Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 15)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (15)

Jyewe Yohana, mwene So musangiye amakuba n’ubwami no kwihangana biri muri Yesu, Nari kukirwa bita Patimo bampora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ibyah 1:9.

Ese i Patimo ni hehe?

Mbere na mbere icyo dukwiriye kumenya ni uko mu kuvuga ngo “Nari” byumvikanisha ko hariya i Patimo atariho Yohana yari atuye, ahubwo yisanzeyo kubw’ingorane yagize. Patimo ni ikirwa gitoya giherereye mu nyanja izwi nka “Egée, Aegean”. Iyi ikaba ari agace k’ inyanja ya Meditarane kari hagati y’Uburayi na Aziya. Patimo yari iherereye mu bilometero bigera kuri 90 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyari umujyi wa Efeso, muri Turukiya. Kiriya kirwa gifite ibilometero 16 kuva mu majyaruguru yacyo ugera mu majyepfo, kikagira ibilometero bigera ku 10 kuva muburasirazuba bwacyo ugera mu burengerazuba. Igice cyacyo kinini kigizwe n’ibitare ndetse nta bimera bihari. Amateka avuga ko ikirwa Patimo cyajyaga gikoreshwa n’Ubwami bw’Abaroma nk’ahantu ho gufungira abantu. Ibi rero bikaba byumvikanisha impamvu Yohana yavuze muri uriya murongo wa 9 ngo “Jyewe Yohana mwene So musangiye amakuba.” Iriya ntumwa rero yari i Patimo nk’imfungwa y’Abaroma.

Ni iyihe mpamvu yatumye Yohana ajyanwa hariya?

Ku itegeko ry’Umwami w’Abami Domisiyano Yohana yaciriwe kuri kiriya kirwa cy’i Patimo. Hariya hantu nubwo hari haratoranyijwe na Leta y’Abaroma kugira ngo hajye hafungirwa abagizi ba nabi, kuri uriya mugaragu w’Imana hariya hantu h’umubabaro hamuhindukiye irembo ry’ijuru. Nubwo yari yajyanywe kure y’aho yari asanzwe akorera umurimo, ntabwo yigeze arekera aho gutanga ubuhamya bw’ukuri. Hariya hantu havumwe ni ho Imana yamuhereye Ubutumwa buheruka muri Bibiliya yanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Ubwo Yohana yahabwaga iyerekwa ry’i Patimo, ntabwo yari ari ahantu yari amenyereye kuba. Yari ari kure y’ahantu yari amenyereye kubaho neza mu gihe cyashize. Mu mpinduka zabaye mubuzima bwe harimo biriya bihe yagize yise “imibabaro.” Ariko nubwo ubuzima bwa hariya i Patimo bwari bumukomereye, yari azi neza ko Imana ari yo yahamuzanye.

Iyo ubuzima tubayemo bukomeje kuba bumwe budahinduka, biroroshye kwibwira ko ari twebwe tubugenzura, ko dushobora gukemura ikibazo cyose gishobora kuza. Muburyo bwihuse ibi bishobora gutuma twumva tutagikeneye Imana. Kubw’iyo mpamvu rero rimwe na rimwe Imana ijya idukura ahantu tumenyereye kuba no gukorera maze ikatujyana ahantu tugomba kubaho tuyishingikirijeho burundu. Uko twegereza imperuka y’igihe, abayoboke b’Imana bazagenda bisanga bashyizwe ahantu batamenyereye kuba kandi habagoye, no mu bihe batamenyereye kandi bigoye. Umusaruro wabyo ni uko bizaba ngombwa ko bayishingikirizaho kurushaho ubutadohoka kandi bayiyeguriye kurenze ibindi bihe byose babayeho.

Mwami, mfasha ngo njye nkwibuka mu gihe ndi mu bihe by’ uburumbuke kandi binyoroheye. Ujye unyuza mu bintu bintegurira kuzanyura mu bintu byose biruhije bishobora kuza, kandi umpe kuguma kubaho nicishije bugufi kandi njye mpora numva ngukeneye.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel 0788487183

Related posts

Leave a Comment