Ubutumwa bwiza bwo mu Byahishuwe (26)

“Nuko wandike ibyo ubonye n’ibiriho, n’ibiri bukurikireho hanyuma.” Ibyah 1:19

Ku murongo wa 11 malayika yabwiye Yohana ngo: “Icyo ubona ucyandike mugitabo, ucyoherereze amatorero arindwi.” Ijambo “kubona” ryakoreshejwe muri uriya murongo riri mundagihe (Present tense) rikaba rigaragaza ko Yohana nubundi yari ari mu iyerekwa maze iryo yerekwa rikaba ryari gukomeza rikamara umwanya. Kuri uriya murongo wa 19, kurundi ruhande, ho uriya muhanuzi yahawe amabwiriza ngo “wandike ibyo ubonye.” Ijambo “kubona” ryakoreshejwe hariya ntabwo noneho ryari rikiri mundagihe. Ibi rero bikaba bishatse kwerekana ko Yohana yahawe iyerekwa ryose riri hagati y’umurongo wa 10, ubwo yajyaga mu Mwuka, n’umurongo wa 18, ubwo yari asoje kubara inkuru yo guhura kwe na Yesu. Ku murongo wa 19 rero iyerekwa ryari ryasoje, cyari igihe cyo gutangira kwandika.

Dukurikije umurongo wa 19, ibikubiye mu gitabo cy’ Ibyahishuwe bikwiye gushyirwa mubyiciro bibiri: ibintu biriho muri iki gihe hamwe n’ ibintu bigomba kubaho nyuma y’ibingibi. Ibyahishuwe 4:1 hasubiramo imvugo yo mu gice cya 1:19 ngo: “Zamuka uze hano nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y’ibyo.” Umurongo wa 19, rero, usa naho ari wo utanga ishusho y’ahandi hose hasigaye ho muri kiriya gitabo. Umugabane wa mbere w’iyerekwa ukubiyemo “ibintu biriho”, ibyo bintu bikaba, ubutumwa bugenewe amatorero arindwi (buboneka mu gice cya 2 n’icya 3). Ibindi bisigaye by’iyerekwa byibanda mbere na mbere kubintu byo mu gihe kizaza ukurikije uko Yohana yabonaga ibintu. Ariko se ni ikihe kuntu cyiza ku itorero kuba ryamenya ibintu bizaba mugihe cya kera kirenze igihe cyaryo?

Jon Paulien, umwanditsi w’igitabo “The Gospel from Patmos,” atubwira inkuru y’urugendo we n’umugore we bigeze gukora ati: “Umugore wanjye nanjye twafashe indege iva South Bend, Indiana, igana muri New Zealand. Rwari urugendo ruruhije cyane, rwadusabye gufata indege inshuro eshatu zose tugenda intatane, umwe ukwe undi ukwe, ndetse no guhagarara i Los Angeles. Twahagurutse kuwa gatatu w’Isabato (Tuesday, Mardi) maze tugerayo kuwa nyuma( Friday, Vendredi). Urubura rwinshi ruvanze n’umuyaga rwaguye i Chicago rwatumye ibintu birushaho kuba bibi bituma ingendo z’indege nyinshi zazaga n’ izavaga muri uriya mujyi zisubikwa. Icyakurikiyeho byaje kurangira jyewe n’umugore wanjye dufashe indege zitandukanye mukujya i Los Angeles. Ni gute se twashoboye kongera guhura tugezeyo?”

Umwanditsi arakomeza ati: “Twashoboye guhura i Los Angeles kuko twese hari ikintu twari tuzi kuhazaza. Kubera ko twari tuzi neza aho urugendo rwacu rwagombaga kuzarangirira byadushoboje kujyenda dufata ibyemezo bikwiriye muri ruriya rugendo rurerure. Twari tuziko nubwo twafashe indege zitandukanye, kompanyi y’indege ya United Airlines izatubikira imitwaro yacu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles. Nk’uko byaje kugenda, nasoreje urugendo ku muryango uri hirya kure cyane y’aho indege y’agace kompanyi ya United Airlines yakoreragaho. Namaze umwanya munini ntarabona umugore wanjye cyangwa umutwaro wanjye. Ariko yari yategerereje ku biro by’aho bashyira imitwaro ku gace (terminal) ka karindwi. Amaherezo naje kumugeraho ndetse ngera no kumitwaro yacu. Twashoboraga kutongera guhura iyo twese tuza kuba tutazi aho twari tugiye.”

Mu buryo nk’ubwo rero, Imana itubwira ibyerekeye igihe cy’ahazaza kugira ngo tuzabashe kugera aho twerekeje uyu munsi. Buri munsi wose ugize agace k’urugendo rugana ku mugambi w’Imana. Igihe duhanze ijisho ijambo ryayo dushobora kubona inzira tunyuramo mu rusobe nzira zo muri ubu buzima.

Urakoze Mwami, kuba warakoze kuburyo umugambi nyamukuru wawe ugaragara neza mu ijambo ryawe. Reka intambwe zanjye uyumunsi zikomeze zinyerekeze mukerekezo cy’ umugambi wawe nyamukuru kuri jye.

Byateguwe hifashishijwe igitabo “The Gospel from Patmos,” cyanditwe na JON PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment