Ibyahishuwe na Yesu Kristo (Umugabane wa 6)

UBUTUMWA BWIZA BWO MU GITABO CY’IBYAHISHUWE (6)

Akabimenyesha imbata ye

“Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana.” Ibyah 1:1.

Nyina wa Stefanie yavukiye ku kirwa gito kitwa Krk, hafi y’ubutaka bw’igihugu cya Croatia (Korowasiya) mu cyahoze kitwa Yugoslavia. Akiri umwana yajyaga akunda koga mu mazi abonerana y’inyanja ya Adriatic (agace k’amajyaryguru k’inyanja ya Mediterane gatandukanya Ubutaliyani n’ibindi bihugu birimo Korowasiya na Seribiya) maze agatoragura ibimera byo kugasozi biribwa byitwa “Asparagus” (bizwi nka “asperges” mururimi rw’igifaransa) mubitare bikikije inkengero. Igihe kimwe ubwo yari mu kigero cy’ubwangavu izina rya se amaherezo ryaje gusohoka k’urutonde ryari ryarashyizweho imyaka myinshi mbere yaho, rw’abantu bari barasabye kwimukira mu mahanga, nuko aza kwisanga we n’ababyeyi be n’umuvandimwe we bimukiye ahantu hari urujya n’uruza, havuga amahoni menshi y’ibinyabiziga n’urusaku rwinshi, aho akaba ari mu mujyi wa New York.

Birashoboka ko ikintu cyamutonze cyane kurusha ibindi byose hariya hantu hashya yari atuye cyari ururimi. Nubwo Abanyamerika benshi bashobora kuba batabizi, icyongereza cy’Abanyamerika gifite imvugo (expressions) nyinshi zikoreshwa zikomerera cyane abimukira bashya kumva neza ubusobanuro bwazo. Bisaba kuba umuntu ahamenyereye kugira ngo yumve icyo baba bashaka kuvuga. Urugero nko mu Rwanda, turamutse dufashe imvugo ikunda gukoreshwa n’abanyeshuri ba Kaminuza cyangwa se urubyiruko ivuga ngo “niteye icyuma,” ikoreshwa umuntu ashaka kuvuga ko yigomwe cyane.” Bigora cyane umuntu utamenyereye imvugo nk’izo gusobanukirwa icyo baba bashaka kuvuga.

Imvugo nka ziriya rero ni zo umwanditsi w’iyi nkuru, John Paulien, avuga ko iyo umuntu ari yo akimukira muri Amerika aba yumva zidasobanutse. Ariko ku bantu bahakuriye, ziriya mvugo ziba zitanga ubutumwa busobanutse, by’umwihariko iyo uzikoresheje aba azi kuzivuga neza muburyo bwa nyabwo. Uburyo bwiza bwo kwiga imvuga nka ziriya ni ukumara igihe kirekire umuntu atega amatwi abantu bahamaze igihe.

Yesu rero na we yagiye kenshi akoresha imvugo nka ziriya. Ubwo yaburiraga abigishwa be kwirinda “umusemburo w’Abafarisayo,” ntagushidikanya ntabwo yashakaga kuvuga ko abayobozi b’ idini ba kiriya gihe bari abatetsi b’imigati bakoreraga mu ibanga, bakoraga imigati irimo uburozi maze bakajya kuyigurisha mu isoko! Tekereza nanone uburyo tujya dukoresha ijambo “umutima.” Nubwo turi mu gihe ubuvuzi bwateye imbere, turacyafata ko ihuriro ry’ibyiyumviro by’umubiri w’umuntu ari “umutima.” Turacyakoresha ijambo “amarangamutima cyangwa imbamutima.”

Iyo ririya somo ryacu ry’Ibyahishuwe ry’uyu munsi rivuze ko Ibyahishuwe na Yesu Kristo “yabimenyesheje Yohana,” riba ritwihanangiririza kwitondera uburyo duha ubusobanuro amagambo y’Ibyahishuwe iyo tumaze kuyasoma. Tuzahura kenshi n’ubusobanuro bunyuranye cyane n’uko twibwiraga tugitangira gusoma amagambo ya kiriya gitabo.

Kimwe n’abimukira rero, abigishwa b’Ibyahishuwe bagomba kwirinda kugerageza gusobanura cyane kiriya gitabo muburyo bwabo (uko babyumva). Bagomba kugereranya ubusobanuro bwabo n’ubw’abandi bantu bagiye biga cyane kiriya gitabo mbere yabo. Iyo bigeze ku gitabo cy’Ibyahishuwe, tuzagisobanukirwa neza ari uko twiyambaje “abajyanama benshi cyane.”

Mwami, mugihe nshaka gucengera muri iki gitabo mpa umutima wo gushaka kwiga. Mfasha ngo njye mpa agaciro ibitekerezo by’abandi kugira ngo ntazava aho niringira cyane imyumvire yanjye kubigikubiyemo.

Byakuwe mu gitabo kitwa “The Gospel From Patmos,” cyanditswe na JOHN PAULIEN, ukuriye ishami ry’Iyobokamana muri Kaminuza ya Loma Linda

Byateguwe na
Eric RUHANGARA
Tel: (250) 788 487 183

Related posts

Leave a Comment