Kuringaniza umunzani w’urukundo

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (34)

Kuringaniza umunzani w’urukundo

“Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyangeso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.

Muri aya magambo turabona Yesu arimo asesengura itorero rya Efeso. Afite umubare runaka w’ibintu byiza avuga kuri iri torero. Ni itorero ry’umuhati rizi gukora (umurongo wa 2), ni itorero kandi rifite kwihangana ryarenganyijwe ntiricogore (umurongo wa 2,3). Rizi kugenzura inyigisho (umurongo wa 2,6). Ryari rishishikajwe n’ukuri, ntabwo ryashakaga kubona inyigisho z’ibinyoma zinjira mu bizera. Umuntu akibirabukwa biroroshye guhita yishimira iri torero rikora, ariko rifite akabazo gato kamwe: ririya torero ryarimo risubira inyuma m’urukundo (umurongo wa 4).

Ubuzima bwa gikristo bubamo ibintu byinshi bidasobanutse, kandi bishobora kugorana kubyumva. Mu ruhande rumwe, duhamagarirwa kuba abakiranutsi, kuba abanyamwete, kumenya kugenzura, no kumenya kumva inyigisho. Mu rundi ruhande, Imana idusaba kuba abanyarukundo. Ibi bintu kubihuza byombi ngo bibe k’urugero rumwe bishobora kugorana. Gukora akazi ko kugenzura abantu ngo urebe niba bigisha inyigisho nzima kandi na none ukagerageza no kubakunda bishobora kugorana kubihuza. Kwifuza inyigisho nzima ndetse no gushyira ibyemezo mu bikorwa akenshi bijya biganisha kugutakaza urukundo rwa mugenzi wawe, ari na rwo kimenyetso kigaragaza ko umuntu ari umwigishwa. Yesu yaravuze ati: “Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.” (Yohana 13:35).

Hari inkuru imwe y’abantu b’abasinzi yavuzwe na Martin Luther. Yigeze kubaza abantu ati: “Mbese muzi uko byagenda uramutse ushyize umusinzi ku ifarashi? Icyo waba uzi neza ni uko yaba ari buhanuke ku ifarashi! Icyo waba utazi neza ni ukuba ari bugwire m’ uruhande iburyo cyangwa rw’ibumoso bw’ifarashi.” Luteri yumvaga ko abakristo akenshi bajya bamera nk’abasinzi bari ku ifarashi. Bijya bitugora kuringaniza ubutumwa bwiza bwakiriwe bivuye k’ubushake, mu ruhande rumwe, no gukomeza amategeko, ku rundi ruhande. Luteri yabonaga ko buri gihe uko yabwirizaga ubutumwa bwiza, abantu bibagirwa kumvira. Kandi uko yabwirizaga kumvira, abantu bibagirwaga ubutumwa bwiza.

Jon Paulien atubwira ko mu buzima bwe na we biriya yasanze ari ukuri. Uko yibandaga cyane k’urukundo n’ubutumwa bwiza, kumvira byahitaga bigira agaciro gacye. Ariko yaje kubona imbaraga muri biriya byabaye ku itorero rya Efeso. Nubwo abakristo ba mbere (bo mu itorero ryo kugihe cy’intumwa) bibukaga ukuntu bagendanaga na Yesu ndetse n’ukuntu intumwa zabanye na bo, bari bahanganye n’ibibazo bimeze nk’ibyo natwe duhangana na byo uyu munsi. Niba Abakristo ba mbere bari bagifite ibibazo nk’ ibyacu, ntabwo twebwe dukwiriye kwibwira ko dushobora guhura n’ibyoroshye muri iki gihe. Niba Abakristo bo mu Efeso bagawa ko bari barasubiye inyuma m’urukundo, ntabwo dukwiriye kwibeshya ko natwe bitatubaho. Dukeneye kubana na Mwuka Wera igihe cyose niba dushaka kuringaniza umunzani wacu w’urukundo.

Mwami, nkeneye Mwuka Wera ngo mbashe kuringaniza umunzani wanjye uyu munsi.

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN, wo muri Kaminuza ya Loma Linda.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment