Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 7)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (7)

Hahirwa  usoma n’abumva

“Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.” Ibyah 1: 3.

Uriya murongo uravuga ngo, “Hahirwa usoma……n’abumva….” Ese ibyo bishatse kuvuga iki? Kuki umuntu umwe asoma maze abandi benshi bakumva? Kuko ku gihe cy’Isezerano Rishya ibitabo byari bicye cyane kandi kubyandika byari bihenze, abantu benshi bashoboraga guhurira ku gitabo kimwe gusa iyo umuntu runaka yabaga arimo kukibasomera mu ijwi riranguruye. Igitabo cy’Ibyahishuwe rero cyari kigenewe gusomerwa mu itorero. Ntabwo cyari kigenewe, kuba igitabo abantu bisomera bagikoraho ubushakashatsi ku giti cyabo gusa, ahubwo cyagombaga kuba igitabo cyo kumvwa gisomerwa amatsinda y’abantu. Hari umugisha wihariye ugendana no gusoma Igitabo cy’Ibyahishuwe mu ruhame.

Mu mwaka wa 1995 nagize amahirwe yo kuyobora  itsinda twajyanye mu rugendo rwo kujya gusura amatorero arindwi yo mu Byahishuwe abarizwa mu gihugu cya Turukiya. Ruriya rugendo rwari rugoye muburyo bwinshi. Abantu mirongo itatu n’icyenda, harimo n’umuryango wajye, bahuriye muri Bisi (Bus) imwe yari itwawe n’umushoferi w’Umunyaturukiya ndetse n’umuherekeza wa ba mukerarugendo. Umushoferi wacu yagiye agira amahirwe menshi mu muhanda kurenza undi mushoferi wese naba narahuye na we, kandi ibyo yakoraga byose yabikoraga atuje ku buryo byasaga nk’aho yakoraga ibikwiye.

Ikindi kintu ntashobora kwibagirwa muri ruriya rugendo ni uko buri wese usibye bariya banyaturukiya babiri (umushoferi n’umuherekeza) yarwaye munda ku munsi wa kabiri. Ibi bikaba byaratumye habaho kugenda duhagarara kenshi kuri za Farumasi cyangwa se ahantu hadatuwe, ubwo abagenzi babaga  bakwira imishwaro bashakisha hirya no hino ahari ibiti cyangwa se ibihuru kugira ngo babyikingeho maze bikiranure n’umubiri. Icyari giteye ikibazo kurusha ibindi cyari uko benshi mubari bafashwe n’uburwayi bari abantu bataryaga inyama (vegetarians) bavugaga ko baba bashaka kwitungira amagara mazima. Ba banyaturukiya babiri batigeze barwara bari abantu banywa itabi buri kanya (itabi ritava ku munwa) ndtse bari n’abantu bicaga amategeko ya Isilamu abuzanya kunywa inzoga (bo barazinywaga).

Ikintu nyamukuru cyabaye muri ruriya rugendo ni amahirwe twagize yo gusura amatongo y’imijyi ya kera irindwi yabarizwagamo amatorero avugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Umukobwa umwe w’inkumi wari uri mu itsinda ryacu yaduteguriye gahunda nziza yo gusoma muburyo ubutumwa bwa Yesu kuri buri torero ryose muburyo twabonaga neza ishusho y’ukuntu bwasomwe kera igihe bwatangwaga.  Nk’uko byanditse muri buriya butumwa, umuntu umwe cyagwa abarenze umwe barasomaga mugihe abasigaye muri twe twabaga  duteze amatwi. Iyo babaga bamaze kudusomera ubutumwa bwa buri torero twaririmbaga indirimbo uriya mukobwa yanditse ishingiye ku butumwa kuri ariya matorero arindwi. Byaratunejeje cyane ku buryo umuntu atabyibagirwa. Twumvise urwandiko rwa buri torero rusomwa, turwumvira ku kibanza aho abakristo ba mbere na bo babwumviye.

Ndashidikanya ko amatorero menshi uyu munsi ashobora kugira kwihangana kuburyo yatega amatwi isomwa ry’igitabo cyose cy’Ibyahishuwe, gisomwa mu ijwi riranguruye (bifata igihe kigera ku isaha imwe n’igice)! Ariko mu duce duto duto, muri ruriya rugendo rwacu twashoboye gusoma igitabo cy’Ibyahishuwe nk’uko byagenze ubwo cyatangwaga bwa mbere. Ubwo twari tugeze I Perugamo twasomewe urwandiko rwaho duhagaze ahahoze “intebe ya Satani” ivugwa muri ruriya rwandiko, ni ukuvuga urutambiro rukomeye rw’ikigirwamana cya Zewusi (Zeus). Hanyuma i Tuwatira na ho twateze amatwi dukikijwe n’itsinda ry’abana beza b’abanyeshuri b’abanyaturukiya hamwe n’abarimu babo. Yohana ashishikariza buri Mukristo wese kugerageza gusoma igitabo cy’Ibyahishuwe mu buryo butanga ishusho y’uko byari bimeze ubwo cyasomwaga bwa mbere maze na we akiyumvira uko bimeze, akagisomera mu rusengero cyangwa se mu rugo ari kumwe n’umuryango we bari mu gihe cyo gusenga.

Mwami, mpa amatwi yumva neza ibyo uvuga n’ibyo ijambo ryawe rivuga kurusha uko byari bisanzwe. Kandi ndagusaba ngo umpe umutima ufite ubushake bwo kumvira.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyoboamana muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: (250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment