Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 12)

“Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.” Ibyah 1:7

Mu murongo wa 7 tuhabona guhurizwa hamwe kw’imirongo ibiri yo mu Isezerano rya Kera. “Kuzana n’ibicu” kuvugwa hariya kutwibutsa iby’Umwana w’umuntu uvugwa muri Daniyeli 7:13 ko “yaziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga Umukuru nyir’ibihe byose.” Kuba n’abamucumise bazamuborogera, biributsa ibivugwa muri Zekariya 12:10 havuga ngo “bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege.” Muri Matayo 24:30 na ho hahuriza hamwe iriya mirongo ibiri, hakaba havuga ngo “Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga….” kubw’ibyo rero hariya mu Byahishuwe 1:7 hasubiramo inyigisho za Yesu yari yaratanze kera.

Muri Zekariya 12:10 bariya bamucumise bazaboroga ni “inzu ya Dawidi” hamwe n’ “abatuye i Yerusalemu.” Ariko Ibyahishuwe byo bibahindura “amoko yose yo mu isi.” Ziriya akaba ari impinduka zisanzwe muri kiriya gitabo. Gifata ibintu byabayeho ahantu runaka byo mu Isezerano rya Kera maze kikabihuza no gusohora kwabyo muburyo bwa mwuka ku isi yose. Ijambo “Isiraheli” riraguka maze rigahinduka abantu bo mu bwoko ubwo ari bwo bwose n’ahantu aho ari ho hose bafitanye umubano na Yesu.

Kubw’ibyo urufunguzo rwo guhurizwa hamwe kw’abantu b’Imana ni ukugirana umubano n’Umwana wayo. Ariko se ni gute ushobora kugirana umubano na Yesu igihe udashobora kumubona, kumwumva, cyangwa se kumukoraho? Gushoboka kwabyo kwagaragajwe cyane na filime yarebwe cyane y’ ibihe byose, ya Titanic. Iriya filime ya Titanic yinjije amafaranga yikubye kabiri ayo indi filime iyo ari yo yose yaba yarinjije munzu zerekanirwamo za filime kugeza mu mwaka wa 2007. Gukundwa kw’iriya filime kwatewe n’impamvu ntoya ingana ururo. Miliyoni nyinshi z’abangavu zagiye zikururwa n’umusore w’igikundiro uyigaragaramo cyane, Leonardo DiCaprio. Benshi bagiye basubira kujya kuyireba inshuro nyinshi. Hari bamwe bagiye bavuga ko bayirebye inshuro zirenga 40! Muri buriya buryo, bari barimo bubaka umubano n’ umuntu batashoboraga kubona, kumva, cyangwa se ngo babe bamukoraho ubwe! Bacye muri bo ni bo bari barabashije guhura na DiCaprio mu buzima busanzwe imbonankubone.

Ibi rero bivuze iki? Iriya filime ntabwo yari Leonardo ubwe. Ariko yari igihamya cy’ikintu cya nyacyo ari cyo uriya mukinnyi wa filime. Kandi miliyoni nyinshi z’abangavu zabonaga ko kiriya gihamya cyari gihagije mukugirana umubano ukomeye na we. Mu gihe miliyoni z’abantu zishobora guhamya kubaho kwa DiCaprio ndetse n’icyo yaba yarahinduye mubuzima bwabo, miliyari z’abantu uko ibinyejana byagiye biha ibindi na zo zagiye zihamya ko Yesu ariho bya nyabyo, benshi bagiye babishingira ku bihamya byera kandi byahumetswe biboneka ku mapaji y’ibyanditswe.

Biragaragara rero neza ko ushobora kugirana umubano muzima n’umuntu udashobora kubona, kumva, cyangwa se gukoraho. Iyo bigeze kuri Yesu, wubaka uwo mubano biciye mukumarana umwanya n’ibihamya bimuvugaho byo mu Ijambo Rye. Ukwiriye kujya ufata igihe gihagije cyo kwiga Bibiliya hamwe no kuganira kenshi n’abandi bantu bamuzi maze ukumva ubuhamya bw’ibyo yakoze mu buzima bwabo. Kandi ukwiriye kugira uruhare mu murimo yasigiye abigishwa be (Matayo 28:20). Abafitanye umubano na Yesu umunsi umwe bazafatanya na we intsinzi y’ubwiza bwinshi yavuzwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Mwami, ndifuza ko kubana na Yesu kwanjye biba ibintu bya nyabyo mu buzima bwanjye uyu munsi. Reka ijambo Rye rijye rigaragarira mu byo nkora byose n’ibyo mvuga byose.

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JON PAULIEN, ukuriye ishimi ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda.

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
TEL: 0788487183

Related posts

Leave a Comment