Ibaruwa iteye amatsiko (2)

IBYAHUSHUWE (30)

Ibaruwa iteye amatsiko (2)

” Wandikire marayika w’Itorero rya…… (Ibyah 2:1,8,12,18; 3:1,7,14)

Ariya matorero arindwi yo mu Byahishuwe, ntabwo yatondetswe hakurikijwe uburyo bwo gukora urutonde bwo muri iki gihe cyacu, ahubwo yashyizwe kurutonde hakurikijwe uburyo bwo gutondeka bwa Giheburayo. Mu buryo bw’urutonde rwa Giheburayo ntabwo ari ngombwa ko ibintu bifite icyo bihuriyeho bitondekwa bikurikiranye. Urugero, kuri ariya matorero arindwi Yesu ntakintu na gito anenga Itirero ry’i Simuruna n’iry’i Filadelifiya (ni ukuvuga irya kabiri n’irya gatandatu); Itorero ry’i Perugamo n’iry’i Sarudi (irya gatatu n’irya gatanu) yimbi asa n’ayasubiye inyuma cyane; Itorero rya Efeso n’iry’i Lawodokiya (irya mbere n’irya nyuma) afite ibibazo bimeze kimwe. Itorero riri hagati kuri ruriya rutonde ari ryo “Tuwatira”, rigaragara nk’irufite ibyiciro bibiri, ndetse ni na ryo ryohererejwe ubutumwa burebure gusumba ubwohererejwe andi matorero.

Iriya shusho y’amatorero imeze nk’iya cya gitereko cy’amatabaza gifite amashami arindwi kikagira amashami atatu kuri buri ruhande, kikagira ishami rimwe hagati kandi amashami yo ku mpande zombi agahurira hamwe afashe kugihimba cy’igitereko: Efeso na Lawodokiya arateganye (abanza kumashami yo hasi) ahurira hagati; Simuruna na Filadelifiya ni yo akurikiraho (amashami na yo arateganye); Perugamo na Sarudi ni yo ari kumashami yo hejuru ya yose; hanyuma Tuwatira ikaba ku mutwe.

Ntabwo rero Imana yigeze ikoresha imyumvire y’iki gihe (ikomoka muburengerazuba bw’isi) mu gutondekanya ariya matorero yo muri Aziya ntoya (Turukiya). Yari iyitayeho cyane ku buryo byabaye ngombwa ko iyasanga aho ari, mu muco n’imyumvire yaho ariya matorero yari aherereye. Natwe rero Imana itwitaho cyane kuburyo idusanga aho duherereye Ntabwo umuntu ari we ufata iya mbere mu gushaka Imana, ahubwo Imana ni yo ibanza mugushaka umuntu. Ibi yabigaragaje kera ubwo yoherezaga umwana wayo Yesu mu isi kuza gushaka umunyabyaha. Ubwo yandikishaga ijambo ryayo (Bibiliya), ntabwo yaryandikishije mururimi rwo mu ijuru cyangwa mumvungo yaho, ahubwo yaryandikishije mundimi no mumvugo zo mu isi abantu abantu babasha kumva. Ubutumwa bwiza budusanga mumuco wacu n’imyumvire yacu. Yesu akomeje kuza kudushakisha aho duherereye hose, no mu byo duherereyemo byose, uko haba ari habi kose, uko byaba ari bibi kose. Mbese uherereye he? Uherereye mu biki se?

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment