UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (Umugabane wa 22) Ishusho ya Yesu (2) “kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu… Mu maso he hari hameze nk’izuba iyo rityaye.” (Ibyah 1: 13-16). Ishusho ya Yesu i Patimo yarashashagiranaga cyane. Ubwo yari akimurabukwa Yohana yahise yitura hasi amera nk’upfuye kubera ko ibyo yari amaze kubona byari bimurenze (Ibyah 1:17). Kiriya gihe, Yesu ntaho yari ahuriye n’umuntu usa n’usanzwe uriya muhanuzi Yohana yari yaramenyeye i Galileya. Ese ni ubusobanuro bw’iriya shusho y’agahebuzo ni ubuhe? Uriya murongo wa Bibiliya werekana Yesu arabagirana kandi…
Read MoreAuthor: Chief Editor
Ishusho ya Yesu (1)
UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (21) Ishusho ya Yesu (1) “Kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu mugituza. Umutwe we n’umusatsi we byeraga nk’ubwoya bw’intama bwera cyangwa nka shelegi, n’amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, ibirenge bye bisa n’umuringa w’umuteke utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda, n’ijwi rye ryari rimeze nk’iry’amazi menshi asuma.” Ibyah 1:13-15. Jon Pauline, umwanditsi w’igitabo kitwa “The Gospel From Patmos”, avuga inkuru y’ukuntu akiri mu mashuri yisumbuye yari afite imyumvire yuko Yesu asa nk’uko yasaga kumashusho ye yajyaga abona murusengero kuva akiri…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 20)
UBUTUMWA BWIZA BWO MUGITABO CY’IBYAHISHUWE (20) Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yamvaye igishura kandi yambaye umushumi w’izahabu muguruza. Ibyah 1:13,13. Ubushize twabonye ko iriya shusho y’“Umwana w’umuntu” uri hagati y’ibitereko by’amatabaza byibutsa amashusho y’amasezerano hagati y’Imana n’abantu yo mu Isezerano rya Kera. Umugabane w’ingenzi w’ariya masezerano yo mu Isezerano rya kera usa n’icyo dushobora kwita kontaro uyu munsi. Mu “masezerano” impande ebyiri zinjira zigirana umubano w’uburyo runaka: kubaka inzu, gushyingiranwa, kujya ku ishuri.…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 19)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (19) Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu, kandi hagati y’ibyo bitereko by’amatabaza mbona usa n’Umwana w’umuntu, yambaye igushura kandi yambaye umushumi w’izahabu mu gituza. Ibyah 1:12,13 Yohana yabonye Yesu hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi, bikaba bishushanya amatorero arindwi yo muri Aziya ntoya (Asie mineure, Asia minor) ni ukuvuga mugihugu cya Turukiya y’iki gihe (Ibyah 1:20). Ririya yerekwa ryerekanye Yesu nk’aho yari arimo agendagenda hagati ya biriya ibitereko by’amatabaza, arimo ayafasha. Ibi ngibi bifite inkomoko mu Isezerano rya Kera…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 18)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (18) “Nuko mpindukizwa no kureba ijwi ryavuganaga nanjye, mpindukiye mbona ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu.” Ibyah 1:12 Amatara tuzi muri iki gihe, ntabwo ari yo yakoreshwaga mugihe cya kera. Amatara ya kiriya gihe yabaga ameze nk’urwabya, bakaba barasukagamo amavuta maze bagashyiramo urutambi. Muri ubwo buryo rero, ibitereko by’amatabaza Yohana yabonye, uko bigaragara byari ibitereko bizamuye nk’inkoni biteretseho ariya matabaza. Ku murongo wa 20 biriya bitereko by’ amatabaza bivugwa ko bishushanya amatorero arindwi, ni ukuvuga itorero rya gikristo ry’ibihe byose. Kuba biriya bitereko byari bikoze mu…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 17)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (17) “Icyo ubona ucyandike mu gitabo, ucyoherereze amatorero arindwi ari muri Efeso n’i Simuruna, n’i Perugamo n’i Tuwatira n’i Sarudi, n’i Filadelifiya n’i Lawodikiya.” Ibyah 1:11 Ariya matorero arindwi ni yo abanza mu mayerekwa y’ibintu birindwi birindwi byo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Yohana avuga iby’amatorero arindwi, ibimenyetso birindwi, impanda zirindwi, n’inzabya ndwi z’ibyago. Mbere yuko buri yerekwa rya biriya bintu birindwi ritangira Yohana yabanzaga kwerekwa amashusho y’irindi riribanziriza. Iyerekwa rya Kristo ari hagati mu bitereko by’amatabaza birindwi (Ibyah 1:12-20), riza mbere y’iyerekwa ry’inzandiko zirindwi (Ibyah…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 16)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (16) Ku munsi w’Umwami wacu nari mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda. Ibyah 1:10. Kuba mu Mwuka bisobanuye kuba mubyishimo byuzuye umutima. Yohana yagiye mu mwuka utuma atamenya ibindi bintu biri kubera iruhande rwe maze akamenya gusa ibyo Mwuka wera yari arimo amujyanamo. Ibyiyumviro by’umubiri bisanzwe byari byasimbuwe burundu n’ibyiyumviro by’umwuka. Umunsi w’ Umwami uvugwa hariya ni uwuhe? Mu rurimi rw’umwimerere rw’Ikigereki Yohana yawise kuriakē hēmera. Abasobanuzi batandukanye bagiye bagerageza gusobanura ririya mvugo. Aba mbere bavuga ko uriya munsi uraganisha ku munsi wa…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 15)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (15) Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, Nari kukirwa bita Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ibyah 1:9. Ese i Patimo ni hehe? Mbere na mbere icyo dukwiriye kumenya ni uko mu kuvuga ngo “Nari” byumvikanisha ko hariya i Patimo atariho Yohana yari atuye, ahubwo yisanzeyo kubw’ingorane yagize. Patimo ni ikirwa gitoya giherereye mu nyanja izwi nka “Egée, Aegean”. Iyi ikaba ari agace k’ inyanja ya Meditarane kari hagati y’Uburayi na Aziya. Patimo yari iherereye mu…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 14)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (14) Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari kukirwa kitwa Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ibyah 1:9. Biroroha cyane kuvuga ku mibabaro y’abandi iyo utigeze unyura mu byo bo banyuzemo. JON Paulien, umwanditsi w’igitabo “The Gospel from Patmos, aratubwira inkuru y’umwarimu we umwe wari ufite umugore wari urembejwe na kanseri yenda gupfa. Aragira ati: “Ubugwaneza bwe kuri buri munyeshuri nubwo yazaga ku ishuri buri munsi yikoreye umutwaro uteye ubwoba bwarantangazaga. Imbaraga yagaragazaga mumibereho ye ndetse…
Read MoreIbyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 13)
UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (13) “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, “iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.” Umunsi umwe ubwo hari kuwa gatandatu (Friday, Vendredi) mu kwezi kwa cumi inkuru yakwiriye mugace kamwe ko inzige zari munzira ziza kandi ko zari burimbure imyaka yose yari ikiri mu murima. Abahinzi bose bo muri ako gace bahise batangira gukora amanywa n’ijoro. Guhera kuwa gatandatu ikigoroba batangiye gusarura imyaka bakomeza gusarura ijoro ryose ryo kuwa gatandatu ndetse no ku Isabato barakomeza kugira ngo…
Read More