Ubutumwa bwiza bwo mu Byahishuwe 27

UBUTUMWA BWIZA BWO MU BYAHISHUWE (27)

“n’ubwiru bw’ inyenyeri ndwi, izo umbonanye mu kuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’ amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi bamarayika b’ayo matorero arindwi.”

Ese buriya bwiru buvugwa ni ubuhe?

Ubwiru buvugwa hariya, busobanuye “ibanga” cyangwa se “ikintu cy’amayobera.” Mu gihe cy’ itorero rya mbere (ku gihe cy’intumwa) ijambo “ubwiru” ntabwo ryabaga rishatse gusobanura ikintu kitashoboraga kumenyekana, nk’uko ari cyo bisobanuye uyumunsi, ahubwo ryari risobanuye ikintu cyashoboraga gusobanukirwa n’abantu babitojwe, ni ukuvuga, ababaga bafite uburenganzira bwo kukimenya. Hano rero ijambo “ubwiru” ryakoreshejwe ku nyenyeri ndwi, kugeza ubu ntabwo ryari ryagasobanuka. Ariko ubusobanuro bwaryo bwari bugiye gutangwa.

Ese bariya bamarayika b’amatorero arindwi ni bande?

Ijambo ry’umwimerere Ikigereki ryakoreshejwe hariya mu kuvuga “Abamarayika” ni aggeloi, risobanura intumwa, zaba intumwa zo mu ijuru cyangwa se za kimuntu. Byagiye bivugwa ko bariya bamarayika b’amatorero arindwi bari abayobozi bayo cyangwa se abayarebereraga, ku gihe cya Yohana, maze Yesu akaba yarabagezagaho ubutumwa maze bakabugeza ku matorero yabo. Abasobanuzi bamwe batekereza ko ari intumwa zatwaraga Ibyahishuwe bya Yohana maze zikajya kubisomera amatorero. Abandi bavuga ko ari abapasitoro cyangwa abayobozi b’amatorero. Hari n’abandi banzuye ko ari abarinzi bakora mu ibanga b’Imana bahora biteguye gufasha aho bakenewe, nk’uko bijya bigenda iyo umuntu ari mukaga maze yajya kubona akabona akavuyemo mu buryo bw’igitangaza. Iyo bigenze gutyo haba ubwo umuntu yibwira ko yarokotse iyo mpanuka, ako kaga… kubera ubuhanga yakoresheje, nyamara ntamenye ko hari ikiganza cya Marayika cyamufashije.

Igitabo cy’Ibyahishuwe rero cyuzuyemo Abamarayika. Hafi ya bose ntabwo ari ibiremwabantu. Mu nyigisho z’amateka ya Kiyuda zivuga ko abamarayika bayobora ibikorwa by’abategetsi bo ku isi (urugero ni muri Daniyeli 10:13,20,21 ahavuga uburyo ubwo Daniyeli yasengaga asabiraga ubwoko bwe, hari marayika wahise yoherezwa kujya guhinduza imigambi umutware w’Ubuperesi), bityo rero abamarayika rimwe na rimwe bakaba ari baba bari inyuma y’imyitwarire y’abategetsi bo ku isi. Abamarayika bajya bajya mu nama z’abaminisitiri n’ingoro z’inteko zishinga maze bagafatisha ibyemezo n’amategeko bituma abantu babaho neza, ndetse bigatuma abantu b’Imana bagira umudendezo wo gukora umurimo wayo. Nibyiza kumenya ko itorero, uko ryaba ari irinyantege nke kandi rifite inenge kose, rifite abamarayika b’Imana barikurikiranira hafi nk’uko bakurikiranira hafi buri wese muri twe.

Ariko rero, dukurikije uriya murongo wa Bibiliya twasomye, birasa naho bitumvikana ukuntu Imana yaba yaroherereje ubutumwa abamarayika bo mu ijuru inyuze kuri Yohana, kubw’ibyo rero buriya busobanuro buvuga ko bariya “bamarayika” bavugwa ari abayobozi b’amatorero ni bwo bikwiye gufatwa ko ari ubw’ukuri.

Urakoze Mwami, kubw’ intumwa zawe zireberera kubantu bawe.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment