Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 15)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (15) Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, Nari kukirwa bita Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ibyah 1:9. Ese i Patimo ni hehe? Mbere na mbere icyo dukwiriye kumenya ni uko mu kuvuga ngo “Nari” byumvikanisha ko hariya i Patimo atariho Yohana yari atuye, ahubwo yisanzeyo kubw’ingorane yagize. Patimo ni ikirwa gitoya giherereye mu nyanja izwi nka “Egée, Aegean”. Iyi ikaba ari agace k’ inyanja ya Meditarane kari hagati y’Uburayi na Aziya. Patimo yari iherereye mu…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 14)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (14) Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, nari kukirwa kitwa Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ibyah 1:9. Biroroha cyane kuvuga ku mibabaro y’abandi iyo utigeze unyura mu byo bo banyuzemo. JON Paulien, umwanditsi w’igitabo “The Gospel from Patmos, aratubwira inkuru y’umwarimu we umwe wari ufite umugore wari urembejwe na kanseri yenda gupfa. Aragira ati: “Ubugwaneza bwe kuri buri munyeshuri nubwo yazaga ku ishuri buri munsi yikoreye umutwaro uteye ubwoba bwarantangazaga. Imbaraga yagaragazaga mumibereho ye ndetse…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 13)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (13) “Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, “iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.” Umunsi umwe ubwo hari kuwa gatandatu (Friday, Vendredi) mu kwezi kwa cumi inkuru yakwiriye mugace kamwe ko inzige zari munzira ziza kandi ko zari burimbure imyaka yose yari ikiri mu murima. Abahinzi bose bo muri ako gace bahise batangira gukora amanywa n’ijoro. Guhera kuwa gatandatu ikigoroba batangiye gusarura imyaka bakomeza gusarura ijoro ryose ryo kuwa gatandatu ndetse no ku Isabato barakomeza kugira ngo…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 12)

“Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.” Ibyah 1:7 Mu murongo wa 7 tuhabona guhurizwa hamwe kw’imirongo ibiri yo mu Isezerano rya Kera. “Kuzana n’ibicu” kuvugwa hariya kutwibutsa iby’Umwana w’umuntu uvugwa muri Daniyeli 7:13 ko “yaziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga Umukuru nyir’ibihe byose.” Kuba n’abamucumise bazamuborogera, biributsa ibivugwa muri Zekariya 12:10 havuga ngo “bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege.” Muri Matayo 24:30 na ho hahuriza…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 11)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (11) Yaduhinduye abami n’abatambyi “udukunda kandi watwehejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.” Ibyah 1:5,6 Nta kintu gishobora kuguca intege nko kwirukanwa kukazi. Ariko gusezererwa kukazi ntabwo ari cyo kintu kibi kurusha ibindi byose gishobora kuba cyakubaho. Mu gitabo cye kitwa “Twirukanywe ku kazi… nyamara ni cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose byatubayeho mu buzima, umwanditsi Harvey Mackay yasangije abantu inkuru zigarurira abantu icyizere zigaragaza ukuntu kwigizwayo byagiye bihinduka kuba icyamamare.…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 10)

UBUTUMWA BWIZA BWO MUGITABO CY’IBYAHISHUWE (10) Yatwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye. “Udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen.” (Ibyah 1:5,6) JON Paulien, umwanditsi w’igitabo “The Gospel from Patmos,” atubwira inkuru y’ukuntu atajyaga ashishikazwa n’umukino wa golufe (golf) kugeza ubwo yagiraga imyaka 40. Uriya mwaka yari yatumiwe mugiterane kimwe cy’abapasitoro maze abapasitoro babibiri bamurarikira kujya kwifatanya na bo gukina ku kibuga cyari hafi aho. Nuko ati: “Mperako njyana na bo ku nzu y’ishyirahamwe ry’abakinira kuri…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 9)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (9) Yesu Kristo “Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mumatorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n’ amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’ imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi. ” Ibyah 1:4,5. Birashoboka ko ari ibyo abantu bishyiramo cyangwa ibyo bizera bidafite ishingiro, ariko hari abantu bizera ko ibintu byinshi bibaho mubuzima byisuburamo gatatu. Urugero, hari abantu bizera ko…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 8)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (8) Ubuntu n’amahoro biva kuri Yesu Kristo “Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro……. no kuri Yesu Kristo.” Ibyah 1:4,5. Mu mirongo itangira ya buri gitabo umwanditsi agerageza guhita amenyesha umusomyi umugambi w’icyo gitabo. Igitabo cy’Ibyahishuwe rero na cyo ntabwo gitandukanye n’ibindi kuri iyo ngingo. Imirongo umunani ibanza ya kiriya gitabo ikoze umusogongero werekana insanganyamatsiko nkuru ndetse n’ibyo kiriya gitabo kigendereye. Imyandikire y’uriya musogongero (Ibyah 1: 1-8), ariko, itandukanye n’iy’ibindi bisigaye byose byo muri kiriya…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 7)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (7) Hahirwa  usoma n’abumva “Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.” Ibyah 1: 3. Uriya murongo uravuga ngo, “Hahirwa usoma……n’abumva….” Ese ibyo bishatse kuvuga iki? Kuki umuntu umwe asoma maze abandi benshi bakumva? Kuko ku gihe cy’Isezerano Rishya ibitabo byari bicye cyane kandi kubyandika byari bihenze, abantu benshi bashoboraga guhurira ku gitabo kimwe gusa iyo umuntu runaka yabaga arimo kukibasomera mu ijwi riranguruye. Igitabo cy’Ibyahishuwe rero cyari kigenewe gusomerwa mu itorero. Ntabwo cyari kigenewe, kuba igitabo abantu…

Read More

Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 6)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (6) Akabimenyesha imbata ye “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana.” Ibyah 1:1. Nyina wa Stefanie yavukiye ku kirwa gito kitwa Krk, hafi y’ubutaka bw’igihugu cya Croatia (Korowasiya) mu cyahoze kitwa Yugoslavia. Akiri umwana yajyaga akunda koga mu mazi abonerana y’inyanja ya Adriatic (agace k’amajyaryguru k’inyanja ya Mediterane gatandukanya Ubutaliyani n’ibindi bihugu birimo Korowasiya na Seribiya) maze agatoragura ibimera byo kugasozi biribwa byitwa “Asparagus” (bizwi nka “asperges”…

Read More