Umubano wihariye wa Yesu n’itorero rye ndetse n’umuntu we

Ubutumwa Bwiza bw’Ibyahishuwe (28)

Umubano wihariye wa Yesu n’itorero rye ndetse n’umuntu we

“n’ubwiru bw’inyenyeri ndwi, izo umbonanye mukuboko kwanjye kw’iburyo, n’iby’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Dore izo nyenyeri ndwi ni zo bamarayika b’ayo matorero arindwi, na ho ibitereko by’amatabaza birindwi ni byo matorero arindwi.” Ibyah 1:20

Ibyahishuwe 1:12- 20 herekana ishusho idasanzwe y’usa n’umwana w’umuntu (Yesu) ahagaze hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi. Ku murongo wa 20 tubwirwa ko biriya bitereko by’amatabaza birindwi bishushanya amatorero arindwi yo muri Aziya ntoya (Asia Minor, Asie Mineure). Kubw’ibyo rero igitekerezo cy’urufunguzo (cy’ingenzi) gikubiye muri iriya mirongo y’igice cya 1 ni uko Yesu afitanye umubano wa bugufi n’itorero rye. Igituma buriya busobanuro burushaho gushishikaza ni ukuba umugabane wa kabiri wa buri rwandiko (ahagaragaza ishusho ya Yesu) mu bice bibiri by’iki gitabo bikurikiraho urimo ibimuranga byavuzweho no mu gice cya 1. Urugero, urwandiko rwandikiwe Abefeso (Ibyah 2:1) rugaragaza Yesu nk’ufashe inyenyeri ndwi mukuboko kwe kw’iburyo (Ibyah 1:20) maze akagendagenda hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu (Ibyah 1:12,13). Mu rwandiko rwandikiwe ab’i Simuruna (Ibyah 2:8) ni uwa mbere akaba n’uw’imperuka, uwari warapfuye akaba ari muzima (Ibyah 1:17,18). Hanyuma mu rwandiko rwandikiwe ab’i Perugamo (Ibyah 2:12) agenda afite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi (Ibyah 1:16). Uko ni ko bikomeza kugenda muri ziriya nzandiko zose.

Mu yandi magambo, Yesu yiyerekana mu buryo butandukanye kuri buri ryose muri ariya matorero arindwi. Nta torero kugiti cyaryo rifite ishusho ya Yesu yuzuye. Yubahirije ubukene bwihariye n’imico bya buri torero, ashobora kwisanisha ku bukene bwabo bwihariye ndetse n’ibihe barimo. Cyangwa se tubivuze mu bundi buryo, aha amashusho anyuranye abantu banyuranye.

Ariya mashusho ya Yesu afite icyo avuze kirenze kwemera ku buzima bwa buri munsi bw’umukristo. Kuko, azi ibya buri torero byose (Ibyah 2:2,9,13,..), ndetse na mbere y’uko bamenya ko ahari. Kandi azi buri kintu cyose cyo kumenywa kuri jye, na mbere yuko nkimubwira! Ibi bivuze ko tudakwiriye kwirushya tugira ibyo duhisha Yesu. Aba yabimenye Kate! Ukuri kunyerekeyeho kuba kurinzwe neza na we. Kuba rero aba azi byose, ashobora gusanga buri wese muri twe mu buryo tumukeneyemo cyane kurusha ubundi. Yesu yubahiriza umwihariko wacu, azi neza imiterere yacu itandukanye ndetse n’ibyo dukeneye, kandi mu buntu bwe akorana na buri wese muri twe mu buryo butugirira neza cyane kurusha ubundi.

Reba na none ikindi kintu bivuze. Niba nta torero ndetse nta mukristo ufite ishusho yuzuye ya Yesu, ubwo ni ukuvuga ko twese dufite impamvu ifatika yo kwicisha bugufi. Twese turi abiga. Kandi twese tubasha kwigishanya. Mu gihe nshobora kuba nzi byinshi kuri Yesu kurusha umuntu runaka mpuye na we, uwo muntu na we ashobora kuba hari ikintu azi kuri Yesu Yesu nkeneye kumenya uwo munsi. Imyifatire y’ubwenge umukristo akwiriye kugira ni iyo kuba umwiga muri buri kintu cyose ahuye na cyo.

Mwami, mfasha uyumunsi  ngo njye nigira kuri buri wese mpuye na we. Umfashe kandi ngo njye mbasangiza ishusho yawe yihariye wampaye.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment