Ingendo zigana mu byerekezo byose

IBYAHISHUWE ( 31)

Ingendo zigana mu byerekezo byose

“Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti ‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu. Ibyah 2:1.

Ese ariya magambo ashatse kuvuga iki? Ubwo yahaga Yohana ririya yerekwa, Yesu yashakaga kwerekana ko ahora azenguraka agira ngo akemure ibibazo bya buri torero muri ariya arindwi yandikiye yo muri Aziya nto (Turukiya). Yashakaga kwerekana ko asanga buri torero ryose aho riri kandi agaha buri ryose ishusho ye yihariye ijyanye neza n’ ibihe ryarimo kubamo.

Niba dushaka kwerekana itandukaniro muri iyi si yacu, tuzifuza kurushaho guhinduka nka Yesu muburyo dufata abantu. Intumwa Paulo yaravuze ngo: “Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.” (1 Abakorinto 8:22). Ntabwo abantu bose baba bameze kimwe. Ikirenze kuri ibyo, nta muntu numwe mubo duhura na bo uba ameze nk’uko yahoze ameze ku munsi wabanjije! Kugira ngo tubashe kubera umugisha buri muntu wese duhuye na we, bisaba ko tubasanga aho bari. Dukwiye guhuza injyendo zacu na buri cyerekezo” tuziganisha kubafite icyo badukeneyeho. Ibi ntabwo bituma ubuzima burushaho kugorana cyane gusa, ahubwo binatuma burushaho gutera amatsiko no gushishikaza!

Mwami, mfasha kureba buri muntu wese mpuye na we nkoresheje amaso yawe. Mbashisha gutunganya imikorere yanjye kuri buri muntu ngo ijye ihuza n’ ibyo akeneye cyane kurusha ibindi.

Byateguwe na

Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment