Urugero rw’urukundo ruhambaye

UBUTUMWA BWIZA BW’IBYAHISHUWE (33)

Urugero rw’urukundo ruhambaye

“Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti ‘Ufashe Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’ iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu.'” ( Ibyah 2:1).

Kuba Efeso ari ryo torero rya mbere marayika yandikiye bifite ubusobanuro. Iyo umugenzi yabaga yavaga i Patimo agana muri Aziya ntoya (Turukiya), Efeso ni wo mujyi wa mbere muri irindwi yo muri kariya karere yahingukiragaho. Ikindi kandi ni na wo wari uzwi cyane muri yose, wari ukomeye mubya politiki kurusha Perugamo kandi ukaba warahabwaga agaciro kurusha Simuruna kubijyanye na gahunda yo kuramya umwami w’abami w’Abaroma.

Ibishushanyo by’idini yaho byari bikwiriye mu mujyi. Umwami w’abami Kayisari Agusito (wo kuva muri 27 Mbere ya Kristo kugeza muri 14 Nyuma ya Kristo) yari yarahaye Efeso uburenganzira bwo kubaka ingoro zo kumuhesha ikuzo, nubwo we ubwe atari yitaye kuri iriya gahunda yo kuramya umwami w’abami. Umwami w’abami Domisiyano (wategetse kuva muri 81-96 Nyuma ya Kristo) yatangaje ko uriya mujyi ubaye ihuriro rikuru rya gahunda yo kuramya umwami w’abami ryo mugice cy’Abaroma cy’Aziya. Kandi uriya mujyi waje kwamamara mu kuramya ikigirwamanakazi kitwaga Artemis (Arutemi), ari cyo nanone kitwaga Diane (Ibyakozwe 19:23-40), hagakorerwa n’ubumaji (umurongo wa 13-19), kandi hakaba harabarizwaga umubare munini w’Abayuda (umurongo wa 8,9). Ibi bintu byose ni byo byatumye igitabo cy’Ibyahishuwe kiba icy’ingenzi ku itorero ryo muri Efeso.

Nyuma gato y’igihe cyo kwandikwa kw’Ibyahishuwe ririya torero ryakiriye urundi rwandiko, iyi nshuro rukaba rwari ruturutse k’uwitwaga Ignatius (Inyasi) wari umukuru w’itorero rya Antiyokiya muri Siriya. Abasirikare icumi b’Abaroma bari bamuboshye nk’imfungwa kandi bari bamujyanye i Roma banyujujije muri Aziya ntoya (Turukiya), aho yaje gupfira munzu yakorerwagamo ibirori (Arena). Muri urwo rugendo abasirikare bagiye bamwemerera guhura n’abandi Bakristo. Guhura kumwe kwibukwa cyane ni aho yakiranywe ubwuzu bwinshi i Simuruna bivuye k’uwitwaga Polycarpe, umukuru w’itorero ryaho (tuzabona ibye na we mu kindi cyigisho).

Mugihe Ignatius (Inyasi) yari hariya i Simuruna, intumwa zigera kuri enye zari zihagarariye abandi bizera bo mu Efeso zamugezeho zizanywe no kumukomeza. Muri zo hari harimo umukuru w’itorero rya Efeso, witwaga Onesmus (Onesimu), bishoboke ko ari ya mbata yigeze gucika shebuja ivugwa murwandiko Paulo yandikiye Filimoni. Mu gusubiza ruriya ruzinduko rwazo Ignatius (Inyasi) yazihaye urwandiko rwari rugenewe itorero rya Efeso. Nyuma yaho yanoherereje izindi nzandiko i torero rya Filadelifiya n’itorero ry’i Simuruna.

Mu rwandiko rwe yandikiye Efeso Ignatius yashimiye ririya torero kubw’ubugwaneza bwaryo, arishimira ubumwe bwaryo, ndetse abihanangiriza kugandukira umukuru w’itorero wabo kandi bakirinda kwicamo ibice mu itorero. Nk’uko Yohana yabigenje mu nyandiko ze eshatu zo mu Isezerano Rishya, Igatius yafataga imyizerere y’inzaduka yariho kiriya gihe, yitwaga Docetism (Dosetizimu), inyigisho yahakanaga ubumuntu bwuzuye bwa Yesu, nk’ikibazo gikomeye itorero ryari rihanganye na cyo kiriya gihe.

Ignatius kandi yoherereje urwandiko Abakristo b’i Roma, abasaba kutinginga umwami w’abami bamusabira ngo azamurekure. Yasaga naho yashakaga cyane kwicwa ahowe Imana, kugira ngo nyuma yaho azabashe kubana na Kristo. Muby’ukuri, yatangaje ko niba inyamaswa zo ku gasozi zitari zishonje yazishishikarije kwitegura kuza kurya! Nubwo ririya shyaka rye ryo kwicwa ahowe Imana rishobora kutugaragarira nk’ikintu kidasanzwe, urukundo yari afitiye Yesu rwagombaga kubera ikitegererezo gikomeye itorero rya kiriya gihe ryari ribuze urukundo.

Mwami, nanjye ndifuza kugukiranukira, ikiguzi byasaba cyose.

Byateguwe hifashishijwe igitabo kitwa “THE GOSPEL FROM PATMOS”, cyanditswe na Jon PAULIEN wo muri Kaminuza ya Loma Linda.

Bitegurwa na
Eric RUHANGARA
Tel: 0788487183

Related posts

Leave a Comment