ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI (IGICE CYA 36): BAZERERA MU BUTAYU (Umugabane wa 2)
Igihe kimwe umuhungu wavukaga ku mwisirahelikazi n’Umunyamisiri, umwe mu kivange cy’amahanga yari yarazanye n’Abisiraheli bavuye mu Misiri, yavuye aho yari atuye mu nkambi, ajya mu nkambi y’Abisiraheli, avuga ko ashaka kubamba ihema rye mu mahema y’Abisiraheli. Itegeko ry’Imana ryamubuzaga gukora ibyo, rikavuga ko abakomoka ku Munyamisiri bagomba guhezwa mu iteraniro ry’Abisiraheli kugeza ku gisekuru cya gatatu. Havuka impaka hagati ye n’Umwisirayeli, maze urwo rubanza rugeze imbere y’abacamanza, hatsindwa uwo wari wiyenje.
Uwo muntu arakajwe n’icyo cyemezo, yavumye umucamanza, maze mu burakari atuka n’izina ry’Imana. Bahise bamushyira Mose. Itegeko ryari ryaratanzwe rivuga riti: “Uvumye se na nyina, ntakabure kwicwa.” (Gutegeka kwa kabiri 21:17); ariko nta tegeko ryari ryarashyizweho rijyana n’iki kibazo cy’urwo rubanza. Icyo cyaha cyari gikomeye cyane ku buryo byabaye ngombwa ko hakenerwa amabwiriza yihariye aturutse ku Mana. Uwo mugabo yarafunzwe kugeza ubwo Imana yababwiye icyo bagomba gukora. Imana ubwayo ni yo yaciye urubanza; maze bakurikije amabwiriza y’Imana uwo muntu wari watutse Imana bamujyana hirya y’inkambi maze bamutera amabuye arapfa. Abari barabonye icyo cyaha gikorwa bamushyize ibiganza ku mutwe, maze bakatura bahamya ukuri kw’ibyo yarezwe. Bityo, babaga aba mbere mu kumutera amabuye, maze abandi bantu bahagaze aho bungamo gushyira mu bikorwa icyo gihano.
Ibyo byakurikiwe no gutangazwa kw’itegeko rirebana n’ibyaha nk’ibyo. Iryo tegeko ni iri: “Kandi ubwire Abisirayeli uti: “Uzavuma Imana ye wese azagibwaho n’icyaha cye. Uzatuka izina ry’Uwiteka ntakabure kwicwa; iteraniro ryose ntirikabure kumwicisha amabuye; naho yaba umunyamahanga cyangwa kavukire, natuka izina ry’Uwiteka, azicwe.” (Abalewi 24:15,16).
Hariho abantu bibaza ku rukundo rw’Imana n’ubutabera bwayo ku byerekeye ibyo bihano bikomeye ihanisha abantu kubw’amagambo yavuzwe bitewe n’uburakari. Nyamara urukundo n’ubutabera bisaba ko hagaragazwa ko amagambo aturutse ku bugome umuntu afitiye Imana ari icyaha gikomeye. Igihano cyahawe abo bantu ba mbere batutse Imana gikwiriye kubera umuburo abandi, bakamenya ko izina ry’Imana rigomba kubahwa. Ariko iyo uwo mugabo adahanirwa icyo cyaha, abandi bajyaga kwiheba; amaherezo ubugingo bwa benshi bukahagwa.
Ikivange cy’imbaga y’abanyamahanga bavanye n’Abisiraheli mu Misiri cyakomeje kujya kiba isoko y’ibigeragezo n’akaga. Bavugaga ko baretse gusenga ibigirwamana ndetse ko basenga Imana nyakuri. Ariko uburere n’ibyo bari baratojwe bakiri bato byari byararemye imico n’imyitwarire bityo bari barandujwe no gusenga ibigirwamana no kutubaha Imana. Incuro nyinshi ni bo babyutsaga imyivumbagatanyo kandi bakaba aba mbere mu kwitotomba, bityo bakwije mu nkambi imico yo gusenga ibigirwamana no kwitotombera Imana.
Hashize igihe gito bagarutse mu butayu, habayeho kwica Isabato mu bihe byatumye icyo gikorwa kiba icyaha gikomeye cyane. Itangazo ry’Uhoraho yuko atazaha Abisiraheli umurage wabo, ryari ryarateye umwuka wo kwigomeka. Umwe mu bantu wari ubabajwe n’uko atazinjira i Kanani, kandi wari wiyemeje kwerekana ko asuzugura amategeko y’Imana, yarihandagaje akora icyaha cyo kwica itegeko rya kane maze ajya gusenya inkwi ku Isabato. Iminsi bamaze mu butayu, bari barabujijwe bikomeye gucana umuriro ku Isabato. Iryo tegeko ryo kubuzanya gucana ku Isabato ntiryajyaga gukomeza gukurikizwa no muri Kanani, aho imiterere y’ikirere kenshi yari gutuma umuriro ukenerwa; ariko mu butayu, umuriro ntiwari ukenewe kugira ngo abantu babone ubushyuhe. Igikorwa cy’uwo muntu kwari ukwica itegeko rya kane ku bushake kandi abyihitiyemo. Cyari icyaha kidaturutse ku kuba atabitekerejeho cyangwa ku bujiji, ahubwo cyari icyaha cyo kwihandagaza.
Biracyaza…
Byanditswe na Ellen G.White
Pastor Rugambwa Innocent
Tél: 0783648181