Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 9)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (9)

Yesu Kristo

“Jyewe Yohana, ndabandikiye mwebwe abo mumatorero arindwi yo muri Asiya. Ubuntu bube muri mwe n’ amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku Myuka irindwi iri imbere yayo no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’ imfura yo kuzuka, utwara abami bo mu isi. ” Ibyah 1:4,5.

Birashoboka ko ari ibyo abantu bishyiramo cyangwa ibyo bizera bidafite ishingiro, ariko hari abantu bizera ko ibintu byinshi bibaho mubuzima byisuburamo gatatu. Urugero, hari abantu bizera ko iyo hari abantu babiri mubo baziranye bapfuye, bahita batangira kwibaza uwa gatatu ugiye gupfa uwo ari we. Cyangwa se iyo hari abantu babiri mubo baziranye bakoze ubukwe, bahita batangira kwibaza uwa gatatu uzabukora ubutaha. Abantu bamwe rero bakunze kwizera ko ibyiza n’ ibibi byose bikunze kubaho ku matsinda y’ibintu bitatu.

Mu gitabo cy’Ibyahishuwe rero na ho hari ibintu byagiye bibaho mu matsinda ya bitatu bitatu. Tubonamo abamalayika batatu (Ibyah 14:6-12) hamwe n’ibikeri bitatu (Ibyah 16:13). Yohana kandi avuga iby’ inyamaswa eshatu (Ibyah 12 n’Ibyah 13) n’amashyano atatu( Ibyah 8:13). Uriya murongo wa Bibiliya wo hejuru w’uyu munsi na wo uravuga iby’ ubumana butatu “ubutatu butagatifu”: Imana Data, Umwana, na Mwuka Wera. Mu Byahishuwe 1:4-6, muby’ukuri havuga iby’ ubutatu butagatifu. Icyigisho cy’uyu munsi rero kikaba kibanda k’uwa kabiri muri batatu bagize ubutatu butagatifu.

Yohana umuhishuzi agaragaza Yesu nk’“umugabo wo guhamya ukiranuka,” imfura yo kuzuka, kandi utwara abami bo mu isi (umurongo wa 5). Biriya bintu bikaba byerekana imiterere ya Yesu. Iriya miterere ntabwo uzayisoma mubinyamakuru by’iyi si bikomeye cyangwa se ngo uyumvire kuri Televsiyo zikomeye. Iyo urubyiruko ruhuriye mutubyiniro ntabwo ruganira ibya Yesu iyo rurimo kubyina. Iyi si yacu ntabwo izi imiterere myiza itangaje ya Yesu. Ni yo mpamvu igitabo cy’Ibyahishuwe ari ingenzi cyane. Gihishura cyeruye kumugaragaro ibintu by’ibanga kuri Yesu.

Yesu ni “Umugabo wo guhamya ukiranuka.” Mu rurimi rw’umwimerere (Ikigereki) ijambo bakoresheje bavuga “umugabo wo guhamya” ni na ryo rikomokwaho n’ijambo “uwahowe Imana” (martyr). Mu rukundo rwitanga rwa Yesu ku musaraba, tuhabonera ishusho igaragara neza y’imico y’Imana.

Kristo kandi ni “imfura yo kuzuka,” ibi bikaba byerekeza ku muzuko we. Igihe Imana yazuraga Yesu mu mva, yaturiye umugisha ku nyoko muntu yose ngo “Uri umwana wanjye uyu munsi ndakubyaye” (Ibyakozwe 13:32,33). Kuva kiriya gihe ku kiremwa muntu hari harambitswe ikiganza cy’iburyo cy’Imana (Abaheburayo 8:1,2)!

Ibi bivuze ko ari “umutware w’ abami bo mu isi.” Nubwo abantu benshi batamwemera gutyo, dushobora guhinduka abenegihugu b’ ubwami bwe kandi tugahabwa inyungu zose z’ubwenegihugu ziburimo. Kubera ko atwara abami bo mu isi ntabwo dukwiriye kongera kugira ubwoba bwa za leta zitwaza igitugu zo mu isi. Zitegeka gusa kuko ziba zabanje guhabwa uruhusa (Yohana 18:36, 37). Mu gitabo cy’Ibyahishuwe Yesu ni ibyo dukeneye byose.

Mwami, mbonye gukomera kwa Yesu neza kurusha ikindi gihe cyose. Guhera uyu munsi nzajya mwambaza n’umutima wanjye wose.

Byakuwe mugitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel (250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment