaragariye mu kureka gukoresha imizingo y’ibitabo (scrolls) maze batangira kujya bakoresha ibitabo ariko byandikishijemo intoki (codex). Umuzingo w’igitabo (scroll) wabaga ugizwe n’urupapuro rumwe rurerure, rwabaga rukozwe mu ruhu rw’inyamaswa cyangwa se rukozwe mu rufunzo. Uwo muzingo bakaba barawuzengurutsaga ku nkoni, mu gihe kiriya gitabo bandikishaga intoki (codex) cyo cyabaga kigizwe n’impapuro nyinshi bagiye bafatanyisha cyangwa bateranya ku musozo umwe wa buri rupapuro. Cyajyaga kumera nk’ibitabo dufite muri iki gihe.

Mbere y’igihe cya Yohana nta muntu n’umwe warotaga ko azatwara Bibiliya ngo ayijyendane. Imizingo yabaga iremereye cyane kandi ari migari ku buryo bitari byoroshye ko n’igitabo kimwe gusa cy’ubutumwa bwiza bwo mu Isezerano Rishya cyakwandikwa ku muzingo umwe gusa. Buriya buryo bwo gukoresha ibitabo byandikishijwe intoki bwafashije mu gutuma ibitabo biba bitoya mungano yabyo kandi bikoroha mu guterurwa no gutwarika. Bwatumye kandi byandikwaho ibintu byinshi kurusha ibyandikwaga ku mizingo. Byari bimeze nko kongerera ubushobozi mudasobwa inshuro cumi. Mu gihe ubunini bw’ imizingo y’igitabo cya Yesaya n’iya za Zaburi ubwabwo bwari burenze kwibaza, gukoresha biriya bitabo byandikishije intoki byabashishaga guhuriza ibitabo byinshi bya Bibiliya mu gitabo kimwe gusa. Kubw’ibyo rero biriya bitabo byandikishije intoki byahise bisimbura vuba imizingo, abantu bahita babyitabira cyane. Umwihariko ukomeye wabaye gusa mu masinagogi y’Abayuda, ni ho hagikoreshwa ibyanditswe biri ku mizingo na bugingo n’ubu.

Abanditsi ba kera kenshi bakundaga kwandika umutwe (titre, title) ku ruhande rw’inyuma rw’imizingo, kugira ngo umusomyi azabashe kumenya ibikubiyemo atarinze ayirambura. Ariko ubwo biriya bitabo byandikishije intoki byazaga, abanditsi akenshi bashyiraga umutwe w’igitabo ku murongo ubanza. Kubw’ibyo rero ariya magambo “Ibyahishuwe na Yesu Kristo” atangira mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 1, ntabwo ari amagambo agize umurongo wa mbere gusa, ahubwo ni na wo mutwe wa kiriya gitabo.

Kuva mu ntangiriro za kiriya gitabo turabwirwa ko Ibyahishuwe atari ibyahishuwe by’Uburasirazuba bwo hagati, ntabwo ari ibyahishuwe by’itorero rya gikristo, ntabwo ari ibyahishuwe byo mu bihugu by’Abayisilamu. Umutwe wa kiriya gitabo nta nubwo ari “Ibyahishuwe byo mu minsi y’ imperuka,” ahubwo ni Ibyahishuwe bya Yesu Kristo. 

Nubwo kiriya gitabo gishobora kuba gikomeye kugisobanukirwa, umugambi wacyo w’ibanze ni ukutwigisha ibyerekeye Yesu. Niba ubusobanuro bwanjye bw’Ibyahishuwe butaganisha ku kubona ishusho isobanutse neza ya Kristo, icyo gihe wakwemera neza udashidikanaya ko ntigeze nsobanukirwa neza kiriya gitabo.

Mana nziza, Urakoze cyane kubw’iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye ijambo ryawe rirushaho kugera ku bantu mu buryo bworoshye kurusha mbere. Ariko mugukoresha ikoranabuhanga kwanjye kose cyangwa Ibyanditswe, mfasha kugira ngo sinzigere na rimwe ngeza ubwo ntareba Yesu. Ndagusaba ngo muri iki gihe nzaba ndimo niga iki gitabo uzampe ishusho ye isobanutse neza ntigeze ngira mbere, uzampe ishusho isobanutse neza y’ukuntu yari kubaho ubuzima mpanganye na bwo muri iki gihe.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na John Paulien

Byateguwe na

Ev. Eric Ruhangara

Tel +250 788 487 183

Related posts

Leave a Comment