Ibaruwa iteye amatsiko (1)

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (29)

Ibaruwa iteye amatsiko (1)

Wandikire marayika w’Itorero rya… (Ibyah 2:1,8,12,18; 3:1,7,14)”

Nubwo igitabo cy’Ibyahishuwe gifite ibintu byinshi gihuriyeho n’ibindi bitabo bihishura ibihishwe bya kera, inzandiko zo mu Byahishuwe igice cya 2 ndetse n’icya 3 zifite ukuntu zitandukanye n’izindi zisanzwe. Abahanga bamwe bavuga ko ari “inzandiko za gihanuzi,” akaba ari ubwoko bw’inyandiko bugaragara mu Isezerano rya Kera (2 Ngoma 21:12-15; Yeremiya 28) hamwe no mu nyandiko za Kiyuda za Kera (2 Baruki 77:17-18; Urwandiko rwa Yeremiya 1). Bene ziriya nzandiko zabaga zubashywe cyane, kandi abantu bazifataga nk’amategeko teka ya cyami.

Mu bwami bw’Abaroma ntabwo habagaho uburyo bwo kohererezanya inzandiko ziciye mu iposita, kereka gusa  ibyabaga birebana na gahunda za Leta. Inshuti zabaga ziri mu rugendo mu cyerekezo runaka, cyangwa intumwa runaka zabaga zatoranyijwe, ni zo zatwaraga inzandiko hafi ya zose. Ariko inzira y’umuhanda mwiza cyane y’ubwami, hamwe n’inzira y’ubwato mu nyanja ya Mediterane, zatumaga gukora ingendo birushaho koroha ndetse bikuhuta kurusha uko byabaga bimeze mbere. Abashakashatsi b’ibintu bya kera biri munsi y’ubutaka (Archaeologists) bavumbuye ibihamya byerekana ukuntu abantu bo mu Misiri bajyaga bohereza inzandiko muri Aziya ntoya (Turukiya) maze bakabona igisubizo mu gihe gito kigera nko ku minsi 25. Ibi ntabwo bitandukanye cyane no mu gihe cya none.

Inzandiko buri gihe ziba zifite ikintu giteye amatsiko. Ibahasha ubwayo ishobora gutuma umuntu yibaza ku waba yohereje urwo rwandiko ndetse n’icyo rugamije, ariko ibikubiyemo imbere biba bigikomeje gutera amatsiko. Birashoboka ko waba warigeze wakira inzandiko zigaragara ko zivuye ahantu hakomeye, cyangwa se zirimo ikintu gikomeye cy’agaciro, nyamara wazifungura ugasanga nta kidasanzwe kirimo. Birashoboka ko waba warigeze wakira ibahasha wafungura ugasangamo nka Sheki ya banki. Birashoboka ko waba warigeze ufungura ibahasha n’amatsiko menshi menshi maze ugasangamo ikarita y’ubutumire cyangwa se ikarita iriho amagambo meza yoherejwe n’umukunzi.

Tekereza amatsiko yabaga ari mu mijyi yo muri Aziya ntoya (Turukiya) ubwo abasomyi b’Ibyahishuwe babaga bageze ku mugabane uvuga ngo: “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso, cyangwa “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna.” Ndibwira ko abizera b’ariya matorero bahitaga bahagarika guhumeka mu gihe babaga bategereje kumva ubutumwa bubagenewe buvuye kuri Yesu ubwe. Kandi ziriya nzandiko zose hamwe zari zuzuyemo gutungurwa kwinshi.

Mwami, ntegereje n’ubushake bwinshi amabwiriza anyuze kuri Mwuka wawe uyumunsi. Yambwire rwose, mfite ubushake bwo kwemera no gushyira mu bikorwa ubutumwa bwawe kuri jye.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment