Yesu azi ibyawe byose

IBYAHISHUWE (32)

Yesu azi ibyawe byose

Nzi imirimo yawe.( Ibyah 2:2). Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe.( Ibyah 2:9). Nzi aho uba. ( Ibyah 2:13). Nzi imirimo yawe (Ibyah 2:19). Nzi imirimo yawe (Ibyah 3:1). Nzi imirimo yawe (Ibyah 3:8). Nzi imirimo yawe (Ibyah 3:15)”.

Ubutumwa rusange kuri buri torero muri ariya arindwi ni igihamya kigaragara neza ko Yesu azi buri kintu cyose kuri buri torero. Muntangiriro ya buri rwandiko hari amagambo avuga ngo “Nzi imirimo yawe.” Ntabwo Yesu azi ibyo dukora byose gusa ahubwo azi n’icyo dushobora guhinduka cyo. Ashaka ko buri torero rihinduka icyo rishobora guhinduka cyo cyose kandi yifuza ko buri torero ribaho rikurikije umugambi we.

Kristo yari azi byose no kuri Yohana. Yari afitiye gahunda n’umugambi ubuzima bwe. Yesu yemeraga ko uriya muhanuzi yashoboraga gushyira mubikorwa iyerekwa rikomeye rigize ubutumwa bwo mu Byahishuwe 1:1. Mukwandika kiriya gitabo, Yohana yari arimo ashyira mu bikorwa gahunda Yesu yari afitiye ubuzima bwe (umurongo wa 11,19).

Imana ifitiye umugambi na gahunda ubuzima bwa buri muntu. Yabwiye Yeremiya ngo “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka” (Yeremiya 1:5). Niba Imana yari ifitiye umugambi wihariye Yeremiya na Yohana kimwe na buri ryose muri ariya matorero arindwi yo muri Aziya ntoya (Turukiya), ntabwo dukwiriye gushidikanya na gato ko ifite n’umugambi wihariye kuri kuri buri wese muri twe. Ariko gahunda y’Imana kuri kamere yacu n’umugambi w’iby’umwuka ntabwo buri gihe bihita byigaragaza.

Umugore w’umupasitoro Jon Paulien, igihe kimwe yajyaga yibwira ko gahunda y’Imana kuri we yari iyo kuba muka pasitoro, kugira ngo ajye akora inshingano zose zisabwa. Ariko uko igihe cyagiye gihita yaje gusobanukirwa ko kuba muka pasitoro byari umugambi wa kabiri. Nubwo gufasha umugabo we ubwabyo byari ingenzi, ntabwo ubwabyo ari yo yari inshingano yihariye Imana yamugeneye. Ubwo yahise yihutira kumara imyaka irenga icumi yose akora, ku buryo buhiraho, umurimo wo kuba umubyeyi no kuba mwarimu wo murugo. Inshingano nka ziriya zari ingenzi kuburyo buhambaye, kandi ababyeyi benshi, nka Mariya, nyina wa Yesu, bagiye batahura ko ari umugambi ukomeye Imana yari ibafitiye. Ariko uriya mugore wa Pasitoro kenshi yajyaga yumva bidahagije, akumva ntacyo amaze, akumva ko uriya utari wo mugambi gusa Imana yari imufitiye.

Yaje kwinjira mu ishuri rya kaminuza, kwiga amasomo yumvaga ko azamutegurira gukora umurimo w’Imana wo gutunganya iyi si yacu binyuze mu bumenyi bwo kwita kubimera no gutunganya ahantu runaka hakabera ijisho. Iriya mirimo yagiye imunyura cyane igihe kimwe, ariko ikibazo kuri we cyakomeje kuba iki: Mbese ibi ni byo Imana ishaka ko nkora?

Kuba mu gihirahiro kwe muby’ukuri byabaye umugisha. Byatumye uriya mugore yimbika mubushakashatsi bw’ukuntu abantu bashobora kumenya gahunda y’Imana n’umugambi wayo kuri bo (uzakurikire icyigisho cy’ubutaha). Ese wowe bimeze bite? Ese usobanukiwe gahunda y’Imana kubuzima bwawe? Niba uyisobanukiwe se, mbese ubaho ugendera kuri iyo gahunda, cyangwa wararetse iby’ubu buzima birakurangaza biyigukuramo?

Mwami, niyeguriye burundu gahunda yawe n’umugambi wawe kuri jye. Mfite ubushake bwo kubaho no gukora bihuje n’ ubushake bwawe.

Byateguwe hifashishijwe igitabo cyitwa “The Gospel From Patmos” cyanditswe na JON PAULIEN.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment